Gasore yegukanye shampiyona, Valens ayisoza mu marira
Shampiyona yo gusiganwa ku magare ya 2017 yegukanywe na Gasore Hategeka ukinira Nyabihu Cycling Team atsindiye ku murongo Ndayisenga Valens wasutse amarira nyuma y’isiganwa.
Ni isiganwa ryari rituje kugera i Kayonza mbere y’uko ricikamo ibice harimo icyari kiyobowe n’Uwizeye Jean Claude cyashyizemo iminota 9’13” bageze i Nyagasambu.
Kuri iki cyumweru tariki 25 Kamena 2017 Abasiganwa bahagurutse mu i Ngoma basoreza i Kigali kuri Stade Amahoro babanje kuzenguruka mu mihanda ya Nyarutarama-Kibagabaga-Kimirongo inshuro zirindwi (7) ku ntera ya 187km.
Ntiwari umunsi mwiza kuri Mukundirehe Eric ukinira Karongi Cycling Club wakoze impanuka imbere y’ibitaro bya Rwamagana aho yagonze imodoka, ahita ajyanwa kwa muganga nyu aza koroherwa.
Abasiganwa bakoze ibilobotero byinshi bagenda nk’igikundi badasigana bare mu kabuga ka Musha ya Rwamagana Ndayisenga Valens yashatse kuva mu gikundi akurikirwa na Byukusenge Patrick (Benediction) bagenze nka Km eshatu.
Ndayisenga yongeye bashaka kwinjira i Kabuga nabwo Byukusenge amuba hafi mbere yo kugera i Masaka, isiganwa ryongera gutuza kugeza ubwo bazamukaga berekeza Kimironko.
Itsinda ryarimo abakinnyi bahabwa amahirwe yo gutwara isiganwa, Ndayisenga Valens (Tirol), Niyonshuti Adrien (Dimension Data), Nsengimana Jean Bosco (Benediction) batangiye kuzenguruka Km 12 (Stade Amahoro – Gishushu – Nyarutarama – Kibagabaga) imbere hariyo ibice bibiri icyarimo Uwizeye Jean Claude (Amis Sportifs), Hakuzimana Camera (CCA) na Gasore Hategeka (Nyabihu) bari bakurikiwe n’abandi barindwi barimo Tuyishimire Ephrem (Amis Sportifs) na Hakiruwizeye Samuel (CCA).
Bazenguruka bwa mbere, Niyonshuti Adrien yatobokesheje ipine y’imbere batangiye kuzamuka bajya Kibagabaga ari nabwo abasore ba Benediction Club (Nsengimana na Byukusenge) bongezaga imbaraga.
Niyonshuti yagize ati “ Natobokesheje isiganwa rihita ryihuta mbwira Ndayisenga gukoresha imbaraga ntasigare, wabaye umunsi mubi gusa ryari isiganwa ryiza rirerire.”
Uwizeye wari imbere yatobokesheje, bazenguruka bwa kane, Nsengimana Jean Bosco na Ndayisenga bafata abari imbere, bayobora isiganwa ku nshuro ya gatanu. Niyonshuti yari yasizwe iminota 4’.
Hasigaye inshuro imwe, Gasore Hategeka watwaye shampiyona ya 2013 yiyongereye kuri babiri bari imbere, abatanga kugera ku murongo akoresheje 4h59’54” ku ntera ya Km 187.
Yagize ati “ Twatangiye kuzenguruka mfite imbaraga, kuba batansize tukagerana ku murongo nagombaga kubatsinda kuko guhatana ku murongo (sprint) ninjye ugerageza.”
Ndayisenga Valens wari wabaye uwa kabiri mu gusiganwa umuntu ku giti cye i Nyamata, yabaye uwa kabiri, aheruka kwegukana shampiyona yo gusiganwa mu muhanda mu 2014 bava i Kigali bajya i Huye.
Nyuma y’isiganwa yazenze amarira mu maso kuko yari yavuye muri Autriche aje gushaka umwanya wa mbere, ashima kuba ryari rirerire no kuzenguruka basanzwe bakoresha ku munsi usoza Tour du Rwanda.
Yagize ati “ Twakinnye neza, abakinnyi bacu [Amis Sportifs] babanza kugenda kare, Adrien yatobokesheje abagiye kare batangiye kunanirwa, nayoboye isiganwa tugeze muri sprint ntsindwa n’umukinnyi ubimenyereye.”
Rubarwa Jean Damascene ukinira Rubavu Cycling Team niwe wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23. Niyonshuti Adrien uheruka shampiyona mu 2012 yarangije ari uwa 12 asizwe iminota 4’16”.
Mu ngimbi, Manizabayo Eric yabaye uwa mbere avuga ko yashakaga gutwara shampiyona asezera ku ngimbi kuko umwaka utaha azakina mu bakuru.
Ingabire Beatha wari uwa mbere mu gusiganwa umuntu ku giti cye yabaye uwa mbere no mu gusiganwa mu muhanda, asize Girubuntu Jeanne d’Arc wari uwa mbere mu 2016 hafi iminota itatu.
Girubuntu wa gatanu mu icyenda batangiye yasoje ahita ajyanwa kwa muganga. Nyuma yo kuva mu Busuwisi yagize uburwayi ahavugwaga ko amaguru ye atareshya.
Iyi shampiyona irakurikirwa na Race for Culture muri Rwanda Cycling Cup tariki ya 22 Nyakanga 2017 bave i Nyamagabe basoze bazenguruka i Nyanza.
Abakinnyi 10 ba mbere mu bakuru
- Gasore Hategeka – Nyabihu 4h59’54”
- Ndayisenga Valens – Tirol “”
- Nsengimana Jean Bosco – Benediction “”
- Ruberwa Jean Damascene – Rubavu “”
- Mfitumukiza Jean Claude – CCA “”
- Hakiruwizeye Samel – CCA “”
- Uwingeneye Jimmy – Kigali Cycling Club 4h59’57”
- Uwimana Mike – Benediction 5h00’39”
- Tuyishimire Ephrem – Amis Sportifs 5h04’41”
- Hakuzimana Camera – CCA 5h02’02″
Mu bakobwa
- Ingabire Beatha – Amis Sportifs 3h08’20″
- Nirere Xaverine – Amis Sportifs 3h09’15″
- Mushimiyimana Samantha 3h09’55″
- Muhabwimpundu Esther 3h01’11″
- Girubuntu Jeanne d’Arc – Amis Sportifs 3h01’02″
Mu ngimbi
- Manizabayo Eric – Benediction 2h31’26″
- Mwumvaneza Eric – Benediction 2h32’04″
- Nkurunziza Yves – Benediction 2h32’43″
- Mugisha Albert – Acadmie Adrien Niyonshuti 2h32’52″
- Habimana Jean Eric – Fly 2h32’53″
Photo:R.Ngabo/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE
1 Comment
ko uduhembo se ari duke cyane!??
Comments are closed.