Digiqole ad

Iranzi wari umaze amezi ane adahembwa aranyomoza Topoľčany imushinja imyitwarire mibi

 Iranzi wari umaze amezi ane adahembwa aranyomoza Topoľčany imushinja imyitwarire mibi

Iranzi Jean Claude uri mu Rwanda yemeza ko ikipe yakiniraga yamusezebej

Abakinnyi batatu b’abanyarwanda bari bamaze umwaka bakina muri muri Slovakia byatangajwe ko birukwanywe n’ikipe yabo MFK Topvar Topoľčany. Gusa ngo basezerewe mu buryo butemewe n’amategeko kuko barimo ibirarane by’imishahara y’amezi ane.

Iranzi Jean Claude uri mu Rwanda yemeza ko ikipe yakiniraga yamusezebej
Iranzi Jean Claude uri mu Rwanda yemeza ko ikipe yakiniraga yamusezebej

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 15 Kamane 2017 nibwo Abdelaziz Benaoudia uyobora MFK Topvar Topoľčany yabwiye Umuseke ko komite y’ikipe ayoboye yafashe umwanzuro wo gusesa amasezerano n’abakinnyi batatu b’abanyarwanda; Iranzi Jean Claude, Kalisa Rachid na Ombolenga Fitina.

Uyu mugabo ntiyashatse gutangaza byinshi ku mpamvu yatumye bafata uyu mwanzu mu gihe aba basore bari bafite amasezerano y’imyaka itatu, gusa avuga ko mu mwaka bamaranye bagaragaje imyitwarire itari myiza. Cyane mu mezi ya nyuma y’umwaka ngo bafatanyije n’umu’Agent’ wabo bishakiye andi makipe batabimenyesheje ubuyobozi bwa MFK Topvar Topoľčany.

Aya makuru yanyomojwe na Iranzi Jean Claude umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu Amavubi uvuga ko kuba iyi kipe itarabahaga ibyo ibagomba ariyo ntandaro yo gutandukana kwabo.

“Ntabwo twirukanywe nkuko abivuga kuko ibyo yabwiye abanyamakuru ntabyo twe yatubwiye. Ubwo butumwa yabahaye ntabwo abakinnyi twabonye. Ahubwo ni ikibazo cye kuko bari bamaze igihe kinini bataduha ibyo twemerewe mu masezerano. Sinagira icyo mvuga ku cyo tugomba guko niba tuzarega iyi kipe mu mategeko cyangwa niba tuzafata undi mwanzuro kuko n’ibyo kwirukanwa ntabyo twe tuzi.”

Bivugwa ko aba basore bamaze amezi ane badahembwa batanahabwa ibindi bibafasha mu buzima bw’i Burayi aho babaga. Iki gihe cyose bari batunzwe n’ushinzwe kubashakira amakipe (agent).

Ngo icyabaye imbarutso ni uko ubwo Ombolenga Fitina na Kalisa Rachid bajyaga gukora igeragezwa muri Club Deportivo Numancia de Soria yo mu kiciro cya kabiri muri Espagne, ubuyobozi bw’ikipe basanzwemo nta na kimwe babafashije, byatumye bagenda bishyuriwe na ‘agent’ wabo, nyuma baza no gutsinda iryo geragezwa.

Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko MFK Topvar Topoľčany yabonye ko ishobora gutakaza aba abakinnyi kuko itubahirije amasezerano ihitamo kubasezerera mbere yo kuregwa mu mategeko.

Aba bakinnyi batatu bari  mu Rwanda kuko bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavibi yatsindiwe i Bangui muri Central African Republic mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun 2019

Iranzi Jean Claude na Kalisa Rachid na mugenzi wabo Ombolenga Fitina bari bamaze umwaka muri Slovakia
Iranzi Jean Claude na Kalisa Rachid na mugenzi wabo Ombolenga Fitina bari bamaze umwaka muri Slovakia

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish