Digiqole ad

AMAFOTO: APR FC isezeye Rusheshangoga yegukana igikombe cy’Amahoro 2017

 AMAFOTO: APR FC isezeye Rusheshangoga yegukana igikombe cy’Amahoro 2017

APR FC yatsinze Espoir FC 1-0 yegukana igikombe cy’Amahoro cya 9 mu mateka

Ibyishimo bivanze n’amarira byasaze ibihumbi abakunzi ba APR FC kuko begukanya igikombe cy’Amahoro batsinze Espoir FC 1-0 mu mukino wa nyuma. Gusa wari umukino wo gusezera Michel Rusheshangoga wayikiniye kuva 2012, kuko yerekeje muri Singida United yo muri Tanzania.

APR FC yatsinze Espoir FC 1-0 yegukana igikombe cy'Amahoro cya 9 mu mateka
APR FC yatsinze Espoir FC 1-0 yegukana igikombe cy’Amahoro cya 9 mu mateka

Kuri uyu wa kabiri tariki 4 Nyakanga 2017 (ku munsi wo kwibohora) nibwo hakinwe umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro. Espoir FC y’i Rusizi yakoze amateka yo gusezereye Rayon Sports muri ½ yagombaga kwisobanura na APR FC Intare yakomeretse kuko yatwawe igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yatangiye isatirana inyota yo gufungura amaze mu minota yak are. Byashobokaga ku munota wa kabiri kuko yabonye coup franc ku ikosa ryari rikorewe kuri Muhadjiri Hakizimana, gusa Isingizwe Patrick urindira Espoir FC arawufata.

Gusatira kwa APR FC kwatumye Espoir FC itangira gukora amakosa, ku munota wa 14 umusifuzi Hakizimana Louis wayoboye uyu mukino atanga ikarita ya mbere y’umuhondo kuri Wilondja Albert wari akoreye ikosa kuri Rusheshangoga.

Abasore ba Jimmy Ndizeye umurundi utoza Espoir bagaragazaga igihunga mu minota ya mbere byanahesheje APR FC igitego ku munota wa 38 ubwo Hakundukize Adolphe yageragezaga gukiza izamu ariko umupira awuha Bizimana Djihad wari imbere y’izamu, wahise arifungura bitamugoye. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Mu gice cya kabiri umutoza wa Espoir FC Ndizeye Jimmy yakoze impinduka ebyiri agamije kongera imbaraga mu busatirizi ngo ashake igitego cyo kwishyura yinjiza Habyarimana Faustin wafashe umwanya wa Wilondja Albert naho Hakundukize Adolphe witsinze asimburwa na Bugingo Samson.

Ku rundi ruhande APR FC nayo yakomezaga gukaza umurego ibifashijwemo n’abakinnyi bay obo hagati Bizimana Djihad na Muhadjiri Hakizimana.

Jimmy Mulisa washakaga igitego cya kabiri cyari kumwizera igikombe kare yasimbuje inshuro eshatu mu gice cya kabiri; Issa Bigirimana asimburwa na Maxime Sekamana, Tuyishime Eric asimbura Imran Nshimiyimana naho Twizerimana Onesme afata umwanya wa Innocent Nshuti.

Aya maraso mashya yashyize Espoir FC ku gitutu kuko itashoboye kugera imbere y’izamu rya Kimenyi Yves inshuro nyinshi mu gice cya kabiri. Umukino warangiye ku ntsinzi ya APR FC.

Abakunzi ba APR FC bari kuri stade Regional ya Kigali barangajwe imbere n’itsinda ryotwa ‘Intare za APR FC’ bari baririmbaga indirimbo zo gusezera Michel Rusheshangoga wari umaze imyaka itanu mu ikipe yabo ariko wamaze gusinya imyaka ibiri muri Singida United yo muri Tanzania.

Aba bafana bamuhaye impano zitandukanye zirimo ibitambaro biriho ubutumwa bumushimira kandi bumwifuriza ishya n’ihirwe mu ikipe nshya azatangiramo akazi mu kwezi gutaha.

APR FC yegukanye igikombe yatahanye miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda n’igikombe, Espoir FC yatsindiwe ku mukino wa nyuma ihabwa miliyoni eshatu mu gihe Rayon Sports yatsinze Amagaju FC 3-0 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu itahana miliyoni ebyiri.

Abatoza b'amakipe yombi bari babukereye
Abatoza b’amakipe yombi bari babukereye
Mbere yo gutangira umukino igikombe cyazanywe muri ubu buryo
Mbere yo gutangira umukino igikombe cyazanywe muri ubu buryo
Abanyacyuahiro batandukanye basuhuza amakipe mbere y'umukino
Abanyacyuahiro batandukanye basuhuza amakipe mbere y’umukino

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:

APR FC: Kimenyi Yves, Ngabo Albert, Nsabimana Aimable, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel,Nshimiyimana Imran, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Bigirimana Issa, Muhadjili Hakizimana , Nshuti Innocent

11 ba APR FC bagaruriye ishema abakunzi babo
11 ba APR FC bagaruriye ishema abakunzi babo

Espoir FC: Isingizwe Patrick, Mutunzi Clement, Wa Losambo Moninga, Mbogo Ally, Wilondja Jacques, Dushimumugenzi Jean, Nkurunziza Felcien, Bainla Bao, Renzaho Hussein, Murungura Wilondja Albert, Bakundukize Adolphe

Abasore ba Espoir FC bakoze amateka bagera kuri final
Abasore ba Espoir FC bakoze amateka bagera kuri final
Wari umukino w'imbaraga
Wari umukino w’imbaraga
Wilonja Jacques kapiteni wa Espoir FC arwanira umupira na Innocent Nshuti ukiri muto
Wilonja Jacques kapiteni wa Espoir FC arwanira umupira na Innocent Nshuti ukiri muto
Jimmy Ndizeye yari yaserutse mu mwambaro w'ibirori
Jimmy Ndizeye yari yaserutse mu mwambaro w’ibirori
Igikombe si ubusa, bisaba gushyiramo imbaraga zose
Igikombe si ubusa, bisaba gushyiramo imbaraga zose
Isingizwe Patrick yakoze akazi katoroshye muri uyu mukino
Isingizwe Patrick yakoze akazi katoroshye muri uyu mukino
Gukinira ku gitutu byatumaga abakinnyi ba Espoir FC bakora amakosa menshi
Gukinira ku gitutu byatumaga abakinnyi ba Espoir FC bakora amakosa menshi
Intare za APR FC zigaragaje muri uyu mukino
Intare za APR FC zigaragaje muri uyu mukino
Bari bazanye ubutumwa bushimira Michel akazi amaze imyaka itanu abakorera
Bari bazanye ubutumwa bushimira Michel akazi amaze imyaka itanu abakorera
Espoir FC yarushijwe hagati mu kibuga
Espoir FC yarushijwe hagati mu kibuga
Espoir FC yahererekanyaga neza ariko kugera ku izamu bikanga
Espoir FC yahererekanyaga neza ariko kugera ku izamu bikanga
Bishimira igitego cyabonetse kare
Bishimira igitego cyabonetse kare
Bakishimiye mu mbyino idasanzwe
Bakishimiye mu mbyino idasanzwe
Bizimana Djihad uri mu bihe byiza yagoye cyane Espoir FC
Bizimana Djihad uri mu bihe byiza yagoye cyane Espoir FC
Byari ibyishimo bivanze n'agahinda Michel Rusheshangoga asezerwa na bagenzi be
Byari ibyishimo bivanze n’agahinda Michel Rusheshangoga asezerwa na bagenzi be
ABakinnyi bati ibyiza byawe ntituzabyibagirwa
ABakinnyi bati ibyiza byawe ntituzabyibagirwa
Abakunzi ba APR FC nabo bati uzagire ishya n'ihirwe
Abakunzi ba APR FC nabo bati uzagire ishya n’ihirwe

 

Michel Rusheshangoga ugiye gukina hanze yakomewe amashyi na Espoir FC
Michel Rusheshangoga ugiye gukina hanze yakomewe amashyi na Espoir FC
Michel Rusheshangoga asezeye kuri APR FC yakiniye imyaka irindwi
Michel Rusheshangoga asezeye kuri APR FC yakiniye imyaka itanu
Uku niko abakinnyi bashimiye umutoza wabo
Uku niko abakinnyi bashimiye umutoza wabo
Rayon sports yabaye iya gatatu
Rayon sports yabaye iya gatatu
Espoir FC yatunguranye yahembwe nk'iyabaye iya kabiri
Espoir FC yatunguranye yahembwe nk’iyabaye iya kabiri
Banze gusubiramo ikosa bakoze umwaka ushize batsindwa ku mukino wa nyuma
Banze gusubiramo ikosa bakoze umwaka ushize batsindwa ku mukino wa nyuma

Photo: R.Ngabo/UM– USEKE

Roben NGABO

UM– USEKE

5 Comments

  • Muri abantu b’abagabo kbs ndaranye ibyishimo

  • APR yacu yatunejeje????????????????????
    Good luck muri byose uzakora Rusheshangoga Micheal

  • Dore uriya usifuzi uko arimo kwishimira igitego cya APR ahahaha biratangaje ibiwacu

  • APR Oyeeeeeeeeeeeeee!

    • aramaze kuba acyishimiye harubwo aricyubuntu se?

Comments are closed.

en_USEnglish