Digiqole ad

Mu myaka 3 buri Muturarwanda wese azaba yaragezweho n’amazi meza – MININFRA

 Mu myaka 3 buri Muturarwanda wese azaba yaragezweho n’amazi meza – MININFRA

Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) iratangaza ko mu 2020 buri Muturarwanda wese aho yaba atuye azaba yaragezweho n’amazi meza, ku buryo igipimo cy’abafite amazi meza kizava kuri 84% muri iyi minsi kikagera ku 100%.

Abayobozi b'inzego z'ibanze n'abahagarariye ikigo gishizwe gukwirakwiza amazi, isuku n'isukura nibo bagejejweho iyi Politiki nshya yo gutandukanya gahunda y'amazi n'isuku n'isukura.
Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abahagarariye ikigo gishizwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura nibo bagejejweho iyi Politiki nshya yo gutandukanya gahunda y’amazi n’isuku n’isukura.

Kuri uyu wa kabiri, abayobozi b’inzego z’ibanze mu mujyi wa Kigali basobanuriwe Politiki nshya yo gucunga no gukwirakwiza amazi meza.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bitabriye inama bavuze ko iyi Politiki igiye kubafasha gusubiza bimwe mu bibazo bahuraga nabyo bijyanye n’amazi n’isuku n’isukura.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nsabimana Vedaste yavuze ko iyi Politiki igiye kubafasha gukurikirana ibikorwaremezo by’amazi ndetse no gukurikirana uko amazi agezwa ku baturage.

Yagize ati “Muri iyi Politiki nshya tumaze kugezwaho turashyira mu bikorwa imishinga yose ishoboka ku buryo abaturage bacu bazagerwaho n’amazi meza tubihuza n’ubushobozi busazwe buhari.”

Aime Muzoro, Umuyobozi mukuru ushizwe igenamigambi muri MININFRA yavuze ko ubu Leta ifite intego yo kugeza amazi meza kuri buri Muturarwanda wese kandi ngo yizeye ko bizagerwaho vuba.

Avuga ko ubu hari imishinga myinshi iri gukorwa irimo ikiciro cya kabiri cy’Uruganda rwa Nzove kizatanga Meterokibe ibihumbi 40 kimwe n’ikiciro cya mbere cyo cyanatangiye gukora.

Gahunda yo kubaka inganda zitunganya amazi kandi ngo biranajyana no gutunganya no kubaka no gusana imiyoboro y’amazi hirya no hino mu gihugu.

Muzoro ati “Iyo gahunda yo kongera imiyoboro isakaza amazi mu baturage nayo irahari, ndetse bizanadufasha gukusanya ayamenekaga kubera imiyoboro ishaje.”

Aime Muzoro avuga ko Politiki nshya yo gucunga no gukwirakwiza amazi igaragaza ko hagiye kongerwa amazi meza mu gihugu hose, ndetse hongerwa n’ibikorwaremezo kuko ari intego ari ukongera mazi meza mu mijyi no mu byaro bikagera ku gipimo cya 100%.

Ati “Iyi Politiki rero bamaze ku tumurikira nayo izagenda ikemura ikibazo cy’imiyoboro ihari idakora kandi yakagombye kuba ikora iha abaturage amazi, bikaba byaratangiye n’idakora yatangiye gushakirwa ba rwiyemezamirimo kandi hari gushakwa uburyo twagira rwiyemezamirimo umwe ku rwego rw’Akarere bizatuma igiciro cy’amazi kiba kimwe mu karere kose.”

Kugeza ubu mu Rwanda iyo bavuze umuturage ufite amazi meza, ni uwuyafite murugo iwe cyangwa akaba ashobora gukora metero zitarenze 200 ajya gushaka amazi meza.

Gahunda nshya y’Umuryango w’Abibumbye ku iterambere rirambye (SDGs) yo yashyizeho igipimo gushya ko umuturage ufite amazi meza agomba kuba ayafite iwe murugo, ugendeye kuri iki gipimo u Rwanda ruracyari munsi ya 50% nk’uko WASAC yigeze kubitangaza.

Abayobozi b'inzego z'ibanze bagejejweho PolitikI nshya y'isuku n'isukura no kugeza ku baturage amazi meza.
Abayobozi b’inzego z’ibanze bagejejweho PolitikI nshya y’isuku n’isukura no kugeza ku baturage amazi meza.
Aime Muzoro umuyobozi w’igenamigambi muri ministeri y’ibikorwaremezo.
Aime Muzoro umuyobozi w’igenamigambi muri ministeri y’ibikorwaremezo.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Nsabimana Vedaste.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nsabimana Vedaste.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Tuvuge duti “nzabibara mbibonye”. Kandi ibyo byo gifinda finda ni amafuti kubera ko buri muntu wese du moins utekereza ahita abona ko bidaschoboka.

  • Usibye no mu Rwanda hose, no mu Mujyi wa Kigali bizaba bitaragerwaho kandi abo bategetsi ari wo batuyemo.

  • Niba kugira amazi meza ari kimwe no kugira amatiyo yayo hafi yawe, birashoboka. Ikibazo gisigaye kikaba kumenya inshuro abafite amatiyo bayabonamo amazi mu cyumweru, mu kwezi cyangwa mu mwaka.

  • Jyewe hari hashize amezi nka 4 numvise abantu ba Mininfra na za WASAC izo bavuga ko mu mpera z’ukwezi kwa 6 cyangwa mu ntangiriro z’ukwa 7 ikibazo cy’amazi mu mujyi wa Kigali kizaba cyabaye amateka, none ndabona byimuriwe muri 2020!
    Ubanza icyi kibazo kizasaba ingufu zidasanzwe haherewe ku buryo amazi macye asaranganywa nabi aho usanga hari ibice biyahorana mu gihe ibindi bimara ukwezi nta n’igitonyanga. Nka za Kabeza abahatuye bashobora kuba bibaza n’iba hari icyo bapfa n’abo basaranganyi cyangwa niba harahindutse Moba aho Umwami Musinga yari yaraciriwe n’abakoroni b’Ababirigi… Ni akumiro gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish