Rayon ni ikipe buri mukinnyi yakwishimira gukinira- Patrick Sibomana
Umukinnyi wo hagati wa APR FC Sibomana Patrick Papy yemereye abanyamakuru ko Rayon sports ari ikipe yifuza gukinira. Bivugwa ko uyu musore yumvikanye n’iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona mu Rwanda.
Nyuma y’imyaka ine ari umukinnyi wa APR FC, Sibomana Patrick Papy ashobora kuba ari gukina ukwezi kwa nyuma muri iyi kipe ya gisirikare yahesheje ibikombe bya shampiyona bitatu.
Bivugwa ko Rayon sports yamaze kumvikana na Sibomana Patrick Papy kuyikinira imyaka ibiri, ikamuha miliyoni zirindwi (7) za ‘recrutement’ n’umushahara w’ibihumbi 400 ku kwezi.
Uyu musore wavutse tariki 15 Ukwakira 1996 ntiyahakanye ayo makuru ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo ya APR FC yo kuri uyu wa kabiri tariki 13 Kamena 2017.
Sibomana Patrick yemeye ko gukinira Rayon sports ari ibintu abakinnyi bose bo mu Rwanda bifuza agira ati: “Ntabwo nshaka gutangaza byinshi ku hazaza hanjye. Gusa Rayon sports ni ikipe nziza. Nta mukinnyi utashaka kuyikinamo ariko nta makuru yandi arenze nabitangazaho kuko ntararangiza amasezerano muri APR FC.
Iyo numvise Rayon sports inshaka numva ari ibintu byiza kuko ni ikipe ikomeye cyane mu Rwanda kandi ifite abakunzi benshi. Ni ikintu kiza kuko bituma numva nanjye ndi umukinnyi ukomeye. Muri uyu mwaka nkeka ko ntitwaye nabi bishobora gutuma amakipe meza anyifuza. Gusa ibijyanye na ‘transfer’ munyemerere nzabitangaze nyuma (yo gusoza amasezerano muri APR FC)”
Patrick Sibomana bivugwa ko yemeye gusinyira Rayon sports ubwo yateguraga ubukwe na Uwase Housnat Soultan bamaze iminsi mike barwubakanye kuko aribwo iyi kipe yamuhaye ‘cheque’ ya miliyoni zirindwi (7), inamwemerera ko nabona ikipe hanze izamurekura akigendera.
Sibomana Patrick Papy yari amaze imyaka ine muri APR FC kuko yayigezemo muri 2013, yayihesheje ibikombe bya shampiyona bitatu 2014, 2015, 2016, igikombe cy’Amahoro kimwe, igikombe kimwe cya Pre Season, n’igikombe cy’Intwari kimwe.
Roben NGABO
UM– USEKE
11 Comments
Nagende arahaze, ibyo bihumbi 400 000 se twarayabuze !! nagende tuzabona abandi abana burwanda barahari bazamuka bakeneye kuzamura impano yabo yumupira wamaguru APR FC Oyeeeeeeeeeeeee tukurinyuma
APR akazi kayo ni ukuveteza aba stars. Savio nagende yumve icyo ba Muhadjiri bamurushije umwaka umwe Ku gatebe ka APR urahahije
Wlcm Papy muri GIKUNDIRO yacu nawe wumve uburyohe
hhhh.. ngo igikombe cya preseason??? Gusa ikaze muri GIKUNDIRO
Iyizire wumve uburyohe bwa Gikundiro muhungu wacu Papy,nta n aho uhuriye na Savio kuko uramurusha kure cyane,welcome Papy
Welcome muri Gikundiro ikipe ihorana ishyaka n’umurindi w’abafana.
Ngwino mu munyenga w’ikipe ifite abanyarwanda bose nk’abafana uve mu itagira abafana. Va mu bukonje uze mu bushyuhe!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Reka sha, nawe arabizi ntiyahirahira ajya muri Burozi Fc
Ubwo se yaba yabuze iki muri APR? Cash zirahari ntiyajya kuzishakira muri Rayon
Mbivuga nyamara abanyarwanda bose nabafana baRayon,kdi uko waza umaze kose Rayon ikuzamurira urwego
Abafana barayon nibobatoza numero1
Kuko nibo ubwabo batuma umukinnyi runaka abumusitari
Papy hano wabeshye ntamukinnyi numwe wakwifuza gukina muri Rayon Sport avuye muri APR kuko nawe urabizi neza ubuzima ubayemo muri APR ntiwabubona muri Rayon harumunsi numwe wigeze ubura ibyo wemererwa ariko induru zihora muri Gasenyi urazizi genda ufatanye nabandi kujya mumara amezi 3mudahembwa mugeze naho mwanga gukina cyokoze wenda uvuye muri za pepeniere wakwifuza gukinira Rayon nuguhangayika byose nikimwe muhungu wacu twabanye neza unagende neza ariko ntugire amagambo urenzaho APR FC tukuri inyuma komeza imihigo
Yoooo Mbega Papy umbabaje!! Cyakoza niba ukurikiye abafana benshi aho Ni sawa ariko niba ushaka ejo hazaza heza wabanza ugatekereza mbere yo kunjya muri Gasenyi reba Rwigema Yves na Rwatubyaye ibyo gasenyi yabakoreye barabicaje ntanumuntu ukizi niba ari abakinnyi,nibe no muri APR iyo wicaye byibuza ufata amafaranga ahagije yagira icyo akumarira! Njyewe ndumufana wa Police fc n,Inama nakugira !
YEWE BOSCO NA KAGABO GIRA UTI GEREZA IBA MURI APR NTAHANDI YAYIBONA NAHO ITERAMBER N’UBUZIMA BWIZA BYO BIREBERE KURI DJAMALI, DJIHAD, MUHADJILI, NA FAUSTIN — USENGIMANA.
Comments are closed.