Huye: Uruganda rukora ibiryo by’amatungo ruratangira igerageza
Uruganda rukora ibiryo by’amatungo birimo iby’amafi, inkoko n’ingurube, ruzatangira gukorerwa igerageza mu cyumweru gitaha, ruje gukemura ikibazo cy’ibiciro cy’ibiryo by’amatungo byari bihenze kuko byavaga kure.
Ni uruganda ruzuzura rutwaye miliyari enye na miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda. Biteganijwe ko mu cyumweru gitaha ari bwo hazatangira gukorwa igeragezwa ryarwo.
Nigwize Regine, umworozi w’inkoko avuga ko ibyo zirya bihenda kuko ikiro kimwe kigura amafaranga 300. Agereranyije amafaranga ava mu majyi n’ayo agura ibiryo, ngo hari ubwo agwa mu gihombo.
Ati “Ibiryo mbona ku isoko hari ubwo biba ari bibi ku buryo bitagira icyo bimarira inkoko zanjye, ariko tubonye aho dukura ibyiza kandi hafi nta gihombo twakongera guhura na cyo kandi byatuma iterambere ryacu aborozi ryiyongera.”
Nigwize avuga ko nk’umworozi w’inkoko, uruganda nirutangira gukora rwagombye kugabanya igiciro kugira ngo ubworozi bwabo bubashe kubaha inyungu.
Abandi borozi icyo bahurizaho ni uko uruganda rw’ibiryo by’amatungo nirwuzura, ruzaba ari igisubizo babonye, bose bemeza ko ikibazo cyo kujya gushakakisha ibiryo ku masoko no ku zindi nganda byabagoraga cyane.
Uwamahoro Chantal, umunyamabanga w’uru ruganda, avuga ko ruzaba ari igisubizo ku borozi kuko ruzaba rubari mu gihe izindi nganda zihari ziri kure. Ibi ngo bizatuma n’igiciro kiba gito ugereranyije n’icyari gisanzwe.
Ati “Twakoze ubushakashatsi mu turere twegeranye na Huye dusanga aborozi b’amafi n’inkoko, ibiryo babikura i Kigali, dusanga rero kuba uru ruganda rwubatswe hano bizafasha aborozi ndetse inyungu nini irimo kuko ingendo bakoraga ntizizongera kubaho kandi twiteguye kujya dukora ibiryo byujuje ibyangombwa byose (byiza).”
Uruganda rwatangiye kubakwa m kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2016. Rufite ubushobozi bwo gukora toni 40 z’ibiryo by’inkoko ku munsi, na toni ziri hagati y’ebyiri n’eshatu z’ibiryo by’amafi ku munsi. Imashini zarwo zishobora no gukora amata y’ifu y’abana no gukora ifarini.
Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/Huye