Bibiliya ivuga iki ku baryamana bahuje igitsina? Ibyanga urunuka…
*Bibiliya ariko ntiyimika ihohoterwa rishobora kubakorerwa…
Muri iyi minsi hari inkubiri yo kuryamana kw’abahuje igitsinda, umugore n’umugore bakabana nk’umugore n’umugabo, umugabo n’umugabo na bo bakabana nk’umugore n’umugabo.
Ni ingingo ikomeje kuzamura impaka no kutavuga rumwe mu bihugu bimwe na bimwe bibyamaganira kure bivuga ko bihabanye n’umuco gakondo.
Agahugu umuco akandi uwako, hari ibindi bihugu byahaye rugari abantu nk’aba ndetse bishyiraho itegeko ribemerera kubasezeranya kwibanira akaramata.
Abakurikirana amateka yo hambere bemeza ko kuryamana kw’abahuje ibitsina atari ibya vuba kuko biri no mu byaha by’indengakamere byatumye Sodomo na Gomora isenywa kubera umujinya w’Imana yari irambiwe ibibi byakorerwaga aha.
Bibiliya ibyanga urunuka…
Igihe Imana yaremaga abantu, yateganyije ko umugabo n’umugore bashakanye baba ari bo bonyine bagirana imibonano mpuzabitsina (Intangiriro 1:27, 28; Abalewi 18:22; Imigani 5:18, 19).
Bibiliya kandi yamagana abantu bagirana imibonano mpuzabitsina batarashakanye, baba bahuje igitsina cyangwa ari umugabo n’umugore (1 Abakorinto 6:18). Ibyo bikubiyemo guhuza ibitsina, gukorakora imyanya ndangagitsina y’undi muntu n’imibonano yo mu kanwa cyangwa mu kibuno.
Nubwo Bibiliya yamagana ibikorwa byo kuryamana n’umuntu muhuje igitsina, ntishyigikira abantu banga abaryamana bahuje igitsina. Ahubwo Abakristo baterwa inkunga yo ‘kubaha abantu b’ingeri zose.’—1 Petero 2:17.
Ese umuntu ashobora kuvukana icyifuzo cyo kuryamana n’uwo bahuje igitsina?
Ntacyo Bibiliya ivuga ku miterere y’umubiri w’abantu baryamana n’abo bahuje igitsina. igaragaza ko twese dufite kamere ibogamira ku gukora ibinyuranye n’ibyo Imana idusaba (Abaroma 7:21-25). Aho kugira ngo Bibiliya yibande ku mpamvu zituma umuntu agira ibyifuzo byo kuryamana n’uwo bahuje igitsina, yo yamagana ibyo bikorwa.
Bibiliya igira iti “ntimugategekwe n’imibiri yanyu. Mwice irari iryo ari ryo ryose ku birebana n’imibonano mpuzabitsina idakwiriye” (Abakolosayi 3:5).
Kugira ngo wice ibyifuzo bibi ari na byo bituma ukora ibikorwa bibi, uba ugomba kugenzura ibyo utekereza. Nuhoza mu bwenge bwawe ibitekerezo byiza, ibyifuzo bibi na byo bizagenda (Abafilipi 4:8; Yakobo 1:14, 15).
Nubwo mu mizo ya mbere bishobora kugusaba guhatana, amaherezo uzabigeraho. Imana isezeranya ko izagufasha ‘guhindurwa mushya mu mbaraga zikoresha ubwenge bwawe.’—Abefeso 4:22-24.
Hari abantu benshi bahorana ibyifuzo byo kuryamana n’abo badahuje igitsina, ariko bakaba bashaka kubaho mu buryo buhuje n’amahame yo muri Bibiliya. Bakomeza kwirinda nubwo baba bahanganye n’ibishuko bitandukanye.
Muri bo harimo abatarashaka kandi badafite ikizere cyo kubona uwo bazashakana. Hari n’abafite abo bashakanye ariko badashobora gukora imibonano mpuzabitsina. Nubwo abantu nk’abo baba badashobora kwimara irari ry’ibitsina, babana neza bishimye. Abaryamana n’abo bahuje igitsina na bo bashobora kwigana abantu nk’abo, niba mu by’ukuri bashaka gushimisha Imana.—Gutegeka kwa Kabiri 30:19.
Imana yashyizeho amategeko areba iby’ishyingiranwa mbere y’uko ubutegetsi bw’abantu bushyiraho amategeko arebana n’ibyo. Igitabo cya mbere cya Bibiliya kitubwira ko “umugabo azasiga se na nyina akomatana n’umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe” (Intangiriro 2:24).
Hari igitabo gisobanura Bibiliya cyavuze ko ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo “umugore,” rinasobanura ko ari “umuntu uremwe mu buryo bwa kigore” (Vine’s Expository Dictionary of Biblical Words). Yesu yagaragaje ko abashyingiranwa bagomba kuba ari “umugabo n’umugore.”—Matayo 19:4.
Imana yari yarateganyije ko abashakanye babana iteka ryose kandi bakundanye. Abagabo n’abagore baremewe kuzuzanya kugira ngo buri wese ashobore guhaza irari ry’ibitsina n’ibyiyumvo bya mugenzi we, kandi bashobore kugira abana.
Ese ko ndarikira abo duhuje igitsina, bivuga ko ndi mu mubare w’abaryamana n’abo bahuje igitsina? Oya….
Akenshi gukururwa n’abo muhuje igitsina bijyana n’ikigero ugezemo kandi bigashira vuba.
Umukobwa wo muri USA witwa Lisette ufite imyaka 16, na we ni ko byamugendekeye. Yaravuze ati “igihe ku ishuri twigaga isomo ry’ibinyabuzima, namenye ko mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu hari ihinduka ridasanzwe riba mu misemburo yo mu mubiri.
Mu by’ukuri ntekereza ko ingimbi n’abangavu bamenye neza uko imibiri yabo iteye, bashobora gusobanukirwa ko gukururwa n’abo bahuje igitsina ari ibintu bimara igihe gito, bityo bakaba batari bakwiriye kuryamana n’abo bahuje igitsina.”
Urubyiruko ruba rugomba guhitamo yahagati yo gukurikiza imitekerereze ikocamye y’uko ab’isi babona iby’ibitsina no gukurikiza amahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru yo mu Ijambo ry’Imana.
Byagenda bite se mu gihe gukururwa n’abo muhuje igitsina byanze kukuvamo? Ese kuba Imana ibuza abantu bararikira abo bahuje igitsina kuryamana na bo, si ubugome?
Niba wasubije ikibazo cya nyuma wemeza, wagombye kuzirikana ko iyo mitekerereze ishingiye ku gitekerezo gikocamye kivuga ko abantu bagombye guhaza irari ry’ibitsina uko ribajemo. Ariko kandi Bibiliya yo ivuga ko abantu bafite ubushobozi bwo kwifata, ntibategekwe n’irari ry’ibitsina mu buryo budakwiriye.— Abakolosayi 3: 5.
Bibiliya ishyira mu gaciro, kandi ntishishikariza abantu kwishisha abandi. Ahubwo itera inkunga abumva bashaka kuryamana n’abo bahuje ibitsina yo ‘guhunga ubusambanyi,’ nk’uko ibisaba n’abumva bashaka kuryamana n’abo badahuje igitsina (1 Abakorinto 6:18).
Icyo ugomba kuzirikana ni uko hari abantu babarirwa muri za miliyoni baba bahanganye n’ibishuko bitandukanye byo kuryamana n’abo badahuje igitsina, ariko bagakomeza kwifata bitewe n’uko bashaka kubaho mu buryo buhuje n’amahame yo muri Bibiliya. Abagira irari ryo kuryamana n’abo bahuje igitsina na bo bashobora kwigana abantu nk’abo, niba mu by’ukuri bashaka gushimisha Imana.— Gutegeka kwa Kabiri 30:19.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
5 Comments
Dore amasomo ya biblia avuga neza ku baryamana bahuje ibitsina:
1. Abalewi 20:13 – abagabo baryamanaga bahuje igitsina bagombaga kwicwa. Nubwo tutari muri Israeli, kandi ya kera, iri hame ntiryahindutse, Imana izarimbura abagabo baryamana bahuje ibitsina.
2. 1 Abakorinto 6: 9-10: Abatinganyi ntibazaragwa ubwami bw’Imana, bazarimburwa.
Ahubwo wowe wararimbutse ucira abandi imanza kandi urwawe uruzi neza
Please ntawe aciriye urubanza usome imirongo yaguhaye Ijambo ry’Imana niryo riciraho urubanza abameze kuriya!! umuntu ahitamo gukurikiza icyo Imana ishaka cg agakurikiza ibyo kamere ye irarikira. ni uburenganzira bwe ariko ingaruka nazo zirazwi ntabwo ari Ibanga pe!! Imana idufashe kurarikira ibyayo!!
Muraturagiye. Nonese Bible ivuga iki ku nsengero z’abayehova zitagira amadirishya. Buriya hahiye mwacahe? Sortie de secours
Imana niyo Izaca urubanza Gusa buriwese abemaso kugiticye kuko turi mubihe bidasanzwe buri wese acunge izamu rye
Comments are closed.