Digiqole ad

Nyabihu: Abana bagera kuri 36 bo mu mashuri yisumbuye batwaye inda z'indaro

Ibi ni ibyatangajwe na Bwana Sahunkuye Alexandre umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ko abana bagera kuri 39 batwaye inda z’indaho biga mu mashuri yisumbuye muri aka karere.

Sahunkuye Alexandre umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Sahunkuye Alexandre umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Yakomeje atangaza ko bibabaje cyane kuba abana nk’aba bakiri bato batwara inda kandi bakiga, avuga ko ibi bigaragaza ko hari ikibazo mu miryango kerekeranye n’uburere ibi kandi bikaba bireba n’ibiga by’amashuri.

Hakurikijwe uburemere bw’iki kibazo gishobora gukurura n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kubura uburere ndetse bikaba byazamo no kureka amashuri bakiri bato hatanirengagijwe ko hari n’izindi ngaruka zishamikiye ku kwishora mu mibonano mpuzabitsina  bakiri bato, hafashe ingamba zo guhangana n’iki kibazo.

Ingamba zafashwe mu guhashya iki kibazo harimo gukangurira ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo igihe bari mu rugo, gutanga ibiganiro by’imyororokere bizajya bitangwa buri gihembwe ku mashuri yisumbuye bifashishije abayobozi b’ibigo by’amashuri,clubs anti Sida, ndetse n’ibigo nderabuzima, gushyiraho akumba karimo ibikoresho byose by’isuku  umwana w’umukobwa yakwifashisha igihe ari mu mihango ndetse agahabwa n’inyigisho ku buzima bw’imyororokere ndetse no ku mihindukire y’umubiri we hakagira umwarimukazi ushyizwe kubakurikirana.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bakanguriwe kwita ku burere bw’abana barera.

Uyu muyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, yahisemo kuzenguruka ibigo by’amashuri yose yo muri aka karere aganiriza abana kwita kurangwa n’ikinyabupfura ku ishuri ndetse no ngo iwabo, kwirinda ubusambanyi, guca burundu ibiyobyabwenge.

 INEZA Douce 
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Rwose simbaciye intege ariko ndabarahiye gusambana ntibizacika !C’est le plus vieux metier du monde!!!!!!!!!!111

    • Nanjye ntyo,none se Umubyeyi,umwarimu n’umuyobozi barasambana bahera he babibuza abana?Nibabe aba mbere mu kubireka abana nabo bazabakurikiza.

  • birababaje ahubwo ubuyobozi bukanire abazibatera

  • birababaje ahubwo ubuyobozi bukanire abazibatera.

  • None se niba ababyeyi babo batagihinga ngo basagurire isoko babonere abana babo ibyibanze murumva abo bana batazashukwa na babarushya ubushobozi babaha ibyo badafite ?birababaje nibareke bahinge Gishwati

  • Gutwara inda zindaro kubakobwa bo muri nyabihu sikibazo zo cyokutabona uburere ahubwo nikibazo cyu bukene aho babikora bashaka utuvuta ni bindi bikoresho bijya nye ni.suku …………….. biragoye kubaho udafite amavuta yo kwisiga uri umukobwa ariko ubuyo bozi bubihagurukire cyane kuko bira babaje cyane!!!!!!!

  • Muraho neza,

    rwose jyewe ndikanze mbonye uriya mubare. Abana mirongo itatu n’ikenda = 39. Yewe ni icyorezo, mba mbaroga….

    Kandi nzirikanye ko ndi umubyeyi ufite kandi ufasha kurera abana, biriya bintu binteye ubwoba peeeee. Kuko mu muryango wanjye hari abana b’abakobwa, bifitiye uburanga bivukaniye, mbese basa na BIKE….naho gusenga dushishikaye!!!

    BIHAVIOURAL CHANGE. Rwose jyewe mpora mbabwira, ko iwacu i Rwanda hari ibintu bibiri byatunaniye gutunganya, mwebwe abenshi mukantera utwatsi, mukisekera. Icya mbere ni UBUSINZI. Icya kabiri ni UBUSAMBANYI.

    ALCOOLISM AND FALSE SEXUAL BEHAVIOUR. Tugomba guhaguruka tugakenyera, izo ngeso tukazirwanya tutizigama. H.E. KAGAME we n’umufasha we bafashe iya mbere, icyo kibazo baracyumvise….

    METHODOLOGY. Ariko nyine bene biriya bibazo ni ingorabahizi. Tugomba gushaka umuti unoze, tugomba gushaka uburyo buboneye. Aha inzobere zacu muri SOCIOLOGY, PSYCHOLOGY, THEOLOGY n’ibindi n’ibindi bagomba gutanga umusanzu wabo. Ariko nyine nibagire bwangu….

    FIRST ACCEPT THE PROBLEM. Mbere na mbere tugomba kwitangiliraho, tukemera kandi tukemezanya ko kiriya kibazo kiriho. Na njye wandika ibi, usanga rimwe na rimwe mbona “MWANA 17” maze ubushyuhe munsi y’umukondo(!) bukandenga. Ni ngombwa rero kwemera ko iyo “Rukuruzi=Sexual Attraction” ibaho.

    SECOND THINK. JUST FOR A MOMENT. Ariko*Ariko*Ariko: IMANA-RUREMA yampaye ubwonko. Ngomba rero kubukoresha!!!….

    Nawe wowe mugabo, wowe muhungu tekereza iyo ushutse umwana w’umwangavu ukamusambanya. Tekereza rwose ubuzima uba wononnye. Tekereza ko ashobora kuba angana n’umwana wawe. Tekereza ko ashobora kuba umuvandimwe wawe, tekereza*tekereza*tekereza!!!!….

    UMWANZURO. Jyewe wandika ibi, muri rusange, kuri bene biriya bibazo, nanga ubwibone nanga ubwirasi nanga agasuzuguro nanga kwihenda….

    SELF-HONESTY. Nkunda UKURI mbere ya byose. Aha nitangiliraho. Ingeso y’ubusambanyi ngomba kuyireba mu jisho, imbona nkubone. Mbese kuyirwanya ni uguhozaho, rukuruzi yabyuka nkayiyama. “Nti mpa amahoro, reka nihe kandi mpe abandi agaciro bakeneye. AGACIRO K’ICYIREMWA-MUNTU. Umuntu ni we wihesha agaciro, reka rero niyubahe…..”

    Murakoze mugire amahoro n’urukundo nyarwo.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • erega ikibazo nitugire icyacu?naho kwitakana amashuli mwibuke ko akenshi bazitwara bari mu biruhuko.gusa mureke tubirwanye nk,uko twarwanyije nyakatsi!buri muyobozi muri buri nama abiganireho kdi bibe umuhigo kuva kuri MINistere kugeza kuri buri rugo murebe ko bidacika.naho abagome ni benshi!!!

  • Birababaje cyane.jyewe ndabona hari hakwiye gutangwa statistiques zuzuye tukamenya umubare w’abatewe inda(izina si ngombwa)ndetse n’ishuri bigamo kuko ndizera ko amashuri yo mu karere ari menshi. Ikindi sinshigikiye ubusambanyi, ariko ndibaza uburyo buzacika mu gihe hari gahunda yo gukwirakwiza udukingirizo mu bigo by’amashuri yisumbuye??.Ikibabaje gusa si abatwaye inda zindaro ahubwo umubare w’abasambana bakora ibyaha?? Leta nifate ingamba zifasha gukumira icyo cyorezo cy’ubusambanyi.

Comments are closed.

en_USEnglish