Abakora muri New Bugarama Mining barakangurirwa kwiteza imbere
Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakora muri New Bugarama Mining mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera barakangurirwa kwiteza imbere bafata neza ahacukurwa amabuye y’agaciro bakirinda amakimbirane bityo bakabasha kubya umusaruro amafaranga bavana muri uyu mwuga wabo.
Ibi ni byavuzwe na Guverineri w’intara y’amajyaruguru bwana Bosenibamwe Aimé ubwo yasuraga aka gace gacukurwamo amabuye y’agaciro ku wa 14 Werurwe. Yakomeje asaba aba bakozi kubungabunga iki kirombe kugirango kizabafashe kwigobotora ubukene, akigereranya nk’amata ku ruhimbi.
Guverineri yavuzeko mbere abaturage bacukuraga amabuye nta murongo ngenderwaho bafite bigatuma badatera imbere ndetse bikanakurura amakimbirane. Mu rwego rwo kurandura iki kibazo hakaba hariho ubuyobozi bwiza kandi bukora neza bityo abaturage bakaba basigaye babonamo amafaranga, akaba rero agomba kubateza imbere.
Bwana Bosenibamwe akaba yanakanguriye aba baturage kugira umuco wo kuzigama nko muri SACCO cyangwa mu yandi ma banki aho kwangiza amafaranga yabo mu biyobyabwenge cyangwa mu ndaya.
New Bugarama Mining(NBM), ni sosiyete icukura amabuye y’agaciro muri Kagogo-Burera, muri Mine ya Bugarama. Amabuye acukurwa ni Wolufuram ivamo Tungstène.
Jean Paul GASHUMBA
UM– USEKE.COM
4 Comments
aba baturage bagomba gukorerwa gahunda yo kwizigamira kuko usanga impanuka ziba muri uyu murimo ari nyinshi bikaba byazabafasha kwibeshaho mu gihe bazaba batagishoboye gukora.
Ari abaturage bagwa mu mpanuka zo gucukura amabuye y’agaciro, ari n’abazira intonganya mu miryang yabo(ubucyene, amasambu,…)abenshi ni bande ku buryo Guverineri ahitamo kwegera abaturage ababwira ibyo gucukura amabuye y’agaciro???!!! Igishishikaje abategetsi kirigaragaza!
bakore akazi kabo neza naho kwizigamira ni ubushake bwabo
mwaduhuha adress za company natwe tukajya gukora
Comments are closed.