Digiqole ad

Kwiyamamaza byatangiye, Kagame yakirwa n’ibihumbagiza, Mpayimana na Habineza bo byari ibindi

 Kwiyamamaza byatangiye, Kagame yakirwa n’ibihumbagiza, Mpayimana na Habineza bo byari ibindi

*Perezida Kagame yahereye ku ivuko Ruhango yakirwa n’abagera ku 100 000
*Mpayimana mu Bugesera yakiriwe n’abanyonzi n’abana
*Habineza yageze i Rusizi asanga ikibuga kiramuhamagara

Kuri uyu wa gatanu tariki 14 Nyakanga, Abakandida bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika batangiye ibikorwa byo kwiyamamaza bizamara ibyumweru bitatu.

Mpayimana Philippe mu mujyi wa Nyamata.
Mpayimana Philippe mu mujyi wa Nyamata.

Mpayimana Philippe niwe wabimburiye abandi kugera ku baturage, aho yatangiriye mu Karere ka Bugesera. Kuri gahunda ye, yagombaga guhera mu mujyi wa Nyamata ku isaha ya saa mbiri (8h00) gusa yahageze ku isaha ya Saa yine (10h00).

Ahageze yatembereye ku mihanda yo mu Mujyi wa Nyamata yiyereka abaturage, hanyuma yerekeza ku kibuga kiri mu mujyi wa Nyamata aho yiyeretse abaturage bari biganjemo urubyiruko rw’abanyonzi rubarirwa hafi kuri 50 bari biganjemo nk’uko twabitangarijwe n’Umunyamakuru wa Royal TV Fiston Felix Habineza wari uriyo.

Aba baturage yababwiye imigabo n’imigambi ye muby’ubukungu, imibereho, hanyuma abaturage bamubaza ibibazo kubyo yari amaze kuvuga. Bacye muri bo ngo bagiye bamukomera amashyi ku bisubizo yabaga amaze kubaha.

Aha kukibuga yahamaze iminota nka 40 hanyuma yerekeza i Gashora ari naho agomba gukomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mbere ya Saa sita, akaza gusoreza ku Ruhuha
na Busoro nyuma ya saa sita, hose ni mu karere ka Bugesera.

Ku rundi ruhande, umunyamakuru wa TV10 Felix Uwitonze we yatubwiye ko mu gutangira mpayimana yakiriwe n’abantu bacye cyane hano i Nyamata, ariko ngo yagiye gusoza abantu bamaze kwiyongera bari nko hagati ya 100 na 150.

Uwitonze wanakomezanyije nawe i Gashora yatubwiye ko ahaho Mpayimana yakiriwe n’abantu bacye cyane bari hagati ya 50 na 100 nabo biganjemo abana bato biga mu mashuri abanza.

I Gashora yakiriwe n'abantu bacye biganjemo abana bato.
I Gashora yakiriwe n’abantu bacye biganjemo abana bato.

Mpayimana ngo amaze kubona ako abaje kumureba biganjemo abana yagiye abazengurukamo abasuhuza, ababaza icyo bifuza kuzabacyo kugira ngo agihereho aganiriza abaturage bakuru bacye bari bahari.

Nyuma yo guha abaturage udupapuro turiho imigabo n’imigambi ye, Mpayimana yaganiriye n’abaturage, ndetse banamubaza ibibazo.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Nyakanga, ibikorwa byo kwiyamamaza azabikomereza Ntongwe, Ruhango, Nyanza na Rusatira mu Ntara y’Amajyepfo.

Paul Kagame ategerejwe bikomeye i Ruhango

Perezida Paul Kagame atangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ku ivuko mu Karere ka Ruhango. Uyu munsi ibikorwa byo kwiyamamaza arabisoreza mu Karere ka Nyanza.

Paul Kagame ageze iwabo yakiranwe urugwiro.
Paul Kagame ageze iwabo yakiranwe urugwiro.

Paul Kagame yamaze kugera ku kibuga kiri mu Mudugudu wa Kibingo, Akagari ka Munini, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango aho yakiriwe n’abaturage benshi cyane.

Umunyamakuru wacu Ange Eric Hatanimana uriyo yatubwiye ko akihagera yasuhuje abaturage benshi cyane bari bamutegereje, hanyuma baririmba indirimbo ya FPR-Inkotanyi, ubu ibikorwa bikaba bikomeje.

Paul Kagame asuhuza abaturage.
Paul Kagame asuhuza abaturage baje kumva ibyo abateganyiriza.

Aha atangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza hari n’abayoboke benshi b’imitwe ya Politike itandukanye irimo RPF-Inkotanyi ahagarariye, PL,PSD,PDC,PDI,UDPR,PSR,PPC na PSP nayo amushyigikiye.

Umuryango RPF-Inkotanyi ubinyujije ku rukuta rwa Twitter watangaje ko aha ku kibuga cya Kibingo hateraniye abaturage bagera ku bihumbi ijana (100,000).

Abaturage ni benshi baje kumwakira.
Abaturage ni benshi baje kumwakira.

 

Kagame yageze i Nyanza

Ku isaha ya saa munani n’iminota makumyabiri (14h20), Paul Kagame nibwo yari ageze mu Mudugudu wa Kirwa, Akagari Mushirarungu, Umurenge wa Rwabicuma, Akarere ka Nyanza aho naho ategerejwe n’abaturage benshi cyane.

Kagame asuhuza abarwanashyaka b'i Nyanza.
Kagame asuhuza abarwanashyaka b’i Nyanza.

Aha naho yakiriwe n’abaturage bagera ku bihumbi ijana (100 000) nk’uko RPF-Inkotanyi yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga.

 

Aha naho abaturage bari bamutegereje ari benshi cyane.
Aha naho abaturage bari bamutegereje ari benshi cyane.

Aha, uwitwa Bahina Ismail wakiriye Paul Kagame i Nyanza yamutuye igikombe cya Shampiyona ikipe yabo Rayon Sports yatwaye.

Perezida Kagame nawe agiye kubagezaho ijambo, yabanje kugira ati “Abanyenyanza n’Abarayon Sports Muraho”. Ubundi abagezaho ibyo yari yabateguriye, aho yagarutse cyane ku gukomeza urugendo rwatangiwe.

 

Frank Habineza arahera i Rusizi

Frank Habineza uhagarariye ‘Democratic Green Party of Rwanda’ we ibikorwa byo kwiyamamaza yabihereye mu Karere ka Rusizi mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Rwanda.

Frank Habineza n'Umugore we waje kumushyigikira ntibaciwe intege no gusanga nta bantu benshi babategereje.
Frank Habineza n’Umugore we waje kumushyigikira ntibaciwe intege no gusanga nta bantu benshi babategereje.
Frank Habineza agera aho yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza.
Frank Habineza agera aho yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza.
Imodoka y'abaherekeje Frank Habineza yageze aho yagombaga gutangirira ibikorwa byo kwiyamamaza asanga nta bantu bahari.
Imodoka y’abaherekeje Frank Habineza yageze aho yagombaga gutangirira ibikorwa byo kwiyamamaza asanga nta bantu bahari.
Twavuganye Habineza n'ikipe ye bari munzira bagenda.
Mu nzira Habineza n’ikipe ye berekeza Rusizi.
Abayoboke b'ishyaka 'PL' n'umuyobozi waryo, Perezida w'Inteko Ishinga amategeko umutwe w'Abadepite Donaltile Mukabaliza baje gushyigikira Kagame nk'uko babyiyemeje.
Abayoboke b’ishyaka ‘PL’ n’umuyobozi waryo, Perezida w’Inteko Ishinga amategeko umutwe w’Abadepite Donaltile Mukabaliza baje gushyigikira Kagame nk’uko babyiyemeje.

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • ese ndasobanuza , abazi iby’ubutegetsi , politiki n amategeko kundusha bambwira : Ubu Kagame competetance ze z’ubu prezida aracyazifite kuri iyi saha ari kwiyamamaza,..? ese ubu arabarwa nka nde : (i)prezida ,…? (ii)candida ,,,cg (iii)cg prezida akaba n umu candida?

    Niba se atari kubarwa nka Prezida , ubu ndi nde uri muri Interim muri iki gihe” YATARAMENYEKANA ” uzaba prezida ? PM , cg Makuza ?

    • Kuba ari umu candida ntibimwambura ububasha bwe nka president, kandi ntihakenewe uwa interim niba imirimo ye ashobora kuyifatanya no kwiyamamaza, so ntibimukaraho nubundi kuba President w’iIgihugu, uri kwiyamamariza indi mandate.

    • Tuzi n ibizava mu matora…none ubwo urabazi iki?

      • None c Tembo ubwo wowe uvuze iki?.@intore kagame aracyari president kuko president atanga ubuyobozi iyo ahererekanya ububasha nuwamusimbuye,gusa mzee azatorwa 100%

  • Urabaza ibyuzi nka mwarimu, ubu President in Paul KAGAME kandi ibyo itegeko nshinga irabitegenya

  • NI PRESIDENT 100/100 AKABA N’UMUKANDIDA WA RPF 100/100 UPIGANIRWA KUBA PRESIDENT MU MATOTA YO KU ITARIKI 04/08. KUBA HARIHO KWIYAMAMAZA IGIHUGU GIFITE PRESIDENT TWIKUNDIRA NTAWAMUSIMBURA ARAHIBEREYE .

  • Ibibazo biragwira mba mbaroga,none se ahandi wowe uko ubizi cyangwa wabibonye barabanza bakava ku bu President maze bakazabusubiraho bamaze gutsinda?Banza urebere no kubindi bihugu mbere yo kubaza ubusa.

  • Mpayimana Phillippe na Habineza Frank, icy’umutwe bamaze kugitsinda. Nabo barabizi ko batatsinda amatora icyo bashakaga ni ukujya kuri liste y’abakandida.CV ikaba iranditswe. Ngaho nawe niba uri umugabo iyamamaze turebe.

  • IYIMITWE YA POLITIKE YAGIZE NEZA KUREBA KANDI YAHAYE ISOMO ABANDI BANYAMURYANGOBA RPF-INKOTANYI

  • Erega Bavandimwe Umusaza Intore Izirushintambwe Tumuri Inyuma . R.P.F OYE OYE OYEEE

  • Hello! Niba hari impamvu ikomeye nemera umunyarwanda ukundi igihugu akwiriye gutora umusaza nahamya nanicuye, niko dufite umutekano usesuye mu isi nzima,ibindi duhaguruke dukore cyane, tumushyigikire mu iterambere dufatanije tuzabigeraho pe, HE PK oyeee, oyeee, oyeee…

Comments are closed.

en_USEnglish