Digiqole ad

Nshimiyimana agiye kongera imbaraga mu gukora imyenda yise “Lii”

 Nshimiyimana agiye kongera imbaraga mu gukora imyenda yise “Lii”

Uyu mupira Nshimiyimana yambaye niwe wawuhanze.

Yannick Nshimiyimana winjiye mu buhanzi bw’imyambaro mu 2014 aratangaza ko agiye gushyira imbaraga mu bikorwa bye cyane cyane imyenda yahaye ikirango cy’imyenda yise ‘Lii’.

Uyu mupira Nshimiyimana yambaye niwe wawuhanze.
Uyu mupira Nshimiyimana yambaye niwe wawuhanze.

Ubusanzwe Nshimiyimana wari usanzwe amurika imyabaro y’abandi (model) mu bitaramo bitandukanye birimo Kigali Fashion Week, Rwanda Cultural Fashion Show, Rwanda Clothing Fashion Show, Friday Fashion Show n’ibindi.

Nyuma yo kurambirwa imyenda yakozwe n’abandi nawe yahisemo guhaguruka akabyaza umusaruro impano yifitemo yo guhanga imyambaro.

Yagize ati “Igitekerezo ahantu cyavuye, nakundaga kubona abantu bambaye ‘brand’ (birango by’imyenda) ya Jordan, Nike n’ibindi  ndavuga nti ariko kuki njye ntakora ‘brand’ yanjye, nanjye nkajya nambika abantu imyambaro yavuye mu bitekerezo byanjye, kuva ubwo ntangira gushyira hanze imyambaro iherekejwe n’ikirango nakuye ku ifoto yanjye ndi kumurika imyambaro.”

Nshimiyimana avuga ko yahisemo kwita ‘brand’ ye ‘Lii’ bivuye ku izina rya mushiki we wamukundaga cyane witabye Imana.

Ati “Nari mfite mushiki wanjye witwaga Lily mu byukuri yarankundaga cyane, nyuma yo kwitaba Imana urwibutso rwe narusigaranye mu mutwe wanjye, ntangira gushakisha amazina naha ibihangano byanjye nahisemo kubyita Lii bivuye ku izina ry’uwo muvandimwe ariko hagati mu nyuguti igize iryo zina ry’ibihangano mpitamo gukoresha ifoto ndi kumurika imyambaro.”

Uyu musore avuga ko imyambaro ye ifite itandukaniro n’iy’abandi, akarusho ukaba wayambara muri gahunda zitandukanye nko gusenga, mu Biro, muri gahunda zisanzwe no mu birori bitandukanye.

Nshimiyimana yambaye umwe mu myambaro yakoze.
Nshimiyimana yambaye umwe mu myambaro yakoze.

Zimwe mu mbogamizi yahuye nazo ngo ni ukuba ibihangano bye mu mizo ya mbere bitarishimiwe n’Abanyarwanda.

Ati “Nkitangira kugurisha imyambaro yanjye Abanyarwanda ntibayikunze ahubwo wasangaga abanya Kenya n’abo muri Congo aribo bayishidukiye cyane n’ubu kandi muri ibyo bihugu niho mfite isoko rinini cyane.”

Nyamara ngo kuba Abanyarwanda batarakunze imyambaro ye ntibyigeze bimuca intege ahubwo ngo byamuhaye imbaraga zo gukora cyane no gushyiramo umwihariko mu myambaro akora ubu mu Rwanda naho agenda ahabona isoko buhoro buhoro.

Kugeza ubu Nshimiyimana akorera iwabo murugo ku Kacyiru, ariko afite gahunda yo kongera ishoramari muri ibi bikorwa bye ku buryo ngo mu mpera z’uyu mwaka azaba afite aho acururiza imyenda ye hazwi.

Uretse imyambaro, Nshimiyimana akora inkweto n’ingofero kandi ngo aranateganya gukomeza kwagura ibikorwa bye agerageza gukora ibintu bifite umwihariko.

Iyo mugiye kugura, imipira n’amashati akora ngo ntiyajya munsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi cumi na bitanu (15 000 Frw), inkweto ngo ntajya munsi ya 20 000 Frw, naho ingofero ntajya munsi ya 8 000 Frw.

Umuhanzi Dj Pius ni umwe mu byamamare byambikwa na Nshimiyimana.
Umuhanzi Dj Pius ni umwe mu byamamare byambikwa na Nshimiyimana.
Uyu mwambaro ngo ni uwo kujyanwa muri Video cyangwa mu bitaramo bya Muzika.
Uyu mwambaro ngo ni uwo kujyanwa muri Video cyangwa mu bitaramo bya Muzika.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish