Digiqole ad

Avoka uregwa ruswa n’ubuhemu ngo barabihimbye kugira ngo bihimure kuko atabunganiye

 Avoka uregwa ruswa n’ubuhemu ngo barabihimbye kugira ngo bihimure kuko atabunganiye

*Imodoka bamushinja kuriganya ngo yayishyuye arenze n’ayo bari bemeranyijwe,
*Ngo ibyo aregwa bikwiye kuregwa umukozi w’ubucamanza…Ngo nta ruswa yafashe

Me Nkanika Alimas ukora akazi ko kunganira abantu mu nkiko, ku  gicamansi  cyo kuri uyu wa 24 Nyakanga yaburanye ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo kubera icyaha cya ruswa n’icy’ubuhemu akurikiranyweho. Yisobanuye avuga ko ibi byaha byose ashinjwa byahimbwe na bamwe mu bo yanze kunganira mu manza, bakabikora bashaka kwihimura.

Me Nkanika (hagati) yabwiye Urukiko ko arwaye ndetse ko mu gitondo yakubitanye umutwe n'umugororwa mugenzi we agata ubwenge
Me Nkanika (hagati) yabwiye Urukiko ko arwaye ndetse ko mu gitondo yakubitanye umutwe n’umugororwa mugenzi we agata ubwenge

Ku isaaha ya 15h00 zirengaho iminota mike (kuri uyu wa mbere) ni bwo Umucamanza yinjiye mu cyumba cy’iburanisha mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo.

Akinjira, Umucamanza ayavuze ko iri buranisha ritagomba gufata umwanya munini kuko uregwa ubwo yitabaga urukiko mu iburanisha riheruka hari ibyo yari yavuze ku byo aregwa ubwo yabihakanaga. Nyamara iburanisha ryamaze amasaaha atanu.

Uyu munyamategeko uregwa n’Ubushinjacyaha bw’Urwego rw’Umuvunyi, ahakana ibyaha byose aregwa birimo kwaka ruswa uri umukozi w’urwego rw’Ubucamanza n’Ubuhemu.

Ubushinjacyaha bw’Umuvunyi buvuga ko ibi byaha byakozwe kuva tariki ya 29 Ugushyingo 2014 ubwo Me Nkanika yunganiraga uwitwa Nyiramahirwe Esperance wari ukurikiranyweho icyaha cyo gucuruza magendu no kunyereza imisoro.

Uyu waregwaga yitabye Ubugenzacyaha ajyanye na Me Nkanika ariko uregwa ahita afungwa by’agateganyo, asigira Me Nkanika imodoko ngo ayishyikirize umuryango we (wa Nyiramahirwe) ariko uyu munyamategeko arayifunga.

Ku cyaha cya ruswa, Ubushinjacyaha buvuga ko Me Nkanika yabwiye Nyiramahirwe ko yashaka miliyoni 10 Frw bazaha umucamanza kugira ngo azafungurwe.

Uyu mugore wari ugicumbikiwe mu Bugenzacyaha yasabye umugabo we gushaka izi miliyoni 10 Frw kugira ngo afunguwe ariko babona miliyoni 5 baziha Me Nkanika.

Ngo Nyiramahirwe yarafunguwe koko ariko Ubugenzacyaha bwongeye kumuta muri yombi kuko bwasanze yari yafunguwe mu buryo butanyuze mu mucyo dore ko hari n’ibindi byaha yari akurikiranweho.

Ubushinjacyaha buvuga ko Nyiramahirwe yarangije igihano yagera hanze agasaba Me Nkanika kumusubiza imodoka ye akamubwira ko bamurimo miliyoni 5 yabongereyeho ubwo batangaga za miliyoni 10 zatumye afungurwa ubwa mbere.

Nyiramahirwe ngo yamureze mu rugaga rw’abavoka no ku muvunyi asaba ko yarenganurwa,ariko nyuma aza gusanga bombi bizabagiraho ingaruka mbi bumvikana kwandikirana ko imodoka bayiguze.

Me Nkanika uhakana ibyaha ashinjwa, avuga ko iyo modoka bayiguze ndetse ko yayibishyuye agera kuri miliyoni 17 Rwf nubwo ngo bari bavuganye miliyoni 12 Rwf ariko ngo yemeye guhomba miliyoni 5 zirengaho.

Ngo aya yemeye guhara yayishyuye umuryango wa  Nyiramahirwe aho afunguriwe amusaba kuyamwihera na we arabikora.

Avuga ko ibyo aregwa byoze ari ibinyoma byahimbwe na Nyiramahirwe n’umugabo we bashaka kumwihimuraho kuko ngo bari bamufitiye umujinya ko yanze kubunganira ndetse ngo banakeka ko yagambaniye ibicuruzwa byabo byari Uganda bigafatwa.

Me Nkanika yavuze ko yatangiye kunganira uwo mugore iyo modoka ayifite yaratangiye kuyishyura gahoro gahoro kuko ngo yari yavuganye n’umugabo wa Nyiramahirwe ko azajya ayishyura mu byiciro.

Uyu munyamategeko ahubwo uvuga ko yifuzaga gufasha ubutabera, avuga ko yaje gufata umwanzuro wo kureka kunganira Nyiramahirwe kuko yamusabaga kwemera icyaha undi akinangira.

Ngo iyi modoka ashinjwa kuriganya, yakomeje kuyishyura igihe Nyiramahirwe yari afunze, amafaranga akajya ayaha umuryango we n’ubwo amasezerano yari yarayagiranye n’umugabo wa Nyiramahirwe.

Me Nkanika n’abamwunganira uko ari batatu bose bagarutse ku byaha aregwa, bavuga ko icyaha cya ruswa gitegangwa n’ingingo ya 639 ngo kireba abakozi b’ubucamanza kandi ko uyu munyamategeko akaba atari umukozi w’urwego rw’Ubucamanza.

Bagarutse kandi ku bimenyetso ubushinjacyaha bwagaragaje birimo ibyavuye mu bikorwa byo kumviriza telephone, bavuga ko ibi bikorwa gusa igihe uregwa akekwaho ibyaha bijyanye n’umutekano.

Aba banyamategeko bunganira mugenzi wabo uregwa, bagarutse kuri raporo ikubiyemo ibyavuye mu kumviriza telephone y’Umukiliya wabo, bavuga ko iri mu cyongereza kandi gipfuye.

Umushinjacyaha wasabaga aba banyamategeko kutinjira mu mizi y’urubanza, yavuze ko bari kuburana ku mpamvu zikomeye zituma uregwa ari we ukekwaho icyaha.

Ubushinjacyaha bw’Umuvunyi buvuga ko uregwa hari abandi bakiliya be yagiye yaka ruswa kugira ngo bazagabanyirizwe ibihano cyangwa ngo bagirwe abere, bwavuze ko bugikusanya ibimenyetso ndetse ko ibimaze kugerwaho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwa, busaba ko yafungwa by’agateganyo iminsi 30.

Imyanzuro ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo izasomwa kuri uyu wa wa Kane tariki ya 27 Nyakanga.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish