Episode 153: Mama Brown agiye kwerekeza hanze, asanze Gaju ngo amushajishe neza
Njyewe-“Nonese wigeze wifotoza wambaye ubusa Sacha?”
Sacha yaracecetse mbona afunguye telephone n’ubwoba bwinshi atangira kureba mu mafoto hashize akanya,
Sacha-“Mana wee! Ubu se koko ibi bibaye ndabigira nte koko? Simbona yose Bob yayasibye? Apuuu! Ubwo nuwo dusa ntabwo ari njyewe”
Njyewe-“Uuuh! Nonese Sacha! Urumva biramutse bibaye akaba ari wowe? Ariko ubundi nibwira ko usibye inzoga wenda wari wanjyoye nta mukobwa waterwa ishema ryo kwambara ubusa maze akifotoza!”
Sacha-“Daddy! Sha nyine ni twa selfie nagiye nifata njye na Bob, ubu se? Nako ndumva ntayo nifotoje ndi njyenyine?”
Njyewe-“Sacha! Ibyo ni ibyawe, ngaho mbwirira Joy ko mushaka ubundi nkomeze urugendo”
Sacha-“Ahaa! Reka nze mukubwirire ariko ndumva ubwoba bunyishe!”
Sacha yaratambutse n’agakweto gahagaze yari yambaye yinjira mu nzu hashize akanya gato mbona aragarutse,
Sacha-“Daddy! Ari mu gikari sha! Kandi mbonye ari koza ibyombo”
Njyewe-“Eeeh! Noneho reka nze nyure ruguru mwirebere ndumva amaso yanjye yuzuye ibicuro kuri iyi nshuro”
Nahise nkata ruguru mpinguka mu gikari maze ntangira kugenda bwombe ngana aho Joy yari ari kogereza ibyombo ari kwiririmbira mbanza guhagarara gato ngo numve hashize akanya intoki ziranga igituza cyanjye kimpatira kumusanga ngo kimutuze.
Naratambutse mba muturutse inyuma mufata mu nda,
Joy-“Ayiwee!”
Joy yahise ahindukira akibona ko ari njyewe avuza induro angwamo nanjye mushyira ibicu ntangira kumuzengurutsa aho hashize akanya mushyira hasi,
Njyewe-“Wooow! Joy nishimiye bikomeye kugucigatira mu gituza cyanjye!”
Joy-“Ariko Mana! Daddy! Ubu utekereje ute kuza kundeba naha ndi mu mirimo koko?”
Njyewe-“Joy! Uri ishema ryanjye kandi mbaye naterwa imfunwe nuko uri gukora isuku naba ndi nka babandi!”
Joy-“Woooow! Ntabwo uri nka ba babandi Daddy! Uri umwihariko kuko ukunda ibyo abandi batabona!”
Njyewe-“Urakoze cyane mukobwa umwe ku isi!”
Joy-“Hhhhh! Ariko Daddy! Ubu ntabwo hari igihe ujya ukabya? Ubu ni njye mukobwa umwe ku isi n’abakobwa buzuye ino?”
Njyewe-“Oooh! Urandenganya! Ni wowe mukobwa wenyine mbona, abandi bose mba mbona ari abantu!”
Joy-“Hhhhhhh! Yambiiiiii Daddy!”
Njyewe-“Yambiii Maama!”
Joy-“Nonese ko uje utampamagaye, nako wagiraga ngo untungure disi”
Njyewe-“Wabimenye! Ariko rero nanaguhamagaye nuko kwanga kunyitaba kwawe gutumye nkuremera undi mutima!”
Joy-“Yoooh! Ntabwo nabibonye sha! Nazindutse nifashiriza umukozi, mushiki wawe we…nako ni birebire!”
Njyewe-“Wivunika nabimenye Joy ahubwo ibyo uzi ubanza ari bicye kuko njye nzi ibyimvaho kandi imirabyo y’ikinyoma cy’urukundo itangiye kurabya”
Joy-“Mana wee! Ubu se koko mbigize nte?”
Njyewe-“Humura humeka utuje, ahubwo ukomeze ube hafi ya Sacha, umuhumurize namara gutuza umuganirize, nakwishima akumvise akemera ko umwanduza imico yawe maze akagarukira igihe atari yisama yasandaye ababaze uwamwibarutse ari ikinege!”
Joy-“Ahaaa! Ndagerageza ni ukuri gusa birakomeye!”
Njyewe-“Mon Coeur! Komera nanjye ndahari! Eeh! Uziko nakomeje kukwirebera nkibagirwa ko nari nje kugusezera?”
Njyewe-“Ngo unsezera?”
Joy-“Oya se kandi Daddy…?”
Njyewe-“Humura wihinduka mu maso udatuma nterwa ikiniga no kukubona ubabaye! Ntabwo ngiye kure, ngiye gutabara umuvandimwe wa Nelson wangabajwe n’amateka none akaba abuze umubyeyi wiyahuye!”
Joy-“Yoooh! Ese ni wawundi twumvise mu makuru? Mwihangane sha! Ubu se… nako ubwo urahambera!”
Njyewe-“Oooh! Igihe unzezeranya ko unkunda njye nawe twabaye umwe, ni isezerano wangiriye nkumva ntakiri Daddy gusa ari nayo mpamvu ndi hano ngo nkubwire ko mfashe urugendo maze nawe mu ntekerezo zawe umperekeze”
Joy-“Yoooh! Urakoze cyane Daddy! Uri urukundo rwigendera, nzashimishwa no kubana nawe kuko nta wundi muntu nkawe nigeze mbona”
Njyewe-“Urisanga Maama! Ni wowe navukiye kandi uzatura mu ijuru rito kuko ubu amateka yawe ashingiye kuri njye njye waramburiye ukuboko ukigana ingendo yanjye!”
Ako kanya nahise mpobera Joy cyane ntitaye mu kazi yari arimo, maze kumwitegereza neza numva telephone irasonnye nkuye mu mufuka nsanga ni Nelson nkanda yes nshyira ku gutwi,
Njyewe-“Hello! Nelson ndi mu nzira ndaje nabanje…”
Nelson-“Daddy! Uziko tugutegereje imonota irenga mirongo itatu?”
Nagize ngo mvuge numva irikupye! Aho niho namenyeye ko natinze cyane gusa ntabwo nari kubyicuza kuko nari ndi kumwe n’umwari umpuza ubandi namugera imbere nkaba nkuri mu isi ya njyenyine yayindi itagira ibiza n’ibizazane.
Joy yahise amperekeza angeza ku muryango w’igipangu maze ndamusezera byiza mpagarika moto nerekeza kwa muganga aho twari guhagurukira twerekeza ku Gisenyi gushyingura Mama Gasongo.
Nkihagera nasanze abo twari kujyana bahageze, birumvikana ahari ibyago ntihabura agahinda.
Hari umuryango wa Mama Brown n’inshutiza zabo ba Aliane, Mireille uko bakabaye ntibari kubura, Nelson, Martin, Kenny wanze gusigara adatabaye Kaliza ndetse n’abandi nabo bari bahari usibye Dovine utaragiyeyo kubw’impamvu z’ubumuga.
Bamaze kumuduha twafashe urugendo, mu modoka twarimo twagiye tuvuga byinshi bitandukanye, mu kugera bice by’iwabo wa Gasongo dusanga inkuru mbi yadutanzeyo.
Burya umuntu wiyahuye kubera kwanga gukomeza kubaho kuko yafashwe ku ngufu n’umwana we ntiyatabarwa nkuwazize maralia nubwo byose ari urupfu, aho twari turi hari hari abantu benshi cyane banga kutazabarirwa iryo shyano ryari ryaguye.
Mu rugendo rurerure rwagoye benshi muri twe twagezeyo maze dutangira umuhango, nk’ibisanzwe umuntu wiyambuye ubuzima nta kindi barenzaho burya uwo ukunda ntaziyahure yiyahuye.
Nelson wari uri kumwe na Brendah yahise afata umwanya aza imbere y’abandi maze atangira kuvuga uko byagenze byose asoje umwe mu basaza bari bari baje gutabara byagaragaraga ko ari umuturanyi, yahise nawe yigira imbere maze araterura aravuga,
We-“Yeee! Nuko murakoze kuza kwifatanya natwe muri ibi byago, njyewe nitwa Gashayija ndi umuturanyi wa nyakwigendera, ibye rero twabimenye ejo hashize maze tubasha gutumanaho imiryango iratabara nkuko mubibona,
Nagiragango rero nshimire abaturutse i Kigali rwose mwatweretse ko uyu musore Gasongo wasaze ndetse agakora aya mahano ari isomo rikomeye ritwereka ko ubuzima ari ikiraro iyo utisunze abandi ukandagira nabi ukarohama ari nabyo uyu mubyeyi azize,
Nk’umuryango wacu turababaye kandi twishwe n’agahinda kavanze n’igisebo cyo kuvukisha uyu usize inkuru mu bacu kubera kubyara nabi, Imana nubwo itamwakira ariko buriya ku munsi w’urubanza tuzongera tumubone”
Uwo musaza yahise aha umwanya Sogokuru wa Gasongo avuga macye maze atanga gahunda yo gukaraba natwe tujya mu bandi gusa ntitwatinze twahise twegerana dufata urugendo tumanuka tujya muri ka ga centre aho twari twasize imodoka.
Twagezeyo turandatanye maze tukinjira mu modoka Nelson ahita avuga,
Nelson-“Iyi modoka aho irahagarara tuvemo”
Ttwarikirije imodoka ifata umuhanda feri ya mbere aho imodoka yahagaze ni naho twaviriyemo twinjira mu gipangu cyari aho ari naho namenyeye ko ari kwa John Papa wa Nelson.
Twasanze biteguye kutwakira, dutera intebe hanze maze dutangira kuganira bazana udufanta dukomezas gukaraba.
Papa Nelson yazanye na Mama Nelson bicara hagati yacu batangira kutuganiriza,
Papa Nelson-“Nuko ye! Ngo Gasongo ashyizwe akoze ibara koko?”
Nelson-“Nta kundi nicyo cyari cyihishe inyuma ya byose Papa!”
Mama Nelson -“Dore natwe twabimenye ariko rwose urugendo ni rurerure twabuze uko natwe dutabara”
Tukiri aho Kiki yahingutse aho ari kumwe n’umukobwa wundi ubyibushye bakitubona mpita mwibwira ko ari Fiance we,
Kiki-“Uuuh! Mada…nako Cherie! Harya nakurongoye ra?”
Fiancé Kiki-“Ngo wandongoye? Warankoye?”
Kiki-“Nonese ko mbona abantu buzuye aha?”
Fiancé Kiki-“Eeh! Ahubwo nari ngiye kukubaza niba twaranditse ku butumire itariki itariyo”
Twese-“Hhhhhh!”
Kiki-“Harya buzaba ryari ra?”
Umu fiancé we yatangiye kubarira ku ntoki dutangira guseka reka Brendah we bagombye kumuhungiza binarangira umugeni yibagiwe umunsi azashyingirwaho burundu,
Kiki-“Ariko wowe uba wibereye mu mandazi ukibagirwa igihe nzakurongoreraho?”
Fiancé Kiki-“Erega urandenganya nawe uba wibereye mu mbabura, buretse ngufungire iyi shati”
Nongeye kureba ishati Kiki yari yambaye ndaseka njya hasi, yari ya yindi Brendah yamutije cya gihe twirukanaka Gasongo ishati ye igatatamuka.
Bamaze gudusuhuza bafashe Fanta maze nabo baricara nkatwe twese batitaye ku cyabaye,
Kiki-“Naho ubundi rwose ubukwe buri vuba, iyi si inama ya kabiri twajemo ra?”
Fiance Kiki-“Oya! Ni iya mbere!”
Kiki-“Indi ntabwo nigeze ngutumira yewe wari uri mu ifuru! Ubu se ari njye nawe umugabo ni indi?”
Tutitaye aho twari tuvuye twarasetse cyane tujya hasi wa mugani uwagiye aba yagiye hashize akanya Papa Nelson ahita avuga,
Papa nelson-“Ese sha wowe nta nubwo uzi ibyabaye?”
Kiki-“Turabizi rwose ni inama yo gutegura ubukwe bwanjye! Ahubwo se italiki ko njye na Madame twabyibagiwe?”
Twese-“Hhhhhh!”
Mama Nelson-“Ibi se kandi ni ibiki? Ubu koko ntabwo uziko Mama bavuye kumushyingura? Ubu turi gukaraba da”
Kiki-“Ampaye inka! Ndasebye ku karubanda”
Fiance Kiki-“Eeeh! Ndibutse, tuzakora ubukwe kuri cumi n’eshanu!”
Kiki-“Nti wumva! Nibukaga ko italiki iherwa na gatanu”
Nelson-“Ariko se mwo kabyara mwe Kiki na Fiance we! Ahaa! Cyakora ninjya nshaka guseka nzajya nza iwawe”
Kiki-“Yego rwose iwacu azaba ari iwabo w’ibitwenge, nonese koko ibyo Mama wawe avuze ni byo?”
Nelson-“Nibyo rwose, ubu usanze twari tunyuze aha ngo dusuhuze ababyeyi dusoze n’ikiriyo ubundi dukomeze”
Kiki-“Eeeh mwihangane ni ukuri n’ubundi uriya musore yarihigaga!”
Papa Nelson-“Nta kundi uwizize aba yizize, ikibabaje ni uriya mubyeyi umfanye agahinda”
Kiki-“Nanjye ubu twari tuje kubaza Boss itariki twashyize kuri envitation kuko twari twayibagiwe none dore tugeze aha tumenya andi makuru na Madame ahita yibuka itariki”
Twese-“Hhhhhhh!”
Njyewe-“Ariko se koko umuntu yibagirwa itariki y’ubukwe?”
Papa Nelson-“Ariko se mwo kabyara mwe koko nshaje nseka nkuko wabimbwiraga Kiki? Dore uyu Kiki mureba kuva mu busore bwanjye ntabwo nigeze nigunga ahari, iyo ibibazo byazaga ntiyasibaga kunsensa nkuko adusanze mu gahinda akadutera kwiyakira ni nayo mpamvu namugize umwana mu rugo”
Twese-“Woooow!”
Papa Nelson-“Uyu rero nubwo benshi bashobora kuvuga ko atuzuye kubera ibi aba yibereyemo ariko uyu utera ababaye umutuzo aruta kure Gasongo wahuruje igihugu cyose akiyicira nyina nawe akaba atazi aho ari”
Twese-“Rwose!”
Nelson-“Icyo nababwira rero ni kimwe, burya uwirata ubuvandimwe akenshi ishyari riramushyigura kuko niba hari ikigora abantu ni ukwifuza, umuvandimwe uramwizera bwacya akifuza kugushikuza nutwo wari ufite kubwo kwikunda ari nacyo kigwisha ishyano nkiri nyamara Kiki umusore nkuyu ucira mu maso akisekera agaharanira kusajisha Boss aseka mu bihe nkibi”
Twese-“Woooow!”
Nelson-“Papa! Rwose utumvise impanuro zawe ntacyo yakumva, uri inzu y’ibitabo kandi uri kaminuza mu mashuri y’ubuzima, humura tuzakubera abanyeshuri beza, ibi byose byabaye bizakora ku mitima ya benshi”
Mama Nelson-“Nuko nuko mwana wanjye!”
Twakomeje kuganira byinshi bigeze aho biba ngo mbwa ko dusubukura urugendo maze turasezera dusohoka kwa Papa Nelson twinjira mu modoka dutegereza ko Nelson abanza gusezera Brendah ibintu nari nzi ko kuva cyera byabagoraga.
Tugitegereje Nelson natangiye kuganira na Brown wari wicaye imbere yanjye gato ambwira amakuru yo mu rugo iwabo,
Brown-“Nonese Daddy! Ko udaheruka kudusura bite? Nta nubwo ukumbuye Mama?”
Njyewe-“Bro! Ewana urambabarira iby’ubu bisigaye byarirutse, ni ukubyuka umuntu ajya mu kazi akongera gutaha ajya kureba abagore n’abana…”
Brown-“Hhhhh! Ako kantu ahubwo! Uzamuzana ryari se ngo umwereke umuryango?”
Njyewe-“Hhhhhh! Buriya se nako tuzabipanga”
Brown-“Ewana ubu natwe mu rugo turaho!”
Njyewe-“Ok! Byiza cyane kabisa! Mama ameze ate se? Imbaraga zanze abura uko aza?”
Brown-“Wapi! Ejo afite voyage, yasigaye mu rugo arimo kwitegura”
Njyewe-“Uuuh! Afite voyage hehe se Bro?”
Brown-“Ubu agiye kubana na Gaju iburayi da! Yamutumyeho ashaka kumujyana kumusajisha neza”
Njyewe-“Woooow! Byiza cyane! Mbega Gaju! Uriya mukobwa namwishimiye kuva mu butwari bwe bw’akahise! Ngaho Mama wawe nagende yishimire ibyiza biza bigeretse ku bindi yateguriwe kuva isi ikiremwa”
Brown-“Urakoze cyane Daddy! Hagati aho rero natwe dusigaye ino Gaju yaduteye ingabo mu bitugu ngo tuzasigare twirwanaho”
Njyewe-“What? Ariko ubanza Gaju afite ibirombe?”
Brown-“Gaju yagiriwe umugisha, afite umugabo umukunda cyane kandi akamukundira n’umuryango, ubu ya nzu y’inaha twabagamo twarayisubije ari naho nifuza kubana na Mireille ngo ngarure izina ry’ubutwari Papa yari afite twere kugira umuryango udafite igicumbi!”
Njyewe-“Byiza cyane kabisa! Hanyuma se Jojo we amaherezo ni ayahe?”
Brown-“Eeeh! Uziko nta makuru yacu wari uheruka wana? Jojo ejo yajyanye na Ganza kuba mu gihugu cy’abaturanyi, yemeye kumurerana na Isabella, ubu ni njyewe usigaye ino na Papa wahisemo kuba kwa Papa Kenny”
Njyewe-“Ewana ndumva amakuru ari yose kandi ku giti cyanjye ndishimye cyane kuko amateka yanyu agarutse kuba ya yandi, nta gishimishije nko kuba warafunzwe uzira kurengera So, Mama wawe na bashiki bawe bagahorana amaganya, ariko iyi saha mukaba mwishimiye byose! Conglatulation Brown!”
Brown-“Thank you Daddy!”
Njyewe-“Ariko se ko mbona Nelson atinze bigenze bite kandi?”
Brown-“Nanjye nakomeje kwibaza niba agisezera kuri Brendah biranyobera”
Njyewe-“Uuh! Ahubwo se ko hariya inyuma bari bari badahari bagiye nzira amuherekeje?”
Brown-“Eeh! Ubu se hahandi Mama yabaga ko ariho ba Brendah bimukiye bagerayo n’amaguru ko ari kure ?”
Njyewe-“Reka nze muhamagare numve aho ari”
Nakuye telephone mu mufuka ndeba numero za Nelson, ngikanda yes ngo nshyire ku gutwi numva abo twari turi kumwe mu modoka bose barashakuje cyane, babyigana barebera mu birahuri ibyaberaga hanze ako kanya nanjye nshaka aho nyuza umutwe ngo ndebe, ngisohora umutwe ……………………….
Ntuzacikwe na Episode ya 154 ejo mu gitondo
Mwaramutse,
Nyuma yo kubona ko hari abo kwishyura kugira ngo bakomeze gusoma iyi nkuru byananiye kubera ubu buryo bwo kwishyura butamenyerewe na benshi. Nyuma kandi yo kubona ibyifuzo binyuranye by’abo bitakundiye, twanzuye ko mwabikora mu buryo bundi bushoboka.
Twanzuye ko iyi nkunga yanyu kuri iyi nkuru yakoherezwa ku murongo wa MTN wacu mu buryo bwa Mobile Money, kuri numero 0788 77 28 18 ya UM– USEKE INFORMATION TECHNOLOGY LTD.
Ku bantu bari mu mahanga bakwifashisha abavandimwe cyangwa inshuti bo mu Rwanda bakabafasha gutanga.
Ababishoboye nabo bashobora gukora gukoresha buriya buryo bwa Online Payment twashyizeho, baaba abari mu Rwanda cyangwa mu mahanga.
Turashimira cyane ababashije kwishyura kugira ngo batere inkunga ubwanditsi bw’iyi nkuru. Turasaba abo bitakundiye kugira ngo babikore kuri ubu buryo bwa Mobile Money ku murongo wa MTN.
Abatari kuri MTN bakwifashisha abayiriho mu kohereza.
Kuri ubu buryo bukoresheje Mobile Money ariko umuntu ashobora kwishyura amafranga 1000 cyangwa arenzeho bitewe n’agaciro yumva yaha iyi nkuru. Ibi ntibyashobokaga muri Online Payment.
Tubijeje gukomeza kugarageza kubaha iyi nkuru ku gihe nyacyo kandi inoze.
Murakoze
Mushobora kandi gukomeza kwiyandikisha mwuzuza iyo ‘form’ iri munsi
18 Comments
Thx ku museke. Sacha arambabaje !
yooo habayiki se kandi mwokabyaramwe?birabe ibyuya Museke murakoze cyane .
Ngo Brown na Aliane cg na Dorlene ahubwo!!. Mwanditse mwihuta harimo udukosa twinshi (eg: Papa wahisemo kuba kwa Papa Kenny), ariko ntacyo nibibuza inkuru kumvikana.
Sacha agiye kwandagara pe! Mana we Nelson na Bella babaye iki? Ngize ubwoba pe!
Sacha yaburiwe incuro nyinshi ariko haracyari igihe cyo kwisubiraho akarekura bob. Abo Bantu se barangariye iki wa? Nelson ko yaheze aho Gasongo ntiyumvise ko nyina yapfuye ibisazi bikamushiramo akamanuka gisenyi?
Mwaramutse mwa mfura mwe uyu munsi mwatubihirije umwanditsi ubanza yanditse ananiwe
nonese ikindi kibazo mfite jojo yabanye na Ganza ryari
ariko hari abasoma bataruka? nonese ntiwumvise ko brown yabwiraga daddy ko nta makuru afite aribwo yamubwiraga ko ganza yaraye ajyanye na Jojo kandi niba nibuka neza ganza yarakize kuko yishyuye imodoka yari yaribye Nelson
uyu munsi ko bidasobanutse ra
Murakoze umuseke n’umwanditsi wacu, buri wese asoma afite icyo agamije njye ntabwo nkuye isomo ku ngano y’inkuru ahubwo ndikuye kubyo yanditse byiza, Mama Gaju nagende yibagirwe ka gahinda kose, Brown ahite azana Dorlene (not Mireille) Ubanza yibeshye kandi bibaho, ubundi ibintu bibe uburyohe, ni ukuri izi nama muduha ntaho waziga handi, kandi bibaho mu buzima bwacu tubamo, thank you again
Erega abahanga bo kwandika inkuru bahora batera amatsiko! UM– USEKE mufite abahungu b’abahanga. Ariko mbere yo gushyiraho inkuru mujye mubanza murebe amakosa y’ikinyarwanda n’ayo kwandika muyakosore. God bless you. Muradushimisha.
Hhhhhhh! Kiki aransekeje shahu, we ni umugore we ni bamwe, thx umuseke.rw umwanditsi, ukuntu urangiza inkuru nibyo byerekana ubuhanga bwawe
Thanks umuseke, jye mbona mama Gaju ashobora kuzahura na tonton Jules dore ko ashobora kuba atarapfuye, naho Sacha Bob araje amutere inda narangiza ahitemo Crista gusa Afande azamwereka nazana amafuti aho.Mbese Joy ni nka Brendah naho Daddy ni nka Nelson ndavuga mu mico.
mumbwire uko niyandikisha turiya tudomo turamvanga cyane kbs thx
Hahahaha @ irakarama nukuri najye kiki na madame we bansekeje pe bati twibagiwe itariki yubukwe bakaba baje kubaza boss itariki banditse kuri ivitation manawe ibisa birasabirana koko cyokora boss we ashaje yisekera pe.
UMWANDITSI KWINYURAMO BIBI! Sekuru wa Nelson mwigeze mwatubwira ko yashaje na Nyirakuru, ubundi Brown ahite azana Dorlene ntabwo ari Mileille. ubundi uti Joy JOJO, Njyewe kandi ari undi. Wikwihuta bwana. ubu inkuru irashyushye. muzane ubukwe bwa Nelson Kiki, na Dadi. Kandi ukwiyandavuza kwa Sacha biteye ikimwaro.
Thx umuseke, muri aba mbere! Kari karyoshye [Niyonsaba]- ndabona ari wowe wibeshye muvandi, hano nta sogokuru wa Nelson urimo kuko batubwiye ko yapfuye, uriya musaza wavuze ni undi muturanyi wabo ari nawe wahaye ijambo sogokuru wa Gasongo, uri kubyihutisha ahubwo umwanditsi agire aguhe ubukwe ushaka…
Ariko se ikinyarwanda cyagiye he ? Sogokuru wa Gasongo koko !!!!? Ntibibaho bavuga Sekuru wa Gasongo. Ntibavuga bavuga.mbega !!!!
Comments are closed.