Inguzanyo zitishyurwa neza zikomeje kuzamuka, mu bigo by’imari zigeze kuri 11.7% – BNR
Amakuru mashya yatangajwe na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) kuri uyu wa kabiri tariki 27 Kamena aragaragaza ko inguzanyo zitishyurwa neza zazamutse mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka ugereranyije n’umwaka ushize, ubu zigeze ku 8.1% mu mabanki.
Muri Werurwe 2016, inguzanyo zitishyurwa neza zari ku gipimo cya 6.2% by’inguzanyo zose zari zaratanzwe, none muri Werurwe 2017 zigeze ku 8.1% mu mabanki y’ubucuruzi.
Ku rundi ruhande, mu bigo by’imari ho inguzanyo zitishyurwa neza zaratumbagiye ziva ku gipimo cya 8.5% muri Werurwe 2016, zigera kuri 11.7% by’inguzanyo zose zatanzwe kugera muri Werurwe 2017.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu John Rwangombwa avuga ko iri zamuka riri guterwa n’amakosa mu mishinga, gusa agatanga ikizere ko bidateye impungenge kuko inguzanyo zishyurwa neza arizo nyinshi.
Ati “Twagerageje gusesengura neza inguzanyo zitishyurwa neza, dusanga ikibazo gikomeye ari ukuntu ziba zizwe mbere y’uko zitangwa n’ukuntu ziba ziteguwe n’ukuntu zishyirwa mu bikorwa, ugasanga bipfira ahongaho.”
Icyo twiyemeje nka Banki nkuru y’igihugu ni ukurushaho kwegera amabanki, no kuganira ku buryo bemeza imishinga baha amafaranga, n’ukuntu bakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, kandi mu nshingano zacu nk’urwego rugenzura uru rwego rw’imari ni ikintu tugomba gushyiramo imbaraga.
Ati “Tugomba gukurikirana kwirinda kongera kugira ikibazo cy’imishinga itarizwe neza ishobora kuba yabona inguzanyo mu mabanki cyangwa n’iyizwe neza yajya gushyirwa mu bikorwa ugasanga ntakoreshejwe ibyo yari agenewe nicyo twemeje nka BNR ko tugiye gushyiramo imberaga.”
Gusa, muri rusange BNR yavuze ko urwego rw’imari ruhagaze neza, kandi rukomeje kunguka, dore ko nk’amabanki mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka yungutse (nyuma y’imisoro) miliyari 9.8 z’amafaranga y’u Rwanda kugera muri Werurwe 2017, mu gihe ibigo by’imari byo byungutse miliyoni 937 mu gihembwe cya mbere.
Ndetse mu rwego rwo gushyigikira Serivize y’inguzanyo zitangwa n’Amabanki, BNR yamanuye urwunguko fatizo rw’amabanki ruzwi nka “Key Rapo Rate” ruva kuri 6.25% rushyirwa kuri 6% kuva muri iki gihembwe cya gatatu kigiye gutangira mu kwezi gutaha.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
8 Comments
Ko bizwi se ko iki kibazo cyo kutishyura kirimo guterwa na economy y’igihugu imeze nabi, uyu we aratinya kubivuga ngo bitagenda gute ? Ifaranga ryataye agaciro, export yaragabanutse, import zaragabanutse, budget ntiyiyongereye, none kuki Rwangombwa ahitamo kubeshya nkana ngo ni imishinga yizwe nabi, none se ubundi mbere bayigaga neza ubu mu mezi 12 gusa akaba aribwo batangiye kuyiga nabi ?!
Kuva kuri growth ya 11% ukagera kuri 6.7% (actual 5.6%), ukava kuri inflation ya 2.4 ukagera kuri 4.6 urumva wowe bitagira ingaruka ku buryo inguzanyo zishyurwa. Ninde waroze abanyarwanda kubeshya koko ?!
rwose NIRAGIRE economy yarazambye cyane kubera ibiciro bizamuka ubutitsa. urafata inguzanyo mu kanya ugasanga ayo baguhaye ntaho agejeje ubwo kwishyura bikaba ikibazo
Leta ikwiriye gusubira kwinjira mu biciro (politique interventioniste) naho ubundi karabaye.
ariko kuki budget y’u RWANDA itajya yiyongera kandi (a) abaturage bariyongereye cyane (b)ibibazo ni byinshi cyane mu gihugu…..koko ninde wambwira impamvu budget itiyongera guhera mu 2014?
BARANGIZA NGO TWATEYE IMBERE.Twibera muri RECESSION
Urabeshye rwose budget iriyongera iyo ubaze mu manyarwanda. Cyeretse niba wowe ubara mu madolari.
Mueshikame tubanze dutore neza, maze aho tugeze dukube umuvuduko nka gatanu cyangwa icumi.
ngo budget iriyongera? waduhaye ingero guhera mu 2014 maze natwe tukareba se? niba ntangero utanze rero,EMERA KO BUDGET ITIYONGERA nkuko uriya witwa @byumba yabivuze. Nubwo @byumba ntangero yatanze,twese turabibona ko budget itiyongera. Yewe hari n’ibyo bavuga muri budget bazakora nuko ntibikorwe
70% byabanyarwanda bose bazagira amashanyarazi muri mumyaka 2 n’igice.
huuum, muransetsa gusa!ubukungu bwarazamutse, indege ziragurwa, inyubako z’agatangaza zirazamurwa namwe ngo ubukungu bwarazambye!
Comments are closed.