Gicumbi: Imiryango itegamiye kuri Leta irakangurirwa kwegera abaturage
Mu karere ka Gicumbi hakorera imiryango 23 mpuzamahanga itegamiye kuri Leta itatu muri yo ariyo La Benevolencija, NCA ndetse na Vision for a Nation ikaba ngo idakora kandi ngo ntibiterwa n’ubushobozi buke.
Umunyamabanga Uhoraho w’Akarere ka Gicumbi Nduwayezu Anastasie yadutangarije ko imiryango mpuzamahanga, abikorera na sosiyeti sivile bahura rimwe mu gihembwe hagamijwe kugaragaza ibyo iyo miryango izakorera abaturage, hakurikijwe imihigo y’Akarere ka Gicumbi.
Miliyari 10 nizo zatanzwe n’akarere mu ngengo y’imari ingana na miliyari 25 andi yose akaba aturuka aturuka mu miryango itagengwa na Leta.
Uwizeye Pascaline na Furaha Olivier bo mu Murenge wa Nyankenke badutangarikeje ko banenga cyane iyi miryango kuko amafaranga menshi akoreshwa mu mahugurwa adatanga umusaruro.
Ikindi bagaya iyi miryango nuko nyuma y’amahugurwa nkaya aba yatanzweho akayabo nta suzuma rikorwa kugirango harebwe niba ibyigishijwe byarashyizwe mu bikorwa.
Abenshi mu batugare badutangarije ko bumva gusa iyo miryango ariko nta gikorwa cyayo bazi kandi aribo bagenerwabikorwa.
Umuyobozi wa Word Vision mu Karere ka Gicumbi bwana Aphrodis Muhashi yadutangarije ko ikibazo bahura nacyo ari imyumvire y’abaturage.
Iyi miryango ikaba yarihaye ingamba zo kongera ingufu mu mirimo yayo ya buri munsi kandi begera abataturage kuko aribo bagenerwa ibyo bikorwa byose.
GASHUMBA Jean Paul
UM– USEKE.COM