Digiqole ad

Episode 157: Mama Daddy ashimuswe n’abantu batazwi…Rosy mu buroko azira Sacha

 Episode 157: Mama Daddy ashimuswe n’abantu batazwi…Rosy mu buroko azira Sacha

Mwaramutse!

Nyuma yo kubona ko hari abo kwishyura kugira ngo bakomeze gusoma iyi nkuru byananiye na nyuma yo kubona ibyifuzo binyuranye by’abo bitakundiye, twanzuye ko mwabikora mu buryo bundi bushoboka.

Iyi nkunga yanyu kuri iyi nkuru yakoherezwa ku murongo wa MTN wacu mu buryo bwa Mobile Money, kuri numero 0788 77 28 18 ya UM– USEKE INFORMATION TECHNOLOGY LTD.

Ku bantu bari mu mahanga bakwifashisha abavandimwe cyangwa inshuti bo mu Rwanda bakabafasha gutanga.

Kuri ubu buryo bukoresheje Mobile Money ariko umuntu ashobora kwishyura amafranga 1000 cyangwa arenzeho bitewe n’agaciro yumva aha iyi nkuru. Ibi ntibyashobokaga muri Online Payment.

Tubijeje gukomeza kugarageza kubaha iyi nkuru ku gihe nyacyo kandi inoze.

Murakoze

 

 

Joy- “Mana wee! Daddy! Njye nawe koko tukabana?”

Njyewe- “Joy! Ndakwinginze nyumva, ntabwo nshaka gukomeza kubaho ubuzima bwo guhangana n’abakunyangisha banyuze mu nzira zose, mu gihe nk’iki cy’ibibazo ni ho ngiye kukwiyegereza ngo ngukingire byose, ari na yo mpamvu turemye ubuzima bushya kuva uyu munsi”

Joy- “Daddy! Nubwo nsigaye nk’igiti kimwe mu butayu, nubwo nta wundi ndeba usibye wowe, ariko ntabwo dukwiye kubana gutyo gusa?”

Njyewe- “Joy! Ibyo byose ntabwo ari uko mbyirengagije, nanjye ndi umuntu kandi ndatekereza, nzi uko ibirori biryoha, nzi agaciro k’inkwano yewe nzi n’amategeko agena ibyo kubana, ariko ibyo byose bitwikijwe n’urukundo nifuza kugufubika ubuzima bwawe bwose,

Joy! Ndagukunda kandi igihe nzaba ndi kumwe nawe tuzagira umugisha wa wundi ugeretse ku wundi, nzaharanira ko uba wa wundi umbona akibona, nzatuma uhundwa impundu z’urwunge, aho uza uri ni ho nzaba iryo ni isezerano nguhaye”

Njyewe- “Yooooh! Ndabyumva shenge reba ni ukuri wibagiwe byose, ubu Mama wawe yakubuze, ibintu byose…nako ibyo nakavuze byose bikubiye mu ijambo rimwe, rimwe gusa”

Njyewe- “Rimbwire rwose, amatwi yanjye yiteguye kumva ijambo rihatse byose!”

Joy- “Daddy! Nanjye ndagukunda, kandi cyane”

Njyewe- “Wooow!”

Joy- “None se ko nshimye tugiye kwibanira, Mama wawe?”

Njyewe- “Mama se? Na we arabizi ko ntagufite ntacyo naba ndi cyo, azishimira kuturerana nk’uko yabigusezeranyije”

Joy- “Ubu bibaye utamugishije inama koko?”

Njyewe- “Joy! Inama ni yo wigiriye kandi kuva cyera yampaye amahitamo yose mu biganza byanjye”

Joy- “Ariko se koko urakomeje Daddy?”

Njyewe- “Ndakurahiye ndakomeje, ni ukuri kose nako…humura ibitenge turajya kubigura mu gitondo”

Joy– “Hhh! Daddy! Uranshimisha shahu, iyo ndi imbere yawe sintana no guseka”

Njyewe- “Woooow! Ngaho garuka mu gituza cyanjye utwenge, aho uzaba ubuziraherezo mu mudendezo!”

Joy- “Oyaa! Banza uhamagare Mama twumve ko ameze neza, unamubwire ko bibaye, sibyo Daddy!”

Njyewe- “Eeeh! Uzi ko ari byo! Reka nze muhamagare”

Nakuye telephone mu mufuka ndeba nimero za Mama nkanda yes nshyira ku gutwi, ntegereza ko anyitaba ariko ndaheba.

Ibyo byabaye inshuro zirenga eshatu ari nabwo natangiye guhangayika nibaza icyaba cyabaye.

Inshuro ya gatanu nagiye kumva numva arayifashe,

Njyewe- “Hello Mama! Ko watinze kwitaba se wasirinziye”

Ako kanya natunguwe no kumva ijwi ry’umugabo wanyitabye aseka cyane ndikanga, ahita ambwira,

We- “Hhh! Kaze neza mu bwenge buhishe, hari ikindi kiruta umubyeyi ufite se ngo ukimugurane?”

Njyewe- “Uri nde wowe witaba telephone?”

We- “Ndi uwo utazi kandi utazigera umenya”

Joy yakomeje kubona nikanga yegera hino maze yumviriza ibyo twavugaga, umutima wanjye warahabye ubwenge busa n’ubutakaye, nahise menya ko Mama ari mu byago bingira nk’umusazi muri ako kanya,

Njyewe- “Mwahereye cyera mwubaka amateka y’agahinda kuri njye, njye na Mama mwatugize ababitsi b’amaganya ariko ndaje ntange byose nako…”

We- “Hhh! Tuza musore muto, Mama wawe agiye mu buruhukiro bw’agahinda yagize kuva cyera”

Njyewe- “Oya! Ndagusabye utanyicira Mama…”

We- “Hhh! Humura Mama wawe ntabwo agiye kwicwa, gusa uzongera kumubona ari uko…”

Njyewe- “Oya wee!”

Call end.

Ako kanya nahise mera nk’umusazi ndahaguruka ntangira kuzenguruka ahantu hose, Joy yabuze icyo akora ibintu byari bimaze kuba ibindi.

Naguye agacuho mpagarara mu nguni ya marira atemba ajya mu nda yatembye anshokaho, ibintu byari byabaye ibindi.

Nakomeje kwibaza ibiri ku mbaho iryo joro ryari rihatse ibyishimo byo gutangira ubuzima bushya na Joy ni naryo ryajemo kubwirwa amagambo yanshenguye umutima.

Joy yansanze mu nguni aho nari ndi acisha ibiganza inyuma amfata mu gituza, maze arambwira,

Joy- “Daddy! Mbabarira wihangane, aha niho ukeneye kumenya ko utari wenyine, ndahari kandi humura Mama wawe uraza kumubona, ndakeka abo ari ba Danny bambariye kukurwanya, gusa ntibazabigeraho kuko hari impamvu wavutse, ndakeka utaravukiye kubabara”

Naracecetse gato, nitsa umutima, burya impumu y’uwo ukunda ikunyuraho ikagusiga indi sura, narakomeye ndahindukira nkitegereza Joy akabuji kaba karashize mubwirira mu mwijima nti,

Njyewe- “Joy! Urabizi ndagukunda, iryo ni isezerano rikomeye nanditse ku mutima wawe, ihangane usigare aha, njye kureba Mama”

Joy- “Ayiwee! Cherie! Muri iri joro?”

Njyewe- “Joy! Urumva koko naryama ngasinzira?”

Joy- “Yoooh! Birumvikana disi ntabwo waryama uzi ko umubyeyi wawe ari mu magorwa”

Njyewe- “Ma Jo! Haba ku manywa, haba nijoro ndahari kandi ndagaruka namenye ibya Mama, ubundi nkujyane twibanire nkuko nabigusezeranyije”

Joy yagize agahinda maze atsikimbira mu gituza cyanjye, hashize akanya mukomeza intoki kwa kundi maze ncana itoroshi ya telephone ndahindukira ndagenda, ngeze ku muryango nsubiza amaso inyuma numva agahinda mu mutima ndakingura ndasohoka n’intege nke Joy araza yegekaho.

Nasohotse mu rugo rw’imiyenzi manuka ngana hepfo ku muhanda, usibye umutima wampondaguraga ubyiganiramo ibitekerezo byinshi sinibukaga ko ari no mu gicuku nshobora guhura n’umugiranabi akampohotera.

Nakomeje kugenda ngeze hepfo gato mbona itara rya moto riza rigana aho nari ndi ntambika ukuboko incaho igeze imbere irahagarara nihuta nyisanga nyigezeho,

Njyewe- “Mota! Wafatiyeho koko ukangeza…”

Namubwiye aho ngiye neza mbona azunguje umutwe maze ahita ambwira,

Motali- “Wapi kabisa aho ho ntabwo najyayo, ubwo se nabwirwa niki ko utari umwambuzi? Ibintu erega bimeze nabi muri iki gihe nta muntu ukizera undi, ubu wabona ugeze hari hepfo ukaniga”

Njyewe- “Mota! Mbabarira ndi gusiganwa no gutabara umubyeyi wanjye, ntabwo nakwiba ni ukuri kose niba ari no kukwishyura reka nkwishyure mbere”

Motari yaracecetse gato maze ahita ampereza casque dufata umuhanda twerekeza mu rugo, tukihagera navuyeho ndamwishyura maze ndeba vuba vuba imfunguzo mfungura igipangu, nkigera imbere nasanze nta n’itara na rimwe ryaka yewe na Zamu ntawe uhari.

Nagize ubwoba bwinshi nkomeza imbere gato buhoro buhoro sinzi ukuntu nakandagiye ndikanga, maze kumurika na telephone mbona ni urukweto rwa Mama ndapfukama ndarutoragura menya ko bamutwaye koko nkuko babimbwiye.

Nicaye aho ntangira kurira hashize akanya ndatambuka ninjira mu nzu yari iranagaye, ncana amatara ntangira kuzenguruka mu byumba byose ariko byari iby’ubusa nta muntu nigeze nsangamo na Angela ntawe nabonye.

Naguye agacuho nicara aho nari ngeze agahinda kambaga umutima, hashize akanya nsohoka vuba nta handi nari ngiye, hari kuri police.

Nagezeyo mu ijoro rivuza ubuhuha, ngize amahirwe mpasanga umu police wakira abantu, ntangira kumubwirana igihunga,

Njyewe– “Afande! Mumbabarire mumfashe ni ukuri”

Afande- “Reka? Aya masaha se uje kwaka ubuhe bufasha? Ubwo wasanga uje kuvuga ngo bakwibiye mu kabari? Mwagiye mutaha mukaryama ariko?”

Njyewe- “Oya Afande! Rwose ntabwo ari uko byagenze, mbuze umubyeyi kandi nta bandi nakwitabaza usibye mwebwe”

Afande- “Ngo?”

Njyewe- “Afande! Nabanaga na Mama ndetse n’akana gato none mu kanya ndamuhamagaye nitabwa n’umugabo ambwira ko bamutwaye kandi ntazamubona vuba”

Afande- “Ntibishoboka, ibyo se ubwo urumva bibaho?”

Njyewe- “Ibyo mbabwira ni ukuri Afande, yaba umuzamu yaba n’ako kana nta numwe mpasanze”

Afande- “Hari ikibazo yari afitanye n’abantu se?”

Njyewe- “Ntacyo rwose afande kereka umusore umwe witwa Danny uhora utugera amajanja”

Afande natangiye kumubwira byose arumirwa, nta kindi yankoreye usibye kumpa ikizere ko bagiye kugerageza kumushaka nubwo byari bigoye.

Narikubuye ndataha, nageze mu rugo agahinda kakibase umutima wanjye, mu masaha macye yari asigaye ngo bucye nicaye muri salon n’ubwoba buvanze n’agahinda, inkuru mbi itaha kwa Joy.

Bwacyeye mbona, ndahaguruka nkingura amadirishya ako kanya mbona ibahasha yari irambitse ku meza.

Naratambutse ndayifata, inyuma nta kintu cyari cyanditseho ndetse ntiyari inafunze ngikora mo imbere mbona harimo urupapuro ndarufungura nsanga ni ibaruwa yari yandikishije ikaramu isanzwe maze ntangira gusoma.

“Wihangane ku bikibayeho musore, urakuze ndetse igihe ni iki ngo utangire ubeho nta Mama wawe ubona, nanze kumukwaka cyera ngo utazicuza cyangwa ngo uvuge ko mpuje ubugome na Gatera gusa uyu ni wo mwanya ngo wakire byose,

Nabanje kuguha integuza, nabanje kumenya byose, ndakeka nanjye uyu ariwo mwanya mbonye ngo nisubize uwo nambuwe,

Wihangane ntabwo nkwanga, wabyawe n’uwo nkunda, ariko So Gatera wari uzi ko ntakiriho ashyize iherezo ku buzima bwanjye ni we nyirabayazana uguteye kutazongera kubona Mama wawe ukundi”

Namaze gusoma iyo baruwa ngira ngo narotaga, nasubiyemo nk’inshuro zirenga icumi ayo magambo maze ntangira kwivugisha,

Njyewe- “Ntibishoboka! Koko ubu ntabwo nzongera kubona Mama koko? Oya! Oya wee! None se uyu ni inde wanditse iyi baruwa? Ngo Gatera yari agiye gushyira iherezo ku buzima bwe? Ariko se abantu bose Gatera yagiriye nabi bazajya baza kwitura inabi uwambyaye? Ubu se koko mbaye uwande?”

Nabuze icyo mfata n’icyo ndeka, ibitekerezo byaragiye biramvanga mbura uwo ndiwe, ako kanya nahise mfata telephone ndeba nimero za Nelson nkanda yes nshyira ku gutwi, hashize akanya,

Nelson- “Hello Daddy!”

Njyewe- “Nelson ntabwo rwose ubu nenda gusara”

Nelson- “Ngo wenda gusara? Kandi nari ngiye kuza kukureba ngo umperekeze kureba imyenda y’ubukwe nzambara?”

Njyewe- “Nelson! Mama bamutwaye, ndetse basiga banyandikiye ko ntazongera kumubona na rimwe”

Nelson- “What? Ibyo se birashoboka?”

Natangiye kubwira Nelson byose ndetse mubwira ko ibyo ari byo byose ari Danny ubiri inyuma, nta kindi yakoze usibye kunyihanganisha akanyizeza kumba hafi.

Namaze guhamagara Nelson ndeba nimero ya Bob, muri icyo gihe nagombaga kwitabaza umuntu wese nabonaga.

Nimero ya Bob yanze gucamo ngerageza inshuro zingahe byanga, ndahindura ndeba nimero za Clovis nawe zanga gucamo mbura uko mbigira, ndongera mfata inzira nsubira kuri police.

Nagezeyo ndicara ntegereje ko bafungura, nkiri aho numvise umuntu unkozeho ndahindukira mu kureba unkozeho nsanga ni Mama Rosy nkubitwa n’inkuba ndahaguruka,

Njyewe- “Mama Rosy!”

Mama Rosy- “Ndakumva mwana wanjye!”

Njyewe- “Aha na he se?”

Mama Rosy- “Ese ntabwo mwabimenye?”

Njyewe- “Ibiki se kandi?”

Mama Rosy- “Rosy arimo hano da!”

Njyewe- “Oya se kandi?”

Mama Rosy- “Bamufunze da! Eeeh! Dore ahubwo barasohotse”

Narahindukiye koko mbona ngabo ababacumbikiwe kuri police basohotse, nkibona Rosy numva umutima uransimbutse Mama we ako kanya atangira kurira.

Twatambutse tumusanga, duhabwa iminota micye yo kuvugana nawe, Mama we amaze kumuhereza ingemu twicara aho,

Njyewe- “Rosy! Bite ko uri hano?”

Rosy- “Daddy! Wowe se ahubwo byagusize amahoro?”

Njyewe- “Uuuh! Ibiki se kandi?”

Rosy- “Ubu ndazira Sacha wa Afande!”

Njyewe- “Ngo? Sacha wa Afande se…”

Rosy- “None se ntabwo uzi ko yabuze?”

Njyewe- “Ndabizi Rosy! None se umuzira gute ko ibyo yakoze ari we wabyiteye?”

Rosy- “Ahubwo nawe urarye uri menge, niba ahubwo batakubuze”

Mama Rosy- “Ariko se koko Mana yanjye uriya mugabo yaciye inkoni izamba ko umwana wanjye ntaho ahuriye nibura ry’uwo mukobwa”

Njyewe- “Rosy! Ihangane ni ukuri, none se bagushinja uruhe ruhare?”

Rosy- “Daddy! Ubu ndazira ko ari njye twavuganye kuri telephone nyuma mbere yuko abura,”

Mama Rosy- “Ngaho nyumvira rwose! Ubu se kuki ari wowe byaguyeho?”

Njyewe- “Yooh! Ubu koko no kuvuga kugira kuri telephone bikore ku muntu koko?”

Rosy- “Sha nta kundi ubu nyine Imana yanyine ni yo izakora ibyayo”

Njyewe- “None se muvugana bwa nyuma mwavuganye iki wowe na Sacha?”

Rosy- “Wahora niki ko yampamagaye bikantungura kuko twari twarashwanye akambaza amakuru nkamubwira ko ari meza, ako kanya atangira kurira”

Njyewe- “Uuuh! Yariraga se akubwira ko habaye iki Rosy?”

Rosy- “Yariraga ambwira ko ngo ibye birangiye, mbega asa n’unsezera nk’umuntu babanye icyo gihe yansabye imbazi ngo niba hari n’aho yambaniye nabi mubabarire”

Njyewe- “Yee? Ubu Sacha yaba yariyahuye?”

Rosy- “Si nk’ibyo byose se ndi kuzira, nuko utazi noneho se uri hariya”

Mama Rosy- “Byihorere mwana wanjye ntabwo uzi agahinda k’umubyeyi wabuze umwana we”

Njyewe- “Mama! Ihangane bibaho kandi byose biza tutabihamagaye, Imana yonyine niyo izi ukuri, izanakurenganura”

Rosy- “Ariko Daddy! Buriya ariya mafoto si Bob wayohereje?”

Njyewe- “Bob?”

Rosy- “None se siwe baryamanye hari undi uzi? Ndakeka uko Sacha yakwizeraga waba uzi byose”

Njyewe- “Ooohlala! Ndabyibutse koko nta wundi ni Bob, ubwo se yari agamije iki?”

Rosy- “Umva sha! Afande yavuze ko uwabikoze yasabaga amafaranga Papa Sacha ngo adakomeza gushyira hanze ayo mafoto”

Njyewe- “Inka yanjye! None se ahubwo kuki batamufashe kandi…”

Rosy- “Bamufata? Ngo ni akazi ke asanzwe akora, byose bibera online”

Njyewe- “Eeeh! Ngo byose bibera online”

Ako kanya nahise nibuka umunsi Bob yambwiye ko kariya kazi akora aba ari gushaka address atari cyo kimutunze ahubwo ibye byose bibera online.

Nongeye kwibuka ukuntu yabonye amashusho ashinja Gatera mu buryo bwantunguye maze kwibuka byose bambwiye nitsa umutima mu gihe nkivuga,

Afande- “Iminota twabahaye yarangiye”

Mama Rosy- “Koko mwakwihanganye…”

Afande- “Oya Mama! Ihangane uyu mukobwa abuze twashira, niwe ufite icyaha kiruta ibindi aha”

Njyewe- “None se Afande…”

Ibyo Afande ntiyigeze abyitaho yamushyize imbere baragenda, Mama we asigarana ikiniga cyamuteye amarira menshi, namwitegereza nkabatwa n’agahinda kageretse ku kandi……………………

22 Comments

  • Muduhe na 158 iyi ni iy’ejo hashize

  • Mwaramutse museke wacu! Noneho muduhaye inkuru ntoya! Gusa Imana itabare baboneke!!!! Murakoze mukomereze aho

  • Dutegereje iy’uyu munsi.
    Thx.

  • Muradusondetse kabisa.Daddy ihangane kandi ube umugabo wambarire urugamba kd humura Imana irahari izakurenganura.

  • murakoze cyane mwanditsi, Rosy disi arambabaje, Bob ni ikigiryi, ari gukina nikipe atazi bazamutanika shahu ukunsi umwe, ese abakoresha tigo cash bakohereza kuyihe nimero?

  • nitumara kwishyura kuri iriya numero muzabwirwa niki uwishyuye kugira ngo mutazamufungira gusoma iyi nkuru?

  • Burya se Jules ntago yapfuye? Disi aziko Daddy ari uwa Gatera,Daddy niyihangane, Afande we yabuze gufata ushaka kumwambura cash yifashishije amafoto none agiye gufungisha bose? ni hatari!

    • Ahubwo ibintu bigiye kuba byiza, tugire amahirwe Jules abe ariwe watwaye mama Daddy nagerayo azamusobanurira ko Daddy ari uwe atari uwa Gatera. Ubwo birumvikana Daddy arahita akorera ubukwe mu nzu ya Gatera nyina araba yamybishije. Ariko rero Gatera birasaba ko awugwamo naho ubundi Rwaserera ntizazarangira. Uziko iyi nkuru muzayitinza cyane ikabiha!!! ubuse Brenda aracyabyaye koko ntiyacuze!!!!

  • we need today’s story plz. iyi muduhaye niyejo kdi mujye muba serious mukazi rwose.iyo hajemo kwishyura bihinduka ibindi, nta negociation kuko nkubu hari abantu bavuye ku nkuru burundu kubera kurabona ayo bishyura. ubwo rero aha nta mpuhwe ngo mwihangane mwihangane,…. ibi tumaze kubirambwirwa mugani wa gasumuni.

  • Ariko umuseke uri mubiki? utarishyuza inkuru yazaga neza kugihe ari ndende. ..nonubu nukiyinusura ikaza nabi! !!mwisubireho mumikorere kbs kdi mube honest

  • ARIKO NAMWE MURI INDASHIMA UBU IYI NKURU KOKO NTIYUZUYE ,NJYE NDABONA NTAKIBURAMO KANDI DADDY NIYIHANGANE MAMA WE AZAMUBONA

  • Kararyoshye ni uko mwakagize agakuri pe!Gusa Danny niwe washimuse nyina wa Daddy kandi arangije arabeshya yandika ayobya uburari!!!Bob we ake kashobotse ayo yariye arye ayo nubwo atarafatwa ariko ntiyibwire ko biciraho!Daddy ihangane mere araboneka humura Joy agufatiye iry’iburyo!!
    Umuseke nimwisubireho gucimbura inkuru ngo mutwikize ahubwo muduhe iy’uyu munsi sinon ukwezi twaguze kuzarangira tubaze iminsi hhhhh mureke kuduhenda

  • Ariko ntimukajye muca intege umwanditsi, ubu koko ni ngufi nk’uko muvuga!!!!!

  • Mwaramutse, abishyuye kuri MM ku mu agent muzamubwirwa n’iki?

    Njye nishyuriye ku izina rya NTURANYENABO Faustin (Agent)ntimuzankuzeho.

    username: odamunana

  • Yewe murindashima pe!! Singufi pe!!! Ahubwo iyi ni iyejo hashize nibaduhe iyuyumunsi plz!! Kuko twishyuye 30jrs ukurero kwaba arukuvanga ntibemerewe gusimbuka umunsi bataduhaye episode y,umunsi

  • wooooow kari karyoshye pe! ndabona kari nakanini keretse intashima wa mugani, plz muduhe akuyu munsi kandi turabizeye umuseke n’umwandi wacu dukunda

  • Ese jules yaba ariho akagira Daddy kuriya? ese jules ntabwo ari se wa Daddy?? uyu mungabo wiyita Janvier we nibite ? Imana ifashe mama wa Daddy rwose kuko ndumva bitoroshye pe.Umuseke mutubabarire muduhe ni kurikira kuko mutabikoze muba mutugendajye pe .Murakoze kandi kubwiyi nkuru.

    • Turayibaha rwose mukanya

      • Merci bcp turategereje kdi bravooo kbsa!

  • Murakoze rwose mudutabare njye agahinda karanyishe abagome ntibagira congé koko

  • wouw Umuseke murabantu ba bagabo kabisa murakoze cyane.

  • Mwagiye mushima koko? Ahubwo mufite amatsiko y’ibikurikira. Mwihangane nyine? Ejo bizakomeza. Ubundi tube twibaza uko bizagenda.

Comments are closed.

en_USEnglish