Digiqole ad

Kacyiru: Abana babiri bagwiriwe n’urukuta rw’inzu umwe yitaba Imana.

Mu murenge wa Kimihurura mu mudugudu wa Urumuli, mu ijoro rya keye ryo kuwa 12 rishyira 13 Werurwe, ahagana saa saba z’ijoro igikuta cy’inzu cyagwiriye abana babiri bari baryamye maze umwe muri bo yitaba Imana.

Aha niho aba bana bari baryamye
Aha niho aba bana bari baryamye

Bwana Azabe Jean Nepo se wabo w’aba bana mu kiganiro n’UM– USEKE.COM  yagize ati: “Umuturanyi w’uyu muryango yasenyaga inzu ye  nuko bwira atarangije kuyisenya yose hasigara ibikuta bimwe bihagaze kandi we akaba yari yayisenye ahereye ku musingi wayo, nubwo abaturanyi bakomeje ku mubuza kuyisenya atyo kubera kugira impungenge zuko ibi bibambasi byagwira abantu, ariko yararenze arabikora, none dore biteje impanuka.”

Azabe Jean Nepo se wabo w'aba bana yerekena aho igikuta cyaguye
Azabe Jean Nepo se wabo w'aba bana yerekena aho igikuta cyaguye

Madamu Nishimwe Jeanette umubyeyi bw’abana nawe, n’ikiniga cyinshi yatangarije UM– USEKE.COM ko abana be babiri b’abahungu aribo Mugisha Yvan w’imyaka ine na murumuna we Ihirwe Sango Landry bari baryamye bakaza kumva urukuta rw’inzu y’umuturanyi ruguye ku nzu, barahurura basanga abana bose bagwiriwe n’ikibambasi cy’inzu yabo cyakuhiritswe n’icy’indi barimo basenye ntibayirangize.

Mugisha Yvan w’imyaka ine
Mugisha Yvan w’imyaka ine niwe warikotse iyi mpanuka

Akaba yakomeje adutangariza ko umwana umwe muri aba bana witwa Ihirwe Sango Landry yahise yitaba Imana nawe undi we akaba ari muzima.

Bwana Munara Claude Umuyoboz w’Akarere ka Gasabo ushinzwe ubukungu, yadutangarije ko Akarere ka Gasabo kababajwe cyane n’iyi mpanuka. Tumubajije icyo bafashije uyu muryango yadutangarije ko bifatanije nawo batanga Imodoka yo kujyana abana kwa Muganga kugirango bakurikiranwe n’abaganga.

Bwana Munara Claude yakomeje atangazako nubwo umwana umwe byanze akitaba Imana akarere ka Gasabo karimo kureba icyakorwa, ariko ubu akarere kakaba katanze isanduku yo gushyinguramo uyu mwana ndetse n’imodoka yo gutwara umurambo.

Tubibutse ko  mu murenge wa Kimihurura mu mudugudu wa Urumuli abaturage barimo kwimuka kubera ko hatari inyubako zijyanye n’igishyushanyo-mbonera cy’umujyi wa Kigali, aba bahawe ingurane kugirango bajye gutura ahandi.

Uyu muryango wapfushije umwana wo ngo ntago wari wishyurwa kubera ko bagiregereje icyemezo cy’umuyobozi ushinzwe expropriation kugirango nabo babonereho bimuke.

Twifatanije n’umuryango wa Madamu Nishimwe Jeanette.

RUBANGURA Daddy Sadiki
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Birababaje. aba babyeyi b’aba bana tubasabiye ukwihangana gukomeye.

  • ni danger

  • so bad! Imana imwihere iruhuko ridashira. maze ababyeyi numuryango we nibihangane. burya, Imana ifite impamvu.

Comments are closed.

en_USEnglish