Gicumbi: Ngo aho batangiye gufashwa na ‘Word Vision’ imibereho yarahindutse
Abatuye mu mirenge ya Mukarange, Kaniga, Rushaki, Bwisigye na Shangasha yo mu karere ka Gicumbi baravuga ko mu myaka 17 bamaze bakorana n’Umuryango w’Abanyamerika witwa ‘Word Vision’ hari byinshi byahindutse mu mibereho yabo.
Bavuga ko hari benshi bubakiwe inzu, abahawe inka, abigishijwe kwihangira imirimo babinyujije mu masomo y’imyuva, abandi bagafashwa kwishyurirwa abana babo amashuri.
Nikobahoze Dancila wahawe inka ikamwa litiro 20 ku munsi, avuga imibereho ye n’umuryango we yahindutse.
Ati “Ubu simbura Agasabune, mbona amafaranga yo guhaha ibyo nshaka, kandi n’Abana bariga nta kibazo.”
Kimwe na bagenzi be bafashijwe n’uyu muryango, bavuga ko ibikorwa bagejejweho bazakomeza kubisigasira kuko biri kubafasha kwiteza imbere.
David Nkurunziza uhagarariye imiyoborere myiza mu ntara y’Amajyaruguru yashimiye uyu muryango ufatwa nk’umufanyabikorwa w’imena w’inzego z’ubuyobozi.
Ati “Mwabibonye Abaturage barishimye kubera ibyo bakorewe, nka gahunda yo kubaha Inka zo kurwanya imirire mibi, n’ibindi bitandukanye cyane cyane iby’uburezi kandi ibyo bikorwa byose byaje bifasha gahunda za leta dusanzwe dukora umunsi ku wundi.”
Yasabye abafashijwe na Word Vision kubyaza umusaruro aya mahiwe bagize, bakarushaho kwiteza imbere, abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi mu nyunganizi bakenera.
Ati “Twiteguye kubafasha, haba mu mishinga y’ubudozi, Gusudira , Ubworozi n’Ibindi bitandukanye.”
Uhagarariye world Vision mu Rwanda, George Gitau yashimiye abafashijwe n’uyu muryango bakomeje kwiteza imbere kuko bigaragaza ko bakoreye ukuri.
Ati “Murasa neza haba mu maso no mu bushobozi, kandi bigaragara ko hari byinshi bibatandukanya n’Ubukene , muri abo gushimirwa.”
Igikorwa cyo gushimira abafatanyabikorwa b’Akarere, cyaranzwe no kumurika ibyagezweho mu myaka 17 World Vision imaze ikorera mu mirenge itanu, hakaba haratanzwe inkunga zo kubaha inganda zo gusya kawunga.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI