Digiqole ad

Hanze hari abantu batekereza ko arinjye wahinduye Itegeko Nshinga- Perezida Kagame

 Hanze hari abantu batekereza ko arinjye wahinduye Itegeko Nshinga- Perezida Kagame

Perezida Kagame mu kiganiro kuri Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda kuri iki cyumweru

*Nshimishwa no kuba ndi umwe mubagejeje u Rwanda aho rugeze
*Urubyiruko rukwiye kugira uruhare ruruseho muri Politike

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, Perezida Paul Kagame yari muri Studio za Radiyo na Televiziyo by’igihugu aho yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru b’ibyo bitangazamamuru. Yavuze ko kugira ngo yemere kongera kwiyamamaza bitari byoroshye kubera abantu bo hanze y’u Rwanda bamubwiraga ko bidakwiye.

Perezida Kagame mu kiganiro kuri Radiyo na Televiziyo by'u Rwanda kuri iki cyumweru
Perezida Kagame mu kiganiro kuri Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda kuri iki cyumweru

Perezida Kagame yakiriwe n’umwe mu banyamakuru bafite inararibonye kandi umaze igihe kinini muri Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda Cleophas Barore, n’umunyamakuru Novella Nikwigize.

Cleophas Barore yamusabye kugaruka kubyo aherutse gutangaza ko hari impande ebyiri zamusunikaga ubwo yari agiye gufata umwanzuro wo kongera kwiyamamaza.

Perezida Kagame yavuze ko ku ruhande rumwe hari Abanyarwanda bari barakoze ibisabwa byose basaba ko Perezida uriho akomeza kwiyamamaza.

Ati “Hakaba n’abandi bari hanze batari Abanyarwanda,…abandi babana n’u Rwanda, ari abanyamakuru, abari muri Politike mu bindi bihugu, ndetse n’abo muri za Kaminuza bakavuga bati ntabwo mu Rwanda ibintu bigomba kugenda gutya,…rimwe bikitwa ko arinjye warihinduye (Itegeko Nshinga), abantu bakabyumva ukuntu, ab’urwo ruhande bakumva ko bidakwiriye kuba… bifite uburyo byampuriragaho byombi.”

Abajijwe muri izo mpande zombi urwari rufite imbaraga cyane, Perezida Kagame yavuze ko nta mbaraga zo hanze mu gufata ibyemezo zaruta imbaraga zo mu gihugu mu gufata ibyemezo bireba igihugu.

Nk’uko yabibajijwe n’umuturage, yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye yemera kongera kwiyamamaza ari ubusabe bw’abaturage benshi babimusabaga.

Abajijwe ikintu yakoze muri iyi myaka 7 ishize akumva nawe kimuteye ishema, yavuze ko ari byinshi abirebera mubyo igihugu kigenda kigeraho ariko yitsa cyane kubyagezweho mu kuzamura umubare w’ingo zifite umuriro w’amashanyarazi ukava hafi ku 8% ukagera kuri 33%, mu bikorwaremezo nk’inyubako zo gukoreramo, amavugurura mu burezi, ibyakozwe mu rwego rw’ubuzima n’ibindi.

Paul  Kagame yavuze ko mu bimutera ishema arimo kuba ari umwe mubagira uruhare mubyo u Rwanda rugenda rugeraho.

Ati “Nk’umuntu numva nyuzwe, nubwo twanyuze mu bibazo mu mateka akomeye, gufatanya n’abandi mu kubishakira ibisubizo, hari igihe nibaza icyari kuba iyo biba ndiho ariko ntari aho nari ndi, ariko kuba ndi aho ndi uyu munsi bituma numva nyuzwe.”

Umunyamakuru yamubajije niba Abanyarwanda bakwizera ko u Rwanda rutazagirwaho ingaruka zikomeye n’ibibazo binyuranye isi iri guhura nabyo.

Mu kugisubiza, Perezida Kagame ati “Iyo aba ahantu haba ishuheri, amabuye, umuyaga, umutingito….wubaka inzu ku buryo nibiza bitazayigiraho ingaruka, nawe ntibikugireho ingaruka,… Niko rero u Rwanda rumeze, turi kongerera ubushobozi abaturage bacu ku buryo babasha kurinda igihugu cyabo, ariyo nzu yabo.”

Mu cyumba yatangiyemo ikiganiro, hari abaturage biganjemo urubyiruko rwaturutse muri Kaminuza zinyuranye rwahawe n’amahirwe yo kumubaza ibibazo.

Cleophas Barore yakira Perezida Kagame muri studio
Cleophas Barore yakira Perezida Kagame muri studio

Urubyiruko rwagiye rumubaza ibibazo binyuranye birebana n’imibereho yarwo, kwihangira imirimo, ndetse n’uburyo rwakurikiranwa kugira ngo ruzavemo Politike beza dore ko aherutse aherutse kurusaba gutangira kwinjira muri Politike y’igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari byinshi byakozwe, hari n’ibikomeje gukorwa asaba urubyiruko kubyaza umusaruro n’ibihari, kandi avuga ko urugamba rwo kubaka ubushobozi bw’abanyarwanda n’inzego rukoje.

Yavuze ko urubyiruko rugize igice kinini cy’abatuye u Rwanda rutagira uruhare rukwiye muri Politike y’igihugu.

Ati “Urubyiruko yego ruragira uruhare muri Politike ariko ntekereza ko bidahagije, byakabaye biri hejuru kurushaho kandi ari byiza kurushaho.”

Abajijwe icyo yasaba Abanyarwanda baramutse bongeye kumutora ngo abayobore mu myaka irindwi iri imbere, Perezida Kagame yavuze ko icya mbere ari ugukorana.

Ati “Ni ugukorera hamwe, kumva ko ikibazo dufite tugomba gukemura cyo guteza imbere igihugu cyacu, umutekano w’igihugu cyacu, bikubiye hamwe byose, ntigishobora gukemurwa na Perezida wenyine uko yaba ameze kose, agikemura afatanyije n’abo bayoborana n’abo ayobora.”

Ikindi ngo yasaba Abanyarwanda ni ugutekereza cyane ku bihe by’imbere n’uburyo igihugu kizaba kimeza uko ibihe bigenda bisimburana.

Ati “…Aho abandi bagenda mu buryo busanzwe twe tugomba kwiruka,…Abanyarwanda ibyo aribyo byose turi mu nzira ishimishije ariko ntabwo twakwishima ngo twibagirwe, kuko umwanya utaye wose uko ungana ufite ingaruka ku ntambwe wagenderagaho. Ntabwo wakwirara ngo biragenda neza, nujya kwirara kuko ibintu bigenda neza ingaruka zabyo zirahari.”

Perezida Kagame ubusanzwe udakunze gutanga ibiganiro byihariye mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, yaherukaga gutanga ikiganiro muri studio z’ikinyamakuru cyo mu Rwanda mu 2006 ubwo yatangaga ikiganiro muri radio Contact FM.

Perezida Kagame asubiza ibibazo by'abanyamakuru
Perezida Kagame asubiza ibibazo by’abanyamakuru
Yasubije n'ibibazo by'urubyiruko rwari rwitabiriye iki kiganiro
Yasubije n’ibibazo by’urubyiruko rwari rwitabiriye iki kiganiro

Photos/Flickr/PaulKagame

UM– USEKE.RW

 

26 Comments

  • Great
    (Mutubarize Nyakubahwa H.E. niba hari icyizere cy’ejo hazaza bafitiye EAC, cyane ko turimo kubona na European Union ibyo kunga ubumwe bitangiye kugorana mu gihe ifite Parliament imwe, ifaranga rimwe, Central Bank imwe, gutembera nta Visa,…)
    Murakoze

  • Ntabwari hanze yigihugu gusa batekereza gutyo.

    • @ MAHERU ni bibazo byawe nabo muhuje inda yu rwango nu mujinya.
      Hari benshi tuzi icyo amariye u Rwanda rero agiye gukomeza atuyobore mwiyahure cg mujye mu Rugano mu Birunga nkaho gwakuye iki gihugu twakibonye tubarashe nyabwo ari cadeau twahawe

      • Imana yanga urunuka KWISHONOGRA. It was not worthy the cost. Abatutsi n’abandi baguye muri iryo rasana wigamba, roho zabo ziratabaza umunsi ku wundi imbere y’Imana.

        • Wanga kuyamenera igihugu, interahamwe zikayamenera ubusa, niba utanyuzwe jya kubaza ibyo bibazo abo nusangiye kumva nabi

  • ubundi se bimeze gute tutabeshyanye? muri iki gihugu nta gikorwa kidahawe umugisha hejuru.

    • @Kali. Ntugacane umuriro aho uryama.Abanyarwanda turi millioni12 nibura abari mugihugu. Twese turakora rero kandi ntitubanza gusaba umugisha aho uvuga. niba byarakubayeho wararenganye, ariko niba upfa kubivuga gusa kubera aribyo wibwira uri fake.

      Uzanshake nkwereke uburyo ukoramo, ukazamuka byihuse kandi binyuze mumucyo kandi ntamuntu akubangamiye kandi nuwo mugisha uvuga ntawo uzasaba.

  • Ntabwo nemera ko perezida bamuhatira ikintu adashaka ngo akemere.Ibi bisa nurwiyerurutso.

    • @MUgabumwe. Ntabwo ugomba kubyemera kuko usibye president wenyine niwe wabikubwira. Ikindi kuba abivuga ni uko abizi. Ntimugate igihe mwibaza kubitabareba kandi abo bireba babisobanuye.

      Abandi nabo badashaka Kagame, sinumva impanvu bibabariza ubusa. Ubu dufite aba candidats 6, udashaka HE Kagame, azatore undi yifuza. Abamusabye gukomeza kudufasha kwibohora natwe tuzamutora. Hanyuma nimwadutsinda, tuzemera kandi tuzayoboka dufatanye kubaka, ariko nitwabatsinda namwe muzemere, mureke guta igihe mumagambo adafite icyo atwungura, ahubwo dufatanyije na HE Kagame, tuzagume twubaka igihugu cyacu.

      Kuba president twese turabyemerewe. Niyo mpanvu abiga imbere mugihugu, nimuze twige neza bishoboka, tube abahanga bahanga udushya, aho dushobora guhangana n’abandi ku isoko. Abiga hanze y’igihugu, nimwige mureke kurangazwa n’amagambo yabantu basazijwe n’inzika, maze muze mukore mwandike izina, mukire, mugere no hanze y’igihugu.

      Abafite impano zo kuyobora, muzayobora kandi ndabizeye. Ubu ikidushishikaje si ibyo umuntu avuga, ahubwo twe tureba ibyo akora cyangwa ashobora gukora.

      Impanvu ngewe ituma nkunda HE Paul Kagame, ni uko invugo ariyo ngiro. Ni umugabo, ni intwari, arakora kandi akora nk’uwikorera.

      Ubu dukeneye umugabo uhamye,kandi ntabaciye intege, ubu turamufite kweri. Bravo Paul Kagame. Nzagufasha kandi nzagukurikiza.

      Songa mbere Rwanda.

  • Ntabwo ariwowe rwose????????!ni Bazivamo na Tito!wowe urarengana

  • Kuberako igihe cyo kuvuga kigomba kungana kubakandida bose buriya ejobundi bagomba gutumira Diane Rwigara nawe akaza kuvuga icyerecyezo afitiye abanyarwanda.

    • @ Diane. Ntabwo HE Paul Kagame yaje kwiyamamaza, yaje nk’umukuru w’igihugu kandi nk’umuntu ufite ibyo atugomba.

      Diane wawe rero umwanyawe nturagera, ikindi ntabigwi afite keretse atubwiye ibijyanye no gucuruza kuko nibyo yavukiyemo. Reka rero dutegereze turebe, icyo azavuga, uwo mwana ushaka kumenyekana akoresheje amafaranga.

      Gusa ibitangaza byabaye kuri TRUMP, ntabwo bizaba kuri bamwe ntavuze kweri. Abanyarwanda turashishoza, ntabwo dushukwa n’amagambo n’ibyo umuntu atunze nk’abanyamerika.

  • dutegereje n’icyo abandi bazatubwira ubundi tuzihitiremo!

  • Hahahahaha None se niba wararahiriye kurinda itegeko shinga wakoze iki kugirango uburizemo abariteye coût d’état? Niba ntacyo wakoze reka nkubwire ko byari itegeko ryawe kandi ntabwo ababikoze aribo bitumye kubikora ahubwo itegeko ryatanzwe nawe ariko ubicisha ku bantu kugirango utagaragara.
    Urimo guca ukuri hejuru

    • Ubundi muri 1994,na mbere yaho itegekonshinga ko ritavugwaga? Ubu ribaye urwitwazo. Ngo iryariho ryari ridahuje n’igihe!!! Hhhhh, ariko ibyavuyemo ni iringaniza, hamwe za CERAI, ahandi za collèges,!! Abakozi bava mu gice kimwe cy’igihugu, laisser passer ku banyarwanda batari aba…?? Abadepite batavukaga, mu Buganza n’ahandi. Nta mwana wa burugumesitiri wabura ishuri, uzi ico ndico ga mwa, inganda z’imihoro n’ibiringiti n’ibibiriti!! Byararangiye, iryo tegeko uzajye kuritorera iyo muba twe twatoye iryacu, gusa nakugira yo guhinduka, ibyo si ibintu byo gutsimbararaho. Wabonye aho itegeko ryatowe ryemera ko ba ruharwa bigabiza igihugu????
      Niyitegeka

  • @Shema Smith ugomba kubanza ukumva neza ko iryo tegeko nshinga muhoza mu majwi mbere na mbere abo rigomba kuza rihuza n’ibyifuzo byabo ari abaturage, muri bo rero hari abashakaga ko riguma uko abandi bagashaka ko rihinduka ni nayo mpamvu habayeho referendum uko yagenze warabibonye??

    Ikindi ngo abatoye ko rihinduka sibo babyitumye… jye ndi umugabo wo guhamya ko jye ubwanjye natoye nta muntu unsabye cg untegetse icyo ntora hagati ya Yego na Oya. Niba utaba mu Rwanda va muri ibyo by’amagambo wubahe amahitamo y’abanyarwanda ureke inda y’umujinya

  • Nyakubahwa Prezida, rwose simwe mwasabye ko Itegeko Nshinga rivugururwa, ni twebwe, nk’uko ari twe twabashyize muri uwo mwanya mu mwaka wa 2000.

  • Nuko nuko

  • History of Rwanda shows that Rwandese normally learn nothing from history! Let’s watch out!! Abo Imana izaba igitije ubuzima, tuzamenya abigiza nkana nabo bafatanyije..

  • niba muri kaminuza zimwe batemerega icyifuzo cy’abanyarwanda cyo guhindura itegekonshinga reka zifungwe kuko zidashaka gusigasira ibyiza u Rwanda rwagezeho.

    • Ahubwo ejobundi tuzabajyana mu ngando biviringe gato bazavayo basubije ubwenge ku kihe.

  • Nyakubahwa ko iyo ukoze ikintu udashaka abandi baguhatiye ko bigorana kugikora neza muzabyitwaramo mute?

  • Icyo nkundira abaperezida bo murafrica.Bose baba bakunzwe nabaturage babo yewe na Idia min yarakunzwe nabagande bifuzako abayobora ubuziraherezo.Harya ububaba bari kubeshya rubanda cyangwa baba barikwibeshya ubwabo?

  • Madamu, Mademoiselle HASINA!! Igihugu muvuga, cyasigayemo ubusa, mugarure ibyo mwagisahuye, amashuri amavuriro, amasoko, ibikorwa remezo,byosemwarabisenye ibihari nibyo twiyubakiye, ibyanyu byabaye nkibya wa mwana w’ikirara. Kuza rero ni ukuza gahoro nta muvundo. Hanyuma uze utore uwo ushaka. Kandi ibyo uvuga ubivuge mwizina ryawe ntugire undi ubyitirira. Garuka, uve muri ibyo bidafite agaciro. Ikindi kandi uze witeguye kuyoborwa na HE, uze utiteguye gushinga inganda z’imihoro n’ibindi bibi byinshi. Cyo vayo. Nubwo ubeshya ngo ni Hasina, ndabona amagambo ari aya Hassan Ngeze!!

  • Njye ikizakorwa ku neza y’abanyarwanda sinzakirwanya ahubwo nzarwanya uzakirwanya. Itegeko rugomba kuba flexible any time habonetse ikitajyanye na current situation kigakisorwa! Nibaza ko guhindura itegeko nshinga atari ukumena igisaabo. Erega unarebye wasanga aya mategeko atari made in Rwanda. Ni ibisigisigi bya colonization. Guys we should shape our own style of governance

  • Murakoze cyane nonese PL na P S D wibazako batashakaga uyumwanya wambwira Ko BA Ntawukuriryayo Protais Mitali nababandi bigenga mwatubwira impamvu mukomereze aho gusa ????

Comments are closed.

en_USEnglish