MINAGRI yamuritse igitabo kiromo gahunda zo guteza imbere uburinganire.
Kuri uyu 13 Werurwe 2012 kuri Hotel Umubano Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI) yashize ahagaragra igitabo gikubiyemo gahunda yihaye zo guteza imbere gahunda y’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo, mu rwego rwo gushyigikira politiki ya leta y’u Rwanda yo guteza umugore imbere mu bice byose.
Minisitiri Agnes Karibata yatangaje ko icyo gitabo kigamije kuyobora ibigo bishamikiye kuri iyi minisiteri guteza imbere uburinganire. Kuko Intego y’iki gitabo ni ugufasha MINAGRI n’ibigo byayo n’abaterankunga mu by’iterambere guhora batekereza ku buringanire muri gahunda zabo zose bakora. Iki gitabo kandi ngo ni imboni umuntu yakoresha mu kureba impinduka ziba mu buhinzi.
Iki gitabo kije cyunga muri zimwe muri gahunda za leta zigamije guteza imbere umugore zirimo icyerekezo 2020 na Gahunda zo kwikura mu bukene (EDPRS).
Imibare igaragazwa na MINAGRI yerekana ko mu Rwanda abagore bageze kuri 86% by’abakora mu murimo w’ubuhinzi kandi ari n’abakene, mu gihe iki gice aricyo kihariye 80% by’imirimo yose ikorerwa mu Rwanda.
Gusa usanga ubu buhinzi bwinjiriza igihugu byibura 70% by’amafaranga aturuka hanze ndetse na 90% by’ibikenerwa n’abaturage biva kuri bwo, bitagirira inyungu abagore kandi aribo bakoramo ari benshi.
Ibyo biterwa n’ubujiji ndetse no kutamenya uburenganzira bwabo ku bagore, nkuko byatangajwe n’impuguke ya MINAGRI mu kiganiro kigufi yatanze.
Ishyirwa ahagaragara ry’iki gitabo rigamije kongerera abagore bakora mu buhinzi amahirwe abagabo babona ndetse n’ubushobozi bwo kwiteza imbere. Ibyo bigezweho byazamura umusaruro ndetse n’ubukungu bw’u Rwanda.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ibi nabyo birasekeje!!MINAGRI muburinganire?nonese ibyo bihuriye n’inshingano zayo?Ibyo ndumva ari ukwivanga munshingano z’abandi.nibadushakire imbuto dutere,batugire inama kubuhinzi kuko nibyo tubakeneyeho. Ibyuburinganire hari abandi babifite munshingano zabo.
Nonese minisiteri y’umuryango yo izakora iki? Mbona bari kwandika igitabo cyerekana gahunda yo kurwanya inzara kuko ubu kubera igihingwa kimwe muri buri karere, ubuhahirane buragoye bityo umuryango ntubone indyo yuzuye kuko bisaba kujya mu turere twinshi gushaka ibiribwa binyuranye nk’uko amabwiriza y’imirire ameze. Nonese uzaba uri mu majyepfo uhinge ibigori, ujye gukura imboga iburasirazuba, ugurure imbuto mu majyaruguru, ujye kugura umuceri iburengerazuba murumva umuturage yabishobora. Hakenewe diversification.
Ntabwo akarima k’igikoni gashobora gutanga imboga zose umuryango wakenera zose, kandi hari n’izitahingwamo nk’intoryi, inyanya, poivron,… Ikindi kandi hari n’ikibazo cy’amazi mu ngo; ntiwaba wabuze amazi yo kunywa ngo ubone ayo kuvomera akarima k’igikoni. Imibande yahingwagamo izo mboba ubu ni ibigori cyangwa umuceri; nabwo ukazategereza igihe bizerera bikagurishizwa ukaba aribwo ubona amafaranga yo kugura igindi wakenera. Rwose itangazamakuru nirikore ubushakashatsi ku ngaruka zo guhinga ikihingwa kimwe mu karere naho ubundi inzara na bwaki biratongora.
Ibirayi byarabuze kugeza aho IMusanze babigura kuri 200 frw kubera ko Mukinigi basigaye bahinga ibigori. Mutubwirire Gahakwa adohore Ibirayi biva Ingungu muri Kongo na Kibumba babikurireho imisore.
Ibyo Kondima avuga hejuru nibyo koko.
Kuko minagri ishinzwe gutanga inama k’ubuhinzi.
Ndetse n’ubworozi bw’amatungo,cyane cyane amagufi ibi byasufasha pe!
Iki gitabo kiragurwa? kibarizwa he?
Murakoze.
yewe ni politike igezweho wenda nta wamenya mushonje muhishiwe kuko buriya ministeri y’umulyango nayo iri gukora ikindi cyo kurwanya imirire mibi cyangwa se muri minagri hakora abatarize iby’ubuhinzi n’ubworozi, nta kuntu se bagurana bakajya aho bagomba kuba?
Comments are closed.