J. Kagame arasaba Abanyamadini kwigisha abagiye kubana imikurire y’abana
*Nyirantagorama uyobora PECDTC ngo uburezi bw’incuke ni bwo bugoye kurusha ubundi
Kigali – Mu muhango wo guha impamyabushobozi abanyeshuri 41 barangije amasomo y’uburezi bw’abana b’incuke mu ishuri rya Premier ECDE Teachers College, kuri uyu wa 16 Kamena, Mme Jeannette Kagame yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero ko mu nyigisho mbonezamubano baha abagiye gushyingirwa bagomba kubigisha ku mikurire y’abana bazibaruka.
Mme Jeannette Kagame avuga ko uburere bw’umwana n’ahazaza he hatangwa n’umuryango akomokamo.
Ati “Ni yo mpamvu dukwiye guharanira imikurire myiza y’abana bato no guhangana n’icyabihungabanya cyose.”
Jeannette Kagame avuga ko mu 2013 hatangijwe gahunda y’ingo mbonezamikurire mu turere 10 ubu zirererwamo abana 6 067, ikaba imaze kwitabirwa n’ababyeyi 6 034.
Yasabye aba banyeshuri basoje amasomo y’uburezi mu mashuri y’incuke gutera ingabo mu bitugu gahunda zose zashyizweho zo gufasha imikurire iboneye y’abana b’incuke.
Ati “Ndizera ntashidikanya ko abasoje amasomo bahawe ubumenyi n’indangagaciro zibereye abarezi bakaba biteguye gutanga umusanzu wabo mu guteza imbere uburezi mbonezamikurire y’abana bato.”
Aributsa ababyeyi ko imikurire n’imyitwarire by’umwana byitabwaho kuva agisamwa kugeza ku myaka itandatu, akavuga ko ababyei ari bo bafite mu biganza byabo ubuzima bw’umwana.
Mme Jeannette Kagame wahaga impanuro ababyeyi, avuga ko bakwiye kwita kuri iki kiciro cy’uburere bw’abana bato ati “Nifuzaga rero kwibutsa uruhare rw’ababyeyi mu burezi bw’abana mbere y’uko binjira mu ishuri kuko ari cyo kiciro cy’ingenzi cyane abandi bose baza bashingiraho.”
Yanasabye ko mu nyigisho mbonezamubano zihabwa abagiye kurushinga, abanyamadini n’abayobozi mu nzego z’ibanze bakwiye no kwigisha iyi miryango mishya kuzita ku mikurire iboneye y’abana.
Ngo uburezi bw’incuke ni bwo bugoye kurusha ubundi
Umuyobozi mukuru w’iri shuri, Nyirantagorama Francoise yasabye aba barangije kuzashora imari mu mashuri y’incuke, ko gutegura umwana w’incuke bimutegura mu mibereho y’amashuri abanza kandi bikamufasha kubana neza n’abo bazigana.
Avuga ko umwana wateguwe akiri muto agaragaza impano imurimo bityo ababyeyi bakamuha umurongo wo kuzagura ubumenyi bw’umwana.
Uyu muyobozi mukuru wa Premier ECDE Teachers College avuga ko ubusanzwe uburezi bw’incuke bwakorwaga hagendewe ku bunararibonye bw’abarezi ariko ko nta bantu bihariye bakunze kubihugurirwa kandi iki kiciro ari cyo kigoranye mu byiciro by’uburezi.
Ati “Mu mashuri abanza n’ayisumbuye, umwarimu ashobora kujya inama n’abo yigisha akamenya icyo bashaka [ikiboroheye n’igikwiye gusobanuka], ku rwego rw’amashuri y’incuke bisaba ko umwarimu yibaza akisubiza kuri byinshi.”
Avuga ko ubumenyi bwahawe aba banyeshuri basoje bwa mbere muri iri shuri rya PECDTC buzabafasha guhuza ibyo bize n’imitekerereze y’abana bato kugira ngo abashe kumenya ubumenyi abagenera.
Yagarutse ku bipimo byagaragajwe ku byagezweho na Leta y’u Rwanda muri 2015. Ati “Mu byashingiweho kandi bikomeje gushingirwaho mu kerekezo gishya harimo uburyo umwana agezwa mu buzima buzira umuze.”
Araisha Mukiza urangije muri iri shuri rya Premier ECDE Teachers College yize aba bayobozi babasabye kuzateza imbere uburezi bw’abana b’incuke kuko muri iri shuri bahawe uburezi bufite ireme kandi bukenewe mu muryango nyarwanda.
Mukiza yahaye umukoro bagenzi yifashishije imvugo ya Nelson Mandela ufatwa nk’umubyeyi wa Afurika igira iti “Igifite agaciro mu buzima ntabwo ari akantu gato wakoze ahubwo ni itandukaniro twakoze mu buzima bw’abandi rizatanga igisobanuro cy’ubuzima tubamo”
Mukiza yagize ati “Twahawe ibyiza bishoboka ubu ni ahacu go gukoresha ibyo twahawe neza kugira ngo dufashe igihugu cyacu kugera aheza…
Dukeneye gukoresha ubumenyi twahawe kugira ngo tureme ejo heza h’abana b’u Rwanda. Nk’abarimu reka tube imbarutso z’ikizere, n’imitekerereze n’urukundo ku burezi mu bana bacu.”
Aba banyeshuri 41 bahawe impamyabushobozi, barimo 21 bahawe iy’ikiciro cya kabiri na 20 bahawe impamyabushobozi y’ikiciro cya mbere.
Photos © M. Niyonkuru/Umuseke
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
6 Comments
Abanyamadini nibo baghura n’abantu benshi, nubundi bakabaye aribo bafata iyabere mu kumvisha abayoboke uko bafata abana babyaye! Ni uko batajya bemera kuboneza urubyaro naho ubundi byarii binakwiye ko bajya babyara abo bashoboye kurera.
Inyigisho ku mikurire y’abana ndetse no ku buzima bw’imyororokere, ubundi zagombye gutangirwa mu mashuri asanzwe, uhereye ku mashuri abanza, kuko abantu bose bize nibura primaire baba bakwiye kugira Health Literacy. Urebye igihe amadini akoresha yigisha umubano, kubaha iyo nshingano simbona ko byazatanga umusaruro. Abasore n’inkumi b’iki gihe iyo bemeje kurushinga, baba bashaka ko ibyo bapanga byose birangira mu mezi atageze no kuriabiri cyangwa atatu.
Kuki ibyu mu mama bidashyirwa mu bikorwa muri leta? Abarimu banze kwigisha kuko badahembwa.Kuki amasoko yubatswe kera na bakanyamigezi ministeri yibikorwa remezo iyatakora ngo abanyarwanrwanda bareke kunywa ibirohwa kandi abo yasimbuye barabikoraga? Kuki abantu bicwa ninzaba bashaka kubagoboka leta ikavugako nta mpamvu? Ese nibabo bakize ko ntacyo bitwaye baretse abandi bagafashwa?
Nishimira cyane impanuro First lady aduha bidutera ishema cyane, kubona abayobozi banatwegera bakaduha impanuro byihuse ntahandi tugombye kubishaka.
Ariko ubu iyo tutagira umubyeyi nka First Lady ubundi nkatwe abakobwa yanduruye twari kuba twarabayeho dute koko? Imana ishimwe yo yaduhaye umubyeyi mwiza kandi udukunda! Niba yadufashaga igakomeza kumuturindira akaturera natwe tukazamwitura umusaruro w’uburere yaduhaye.
Leta yagombye kwemera ko byayinaniye igaha rugari amadini akabikora ntakuyivangamo nokuyaca intege.Ikintu iyi leta yakoze ikigera kubutegetsi nuguca umutwe amadini cyangwa gushyiraho abobiyumvamo ntakureba ibyabayoboke bemera.
Comments are closed.