Digiqole ad

Turkiya: Rwanda Volley U21 yatsinze Fenerbache mu mukino wa gicuti

Ikipe y’igihugu ya Volley Ball y’abatarengeje imyaka 21 yatangiye imyiteguro irimo itsinda umukino wa mbere wa gicuti yakiniye muri Turkiya. U Rwanda rwatsinze amaseti atatu kubusa(25-18, 25-22, 25-23) ikipe ya Fenerbache yo mukiciro cya mbere.

Aha ni mu minsi ishize ubwo bair bageze muri Turikya batangiye imyitozo

Aha ni mu minsi ishize ubwo bair bageze muri Turikya batangiye imyitozo/photo JC Ndengeyingoma

Iyi kipe y’Amavubi U 21 yakomeje imyitozo uyu munsi, aba basore batozwa na Paul Bitok bafite undi mukino wo kwishyura ejo ku wa kabiri na Fenerbahce.

Mu gikombe cy’Isi yagiyemo, ikipe y’U Rwanda iherereye mw’itsinda rya 3 aho iri kumwe n’ibihugu nka Tunisia,USA, Canada,Serbia, umukino wa mbere uzayihuza na USA taliki 22 Kanama.

Umutoza Paul Bitok yagize ati” uyu mukino wari ingira kamaro kuri twembi, wari ukomeye cyane gusa iki ingenzi cyari ugutegura ikipe twabonyemo udukosa tumwe ,kandi tuzagerageza kudukosora mu yindi mikino ya gicuti dufite”.

Imikino izatangira tariki 22 z’uku kwezi.

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEK.RW

0 Comment

  • Aba bana bacu turabizeye kandi tubari inyuma. Bakomeze bitware neza bahakure experience ihagije. Rwose bafite ejo hazaza heza.

Comments are closed.

en_USEnglish