Umukinnyi w’umwaka i Burundi Gaël Duhayindavyi agiye gusinyira Rayon
Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ibifashijwemo n’abarundi babiri; Nahimana Shasir na Kwizera Pierrot, Rayon sports irashaka kugura undi murundi. Gaël Duhayindavyi wakiniraga Vital’O FC yemereye Umuseke ko umwaka utaha ashobo kuwukina mu Rwanda.
Nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro usoza umwaka w’imikino mu Rwanda uteganyijwe tariki 4 Nyakanga 2017 nibwo amakipe azatangira gutangaza abakinnyi yasezereye, abo yongereye amasezerano n’abo yaguze bavuye mu yandi.
Gusa ibiganiro n’abakinnyi byo amakipe abitangira mbere. Rayon sports yatwaye igikombe cya shampiyona izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ni imwe muzikomeje kuganira n’abakinnyi bakomeye hirya no hino.
Umwe muri bo ni uwatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri shampiyona y’u Burundi ‘Primus National Football League’, umukinnyi wo hagati wakiniraga Vital’O FC, Gaël Duhayindavyi biteganyijwe ko aza mu Rwanda kurangiza ibiganiro no gusinya amasezerano muri iki cyumweru.
Uyu musore wifuzwa na Rayon nawe yabwiye Umuseke ko yifuza gukina mu Rwanda agira ati: “Igihe cyo gutangaza ibya ‘transfers’ ntikiragera. Ndi mu biganiro n’amakipe atandukanye arimo n’ayo mu Rwanda. Ni igihugu cyiza nanjye nifuza gukinamo kuko hariyo n’inshuti zanjye dukinana mu Ntamba (Nahimana Shasir na Kwizera Pierrot). Gusa ikipe turi kumvikana ndumva atari byiza kuyitangaza ntarasinya amasezerano.”
Rayon sports ikeneye Duhayindavyi ngo asimbure Fabrice Mugheni na Niyonzima Olivier Sefu barangije amasezerano kandi bikavugwa ko bashobora kujya mu yandi makipe. Na Kwizera Pierrot ukiyafite kandi arifuzwa n’amakipe yo hanze y’u Rwanda.
Uyu musore wavutse tariki 30 Ukwakira 1990 amaze igihe ari mu basore bitwara neza i Burundi ariko ntabone amahirwe yo kujya gukina hanze y’icyo gihugu. Yakiniye amakipe atandukanye nka; Athlético Olympic FC, Lydia Ludic Burundi Académic FC, Flamengo FC yamutije Vital’O FC yaherukagamo.
Asanzwe ari umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu y’u Burundi ‘Intamba mu rugamba’. Kuva muri 2011, Duhayindavyi amaze gukinira Intamba imikino 30 yatsinzemo ibitego bitatu, birimo icyo yatsinze South Sudan mu mpera z’icyumweru gishize, umukino yakinanye hagati na Kwizera Pierrot na Nahimana Shasir bombi ba Rayon sports.
Photo: Burundisport
Roben NGABO
UM– USEKE