Digiqole ad

Ngiye kubaka studio ‘Ibisumizi’ muri aya mafaranga nahawe- Riderman

Gatsinzi Emery, Riderman, nyuma y’aho hari hashize amezi agera kuri abiri n’indi minsi arikumwe na bagenzi be 10 akaza kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star3 ku nsuro ya 3 rimaze ritangiye, aratangaza ko amafaranga yatsindiye agera kuri miliyoni 24 agiye kuzishora mu bikorwa byo kuvugurura studio ye ‘Ibisumuzi’ ndetse no mu bindi.

Riderman ahabwa ibihembo bye

Riderman (hagati) ahabwa ibihembo bye na Ministre w’Umuco na Siporo ndetse n’umuyobozi wa BRALIRWA

Riderman avuga ko usibye Studio hari n’indi mishinga yumva aguye gushora muri aya mafaranga azagenda ahabwa buhoro buhoro na BRALIRWA.

Ati: “Icya mbere na mbere ngiye kuvugurura studio yanjye yitwa ‘IBISUMIZI’, nyuma yayo ubwo ndakora indi mishinga myinshi igomba kumbyarira inyungu.

Riderman yemera ko amahirwe aza rimwe mu buzima ko ngo aramutse ayapfushije ubusa atazongera guhura nayo.

Riderman aje yiyongera ku bahanzi babiri bamubanjirije kwegukana irushanwa rya PGGSS, uwabimburiye abandi ni Tom Close wegukanye bwa mbere na mbere iri rushanwa.

King James aza gutera ikirenge mu cya Tom nawe yegukana iri rushanwa ku nshuro ya kabiri. Naho ku nshuro ya gatatu Riderman niwe uryegukanye.

Riderman afite studio yise Ibisumizi ikorera mu gace ka Biryogo i Nyamirambo.

Gatsinzi Emery umusore w’imyaka 24 yiyongereye mu bahanzi bitwa ‘Super Stars’ dufite mu gihugu.

Riderman hano yibazaga nimba ariwe wegukana PGGSS3

Riderman aha yibazaga niba ariwe wegukana PGGSS3

Photos/P Muzogeye

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • uzavugurere mumikorere yama video crip mukora

Comments are closed.

en_USEnglish