Digiqole ad

Amatora yararangiye ikizavamo kirazwi – Kagame

 Amatora yararangiye ikizavamo kirazwi – Kagame

Perezida Kagame avugira ijambo mu Ruhango

*”Ibizava mu matora birazwi nyine, uwo birya bimumene umutwe”

Ruhango – Ubwo yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamaza Paul Kagame yavuze ko agendeye ku baturage barenga miliyoni enye (4 000 000) basabye ko Itegeko Nshinga rihinduka ndetse bakanatora ‘Yego’ muri Kamarampaka, ngo bigaragaza ko ikizava mu matora kizwi, kandi ngo ‘uwo birya umutwe bimumene umutwe’.

Paul Kagame asuhuza abaturage benshi bari bamutegereje.
Paul Kagame asuhuza abaturage benshi bari bamutegereje.

Perezida Paul Kagame yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ku ivuko mu Karere ka Ruhango, mu murenge wa Ruhango mu kagari ka Munini mu mudugudu wa Kibongo, aho yavugiye ijambo rikomeye mu bijyanye n’amatora u Rwanda rwitegura tariki 4 Kanama.

Akigera ku kibuga kiri mu Mudugudu wa Kibingo, yakiriwe n’abaturage benshi cyane biganjemo urubyiruko, babyinaga indirimbo zinyuranye zivuga ibikorwa bya RPF-Inkotanyi na zimwe mu ndirimbo z’abahanzi bazwi cyane mu Rwanda, biganjemo abatweye irushanwa rya GumaGuma SuperStar bose bari mu Ruhango.

Kagame yabwiye abaturage ibihumbi ko kuba ibitangazamakuru bivuga ko amatora (yo mu Rwanda) nta matora ayarimo kuko ikizayavamo kizwi, ko kutamenya ibizavamo byaba ari cyo kibazo.

Yagize ati “Abanyamakuru bagira uburenganzira ariko si bo bonyine babufite n’abo bandika barabufite…Barandika ngo aya nta matora arimo…Biranshimishije kuko tuzi ikizayavamo. Ikizayavamo uwajya aha akabeshya ngo ntikizwi yaba abeshya.

Ikizava mu matora cyamenyekanye mu Ukuboza 2015. Iyo politiki yo kubeshya iba ahandi…Abantu niba referendumu barayikoreshejwe ku gitugu icyo cyaha ndacyemera.”

Kagame yavuze ko abanyamakuru bafata abakandida bashaka bakabashyira hariya babura ababajya inyuma bakaberka kubera ko bo badatora.

Ati “Ubudasa bwa politiki y’u Rwanda niba abanyamahanga batabyumva amaso nabahe. Aho Abanyarwanda bavuye (habi) ni abo bashyizeho bahabagejeje. Bashyize mu gaciro abo bavuga ubusa bari bakwiye gufatanya n’Abanyarwanda.”

Kagame yizeje abatuye Ruhango, gukomereza iterambere aho igihugu kijyeze, haba mu kubaka ibikorwa remezo birimo guha buri Munyarwanda amashanyarazi, kubaka amashuri, kubaka amavuriro, kubaka imihanda no gukomeza umutekano.

Ati “Ibyo byose hari aho tugeze turashaka kongera intambwe, imvugo tukayirekera ba bandi bavuga, bakavuga twe tugakora…Ukuvuga nabi uramureka ntacyo biba bitwaye.” 

Kagame yashimye amashyaka umunani yiyunze na RPF ndetse shimira na Green Democratic Party of Rwanda na PF Imberakuri nubwo ngo badahuje umurongo na RPF na bo batanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Yashimye RPF yongeye kumugirira icyizere.

Asoza ati “Ibizava mu matora birazwi, birazwi nyine, uwo birya umutwe, bimumene umutwe. Kwiyamamaza tubigire ibyo kwishima.”

Abaturage baganiriye n’Umuseke bavuze ko basaba Perezida Kagame gukomereza aho yari ageze ariko akazongera amazi ku batayafite, ndetse akazanafasha abakennye kubona ubwisungane mu kwivuza.

Perezida Kagame avugira ijambo mu Ruhango
Mu baturage hagati abamwegereye barabasha kumuramutsa bamukoraho
Mu baturage hagati abamwegereye barabasha kumuramutsa bamukoraho
Perezida Kagame umukandida wa RPF asuhuza abaturage
Perezida Kagame umukandida wa RPF asuhuza abaturage
Urubyiruko rwari rwishimiye Umukandida wa RPF
Urubyiruko rwari rwishimiye Umukandida wa RPF
Uyu yari yaje kureba imbona nkubone Perezida wa Repubulika akaba umukandida wa RPF-Inkotanyi
Uyu yari yaje kureba imbona nkubone Perezida wa Repubulika akaba umukandida wa RPF-Inkotanyi
Kera ngo yari umukecuru ubu yabaye inkumi aracinya akadiho
Kera ngo yari umukecuru ubu yabaye inkumi aracinya akadiho
Igipfunsi ...
Igipfunsi …
Ibihumbi by'abanyamuryango ba RPF - Inkotanyi bari baje kwereka umukandida ko bamushyigikiye
Ibihumbi by’abanyamuryango ba RPF – Inkotanyi bari baje kwereka umukandida ko bamushyigikiye
Kagame ati "Amatora yararangiye, ikizavamo kirazwi"
Kagame ati “Amatora yararangiye, ikizavamo kirazwi”
Urubyiruko rwishimiye kwakira Umukandida wa RPF
Urubyiruko rwishimiye kwakira Umukandida wa RPF
Uwacu Juliene ukuriye ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa RPF-Inkotanyi, Kagame ati "Si Uwacu wa RPF gusa ni uw'igihugu cyose"
Uwacu Juliene ukuriye ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa RPF-Inkotanyi, Kagame ati “Si Uwacu wa RPF gusa ni uw’igihugu cyose”
Ndamyuwera Jean Sauteur umwe mu bavuze ibyo yagejejweho na RPF - Inkotanyi
Ndamyuwera Jean Sauteur umwe mu bavuze ibyo yagejejweho na RPF – Inkotanyi
Bari benshi mu buryo bugaragarira ijisho
Bari benshi mu buryo bugaragarira ijisho
Bari benshi mu buryo bugaragarira ijisho
Aba bakobwa bawubyinnye biratinda uruhande bafashe ntibatinya kurugaragaza
Aba bakobwa bawubyinnye biratinda uruhande bafashe ntibatinya kurugaragaza
Abahanzi batwaye Primus Guma Guma bose bari muri iki gikorwa
Abahanzi batwaye Primus Guma Guma bose bari muri iki gikorwa
Bose bari mu mwuka wo kwamamaza
Bose bari mu mwuka wo kwamamaza
Buri wese n'akapa kagaragaza ko ashyigikiye Kagame
Buri wese n’akapa kagaragaza ko ashyigikiye Kagame
Aba na bo baramushyigikiye
Aba na bo baramushyigikiye
King James azunguza ibendera rinini rya RPF-Inkotanyi
King James azunguza ibendera rinini rya RPF-Inkotanyi
Mu kagare ke n'ibendera rya RPF- Inkotanyi
Mu kagare ke n’ibendera rya RPF- Inkotanyi
Ku muhanda werekeza mu Ruhango ibiti byari byambaye ibitambaro biriho amabara ya RPF- Inkotanyi
Ku muhanda werekeza mu Ruhango ibiti byari byambaye ibitambaro biriho amabara ya RPF- Inkotanyi
Ku muhanda ugana ku kibuga cy'i Kibingo ahabereye kwiyamamaza mu karere ka Ruhango
Ku muhanda ugana ku kibuga cy’i Kibingo ahabereye kwiyamamaza mu karere ka Ruhango
Ku muhanda byagaragariraga buri wese ko RPF - Inkotanyi yiteguye ibikorwa byo kwiyamamaza
Ku muhanda byagaragariraga buri wese ko RPF – Inkotanyi yiteguye ibikorwa byo kwiyamamaza
Imbere y'ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe
Imbere y’ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe
Umusaza yazamuye ibipfunsi byombi...
Umusaza yazamuye ibipfunsi byombi…
RPF...
RPF…
Uretse kuba yari yambaye ibirango bya RPF- Inkotanyi n'umuduri we yari yawambitse
Uretse kuba yari yambaye ibirango bya RPF- Inkotanyi n’umuduri we yari yawambitse
Nyuma yo kuvuga ijambo ryo kwiyamamaza, hakurikiyeho kamorali
Nyuma yo kuvuga ijambo ryo kwiyamamaza, hakurikiyeho kamorali
Jeanette Kagame yari ahari
Jeanette Kagame yari ahari
Asezera abanyamuryango
Asezera abanyamuryango
Kwiyamamaza mu Ruhango birangiye
Kwiyamamaza mu Ruhango birangiye

AMAFOTO@MUGUNGA Evode/UM– USEKE

Ange Eric Hatangimana
Umuseke/Ruhango

35 Comments

  • abanyarwanda nitwe tuzi uwo dushaka , ikiriho ni ugushyira mubikora ibyo twiyemeje imbere y’amategeko twitorera Paul Kagame

  • cyane rwose abanyarwanda turakiza ikizava mumatora icyo dushaka ni ukubishyira ahagaragara kandi imbere y’amategeko ntakindi, twitorera uwatugabiye

  • igisigaye ni ukubyerekana imbere y’amatora , ubu twebwe kubanyarwanda ni ubukwe rwose , igisigaye ni ugucyura umugeni wacu ,

  • Njyewe birya mumutwe ariko sinimanika kuko bucya bwitwejo.

  • ku banyarwanda twe twibereye mu bukwe igisigaye ni uko ubukwe butaha ntakindi, imbere y’amategeko ubundi tukibyinira intsinzi rwose

  • tutakimenya twabuzwa nande ko aritwe abanyarwanda tukigena, turakizi rwose , igisigaye ni ukubyina intsinzi nitumara gushyira mubikorwa ibyo twitemeje

  • sans doute turakizi, kuko nitwe abanyarwanda tukigena kandi twabitangiye cyera igihe twatoraga referendum ,igisigaye ni ukubishyira imbere y’amategeko ubundi tukikomereza imihigo ntakindi

  • Amatora yararangiye nibyo, na referendum yararangiye. Ahubwo njye nibaza n’impamvu muzenguruka uturere twose, keretse niba ari ugukunda ingendo …

  • nzagutora Paul wange, ahubwo itariki yantindiye. dukomeze turyoherwe n’ibirori twibyinire intsinzi nkuko aba Rayons babyina murera!!!! vive FPL vive Kagame paul.

  • alain+kamanzi+karekezi+lambert=1 person .

    • wabibonye nawe! reba ukuntu ashyiramo utwitso n’aho tudakwiye kujya. ubuse kwiyita amazina meshi bimwungura iki

  • Nibyizaaaaaaaaaaaaa! mu kinyarwanya cyo hambere ubundi nta mwana warungurukaga mu Isahane ya Sekuru; itariki yo gutora niyo idutindiye tukabisoza imihigo igakomeza abafite intimba agahinda kabice!!!!!!!!!!1

  • ibyo turabimenyereye.

  • Itariki iradutindiye gusa ngo twitahire ubukwe

    • umusaza watubereye byose oyeeeee%%

    • 04/08 hatinze kugera ngo dutore INTORE IZIRUSHINTAMBWE . RPF OYE OYE OYEEE !!!!!

  • Harinabandi batorwaga gutyo mumyaka yashize.

  • woow,Oyeee!!! Paul Kagame wanjye Allo

  • Hahahahaaaaaaa. Tubivuga ngo ni ay’indondogozi! Prof Mbanda nabe ategura za PV vuba vuba atazadukerereza.

  • UBUNDI BATATU BABURANA BABIRI BABA BIGIZA NKANA: “ITARIKI ITINZE KUGERA NGO TWITORERE RUDASUMBWA ,INTORE IZIRUSHA INTAMBWE ,UWASUBIJE IKIREMWA MUNTU AGACIRO, UWACIYE UBUSUMBANE MUMASHURI,UWARWANYIJE IRONDABWOKO UWIMAKAJE NDI UMUNYARWANDA, UWO NTAWUNDI NI UMUSAZA PAUL KAGAME

  • @ mugenzi wabuze umugozi wo kwimanika ngo ngutere inkunga.

  • Nyakubahwa President wacu dukunda cyane imvugo niyo ngiro rrwose tukuri inyuma.rwose amashanyarazi byo mukore ibishoboka atugereho twese hari aho usanga hibagirana nkaho usanga kugira ngo umuriro ukugereho bisaba amapoto nka ane abandi bagacana wowe ugasigara ucanye agatadowa kdi amafranga YO kuwishyura utayabuze mudufashe rwose mu karere ka kamonyi umurenge wa gacurabwenge akagari nkingo ahegereye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi 1994 rw’akarere ka kamonyi hari agace gato kaho kaheze mu bwigunge hepfo baracana haruguru ni uko ariko abandi twahezemo.mubyeyi wacu dukunda ni wowe wo kudutabara rwose kdi turakwizeye naho kugutora byo ni 100/100.

  • Musaza Tukuri Inyuma Umunsi Uratinze Ngo Turirimbe Insinzi

  • Ese mwanyibwirira ku umuseke mwaba mwamaze kumenya itariki First Televised Presidential debate yaba bagabo izaba nkazayikurikirana nkareba ibyo Mpayimana azavuga ni danger kabsa.

  • Prezida hari ijambo rikomeye yavugiye mu Ruhango. Ncishirije, nuko demokarasi atari yo igejeje u Rwanda aho rugeze uyu munsi, abayishyira imbere bakaba bata igihe natwe bakidutesha. Ariko muri mitingi zitaha, jye numva byazamfasha kurusha atubwiye inkingi imutera ikibazo kurusha izindi muri eshatu zigize demokarasi; 1)nk’ubutegetsi bw’abaturage; 2)butangwa n’abaturage, 3)bukorera abaturage.

    • Harya bakiri mumashyamba ntibavugagako baharanira kuzana demokarasi mu gihugu kiboshywe ningoma yigituga ya MRND?

  • None se niba mukizi ayo matora nayiki? ibyiza nuko yakomeza gusa atiriwe aphusha ubusa afaranga yabanyarwanda ngo baragya mumatora nogutesha abantu umwanya.

  • None se niba mukizi ayo matora nayiki? ibyiza nuko yakomeza gusa atiriwe aphusha ubusa afaranga yabanyarwanda ngo baragya mumatora nogutesha abantu umwanya.

  • Ni filingi ya nyuma, namwe muzi ko iyi manda mutazayirangiza.

    • ??????? UVUZ ENGO IKI WE? KEREKA NIBA ARIWOWE IZARANGIRA UTAKIRIHO. IGIHE MWAMUTEGEYE IMINSI NGAHO UBUHANUZI NGAHO IBIHU ZA 2012,2013 NAMBERE NGO NTARANGIZA MANDA NONE AFASHE INDI MUKANUYE NGO IKI? MUYOBOKE CYANGWA MUYOBORWE

  • Ibi ntakintu bibibutsa??? Amateka yisubiramo.
    Ese ko nabonye Vincent biruta wa PSD yambaye T-shirt iriho ifoto ya Kagame, ntibavuze ko mu matora ibyo bitemewe??

  • Amatora nayiki niba ikizavamo kizwi? NEC imaziki? Kalisa Mbanda harya azongera kuvugiki?

  • ariko se niba umuntu afite icyizere cyo gutsinda ibyo abizire ,narumiwe!!!!!

  • kuvuga ko ikizava mu matora kizwi ni strategie ya campagne. n’undi wese wiyamamaza yavuga ibye. ntimwumve ko amatora yarangiye kuko abantu bagomba gutora nk’uko itegeko ribiteganya.

  • Uvuzukuri.kuvugako amatora yarangiye nukwihicyizere,nundi yavugibye.land I sikibazo nibayarabivuze we yizeye abaturagebe,bona nubwo abapinga batazabura.murakoze democracies.

Comments are closed.

en_USEnglish