Digiqole ad

Nyaruguru: Inkunga ya miliyari 5 niyo KOICA igiye guteramo inkunga

KOICA ni Ikigo mpuzamahanga cy’abanyakoreya y’Amajyepfo, kikaba gitera inkunga u Rwanda mu nzego zitandukanye, kuri uyu wa 14 Werurwe cyemeje ko kigiye gutera inkunga akarere ka Nyaruguru ingana na miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibi byatangajwe na Lee Sangan wari uhagarariye izi ntumwa za Korea y’Amajyepfo.

 

Intumwa za Koreya y’Amajyepfo n'abayobozi b’akarere ka Nyaruguru.
Intumwa za Koreya y’Amajyepfo n'abayobozi b’akarere ka Nyaruguru.

Iyi nkunga ikaba izanyuzwa mu bikorwa bitandukanye by’imishinga igamije guteza imbere abatuye aka karere.

Aha basobanuye bimwe muri ibi bikorwa harimo nk gutunganya amaterasi y’indinganire azakorwa mu murenge wa Kibeho ku buso bungana na hegitari 400 ndetse n’ibikorwa byo guteza imbere ubworozi bwa  kijyambere amakoperative y’abaturage akazagabirwa inka 200 za kijyambere hakabamo n’ubuhinzi bw’ibigori.

Bwana Habitegeko Francois Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru aratangaza ko ubuyobozi bw’akarere bwishimiye iyi nkunga bwatewe na Koreya y’Amajyepfo ko kande izatuma abatuye Nyaruguru batera imbere bahangana n’ubukene.

Uyu mushinga ukubiyemo ibikorwa bitandukanye byo gufasha abaturage ba Nyaruguru kwiteza imbera, uzamara igihe kingana n’imyaka 3, Nyaruguru ikaba ibarirwa mu turere dukennye two mu Rwanda ariko kandi kakaba gafite umufuduko mu iterambere.

Jean Paul Gashumba 
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • iyi nkunga turayishimiye,kdi twizeye ko izatugeza kure mu iterambere.gusa twese tuvane amaboko mu mufuka duteze akarere kacu imbere.maire wacu arabishoboye kdi tumuri inyuma. ba gitifu nta gutekinika dukeneye!!!!

  • Mugihe nkiki ning6bwa ko n’ubwo iyonkunga ihawenyaruguru haragace kasigaye inyuma bikabije ndavuga mu murenge wa Mata akagarikaramba gahanimbibina na karama ya Huye aho mvuze wumveko ntanirondo barara birabaje kumva nuworoyingurube ararana nayo muzanyarukireyo mwiher’ijisho.

  • Nyabuneka natwe abatuye mu murenge wa Muganza mujye Mutwibuka ubu imihanda iyo imvura yaguye nta modoka inshobora kuhagera kdi twiteguye kubafasha guteza akarere kacu imbere.

  • twishimiye iyi nkunga abayobozi bakore ibishoboka kuburyo izagera kubagenerwabikorwa kuruta ababigena.ubundi utugari tutari ahagaragara nka ramba na mbasa two mumirenge ya mata na kibeho natwo dutekerezwo

Comments are closed.

en_USEnglish