Digiqole ad

Gisagara: Bamaze imyaka 3 badahinga inanasi none bagiye guhabwa imbuto nshya

 Gisagara: Bamaze imyaka 3 badahinga inanasi none bagiye guhabwa imbuto nshya

Inanasi zararwaye zirangirika

Mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara, Imisozi yahingwagaho igihingwa k’inanasi, imwe yambaye ubusa, indi yuzuyeho ibigunda, biragoye kumenya ko ubutaka bwo muri aka gace bwari busanzwe bukunze kweraho iki gihingwa. Abahinzi b’inanasi bavuga ko iki gihingwa kimaze imyaka itatu kibasiwe n’indwara bataramenya. Ubuyobozi bw’akarere burabizeza ko bagiye guhabwa imbuto nshya.

Uyu musozi wose wari uhinze inanasi ubu zarangiritse
Uyu musozi wose wari uhinze inanasi ubu zarangiritse

Aba bahinzi bavuga ko bari batunzwe n’iki gihingwa bamaze igihe bahinga, bavuga ko nta kindi gihingwa cyuzura n’ubutaka bwabo uretse inanasi.

Ngo imyaka ibaye itatu iki gihingwa kibasiwe n’uburwayi, bakavuga ko ubuzima bubagoye kuko iki gihingwa ari cyo cyabafashaga mu kubona ibyo bakenera mu buzima bwa buri munsi nk’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de santé.

Bavuga ko mu nama baherutse kugirana n’ubuyobozi bw’umurenge kugira ngo babashakire imbuto nshya, bababwiye ko urugemwe rumwe bazajya barwishyura 140 Frw.

Munyaneza Jean de Dieu usanzwe ahinga inanasi muri aka gace avuga ko bitaborohera kubona aya mafaranga kuko bamaze igihe ntacyo binjiza.

ati Ttwe ubu imibereho yacu tuyitegereje kuri Leta yatugoboka ikaduha imbuto nshya, naho ubundi kubona amafaranga yo kugura imbuto ya 140 frw ntibyadukundira pe, amafaranga ntayo, kuko imyaka itatu tudakora ntaho amafaranga yava.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gisagara ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Hanganimana Jean Paul atanga ikizere kuri aba bahinzi.

Avuga ko bagiranye amasezerano n’ikigo kitwa Fame Afrika kizabafasha kubona imbuto y’inanasi. Iyi mbuto ngo izaterwa ku buso bwa hegitari 30 abaturage bahingagaho inanasi.

Hanganimana wabwiraga aba baturage ko ko iyi mbuto baziyahabwa ku buntu, yagize ati “Mwihangane  kuko mu kwezi kwa Ukwakira, iyi mbuto nshya y’inanasi izaba yarabagezeho mutangire guhinga kandi muzayihabwa ku buntu.”

Kuba hashize iyi myaka itatu iki kibazo kitarabonerwa umuti, ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko ikigo cy’ igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyari kikiri gusuzuma ubu burwayi n’ikibazo ubutaka bw’aha bwari bwagize.

Inanasi zararwaye zirangirika
Inanasi zararwaye zirangirika
Iki gisambu cyari inanasi gusa
Iki gisambu cyari inanasi gusa
Mu karere ka Gisagara
Mu karere ka Gisagara
Ni abahinzi bo mu murenge wa Nyanza
Ni abahinzi bo mu murenge wa Nyanza

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Gisagara

en_USEnglish