Rukomo: Haravugwa ikibazo cy’abangavu baterwa inda n’ababashuka
Mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Rukomo haravugwa ikibazo cy’abana b’abakobwa babyara bakiri bato dore ko ngo hari n’ababyaye bafite imyaka 15, abaturage barasaba ingamba zihanitse mu guhagarika iki kibazo.
Ababyeyi batuye muri uyu murenge bavuga ko ikibazo cy’abana baterwa inda bakiri bato gihari cyane cyane ku banyehsuri bakiri mu mashuri yisumbuye, bari mu myaka 15 y’amavuko no kuzamuka.
Nyiragire Josiane umwe mu babyeyi batuye mu karere ka Gicumbi mu murenge wa rukomo avuga ko ikibazo cyo guterwa inda kw’abana b’abakobwa kiri ku banyeshuri aho bahura n’abagabo babashukisha amafaranga.
Nyiraneza ati “Abana baterwa inda ni abari mu myaka 15 y’amavuko kuzamuka, gusa nta yindi mpamvu, ni iyo ngiyo yo gushukishwa amafaranga.”
Umubyeyi witwa Nyirahabimana Esperence na we yadutangarije ko impamvu abana baterwa inda bakiri bato muri aka gace, ngo baba bananiye ababyeyi babo hanyuma bahura n’abagabo bakabashukisha amafaranga bakabatera inda.
Ati “Hari abagabo babashukisha amafaranga, birashoboka ko ari ikibazo cyo kudakurikirana neza abana, ariko iyo ushatse kumucyaha ajya kukurega ku bayobozi, abayobozi bakakureba nabi.”
Nyirahabimana yakomeje asaba inzego za Leta zibishinzwe ko zabifatira ingamba, bagakurikirana abana maze bakava mu ngeso z’ubusambanyi bibaviramo kubyara bakiri bato.
Twasabyimana Evariste nawe yatangarije Umuseke ko guterwa inda ukiri muto akenshi biterwa n’ubukene, ugasanga abana b’abakobwa bishoye mu buraya kubera, uretse ko ngo hari n’igihe iba ari ingeso.
Ati “Umwana arananirana akaza hano mu mujyi, abahungu ba hano bakamushukisha amafaranga ugasanga bamuteye inda akabyara ari muto cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Juvenal Mudaheranwa avuga ko ingamba bafite ari iyo gukomeza ubukangurambaga buri munsi kuko ngo ari abantu bakuru bashuka abana.
Avuga ko hari abana bagera ku myaka y’ubwangavu aho kugira ngo bitabire gahunda yo kwiga kuguma mu rugo bakajya gusambana bikabagiraho ingaruka.
Ati “Ubukangurambaga bureba izo mpande zombi kuko amategeko arahari abihana ariko ikindi ni uko dushyira imbaraga mu kugumisha abana mu ishuri kuko muri ibyo bibazo usanga abahura na byo ari abatitabira ishuri, bariretse imburagihe. Mu mihigo y’akarere harimo no kuba umwana uri mu myaka yo kwiga agomba kuba ari mu ishuri kugeza byibura amashuri 12 y’uburezi bw’ibanze 100%.”
Muri Gicurasi 2017, Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), yatangaje ko mu mwaka wa 2016 abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16 na 19 bagera ku 17 500 batewe inda zitateguwe ndetse bibaviramo ingaruka zirimo no kuva mu ishuri.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Leta nibanze yita ku baterwa inda hanyuma igaruke ihane aba bateye inda, kwambara ubusa za mini ,mpene barebe…birarura aba kobwa nabahungu bitabasize.
Ni bafata ko nya mpinga arinda kuba ari vierge , imbuto foundation igafasha abakobwa ariko cyane cyane abari vierge maze ngo murebe….abantu baseka Losoto kwa muswati bo bakomeye ku muco wubusugi nubwo nabo babyina bambaye ubusa, sinabishyigikira
Comments are closed.