Abarundi 7, Umugande n’Umunye-Congo bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda
Kuri uyu wa mbere, Akarere ka Kicukiro kahaye ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda abantu icyenda barimo Abarundi, Abagande n’Umunye-Congo Kinshasa, bamaze kurahira basabwe kurushaho kumenya igihugu cyabo gishya.
Bari basabye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda ari 11, gusa ababonetse mu kurahira ni abagera ku icyenda (9) barimo Abarundi barindwi (7), Umugande umwe, n’Umunye-Congo Kinshasa bose bashakanye n’Abanyarwanda.
Abahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda bavuze ko bishimiye kuba bemerewe kuba Abanyarwanda mu buryo bw’amategeko.
Niyomukiza Primitive, Umurundikazi washakanye n’umunyarwanda wahawe nyuma yo guhabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Yagize ati “Nishimiye kuba ngiye kujya nkora imirimo yose Umunyarwanda akora ntaho mpejwe ubu ndumva noneho mbaye Umunyarwandakazi wuzuye.”
Dr. Jeanne NYIRAHABIMANA, umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro amaze kurahiza aba banyarwanda bashya yabasabye kwiyumvamo Ubunyarwanda mbere y’ibindi byose.
Yagize ati “Umuntu wakiriye ubwene gihugu agomba kumenya igihugu cye, akamenya indangagaciro na kirazira by’umuco w’igihugu cye. Ikindi kandi nyuma yo kumenya igihugu cyanyu mugomba kumenya ko ari igihugu kirimo Abanyarwanda mu giye kubana nabo, Abanyarwanda tukaba twarahisemo kuba umwe kuko twasanze ingengabitekerezo ishingiye kumoko igomba kuranduka mu gihugu cyacu.”
Dr. NYIRAHABIMANA kandi yabasabye kugira uruhare mu iterambere ry’akarere ndetse n’iterambere ryabo bwite banimakaza indangagaciro Nyarwanda.
Vincent Rwamwaga, wari uhagarariye Ikigo cy’igihugu cy’abinjira n’abasohoka ukora mu ishami rishinzwe ubwenegihugu yavuze ko umunyamahanga wahawe ubwenegihugu nyarwanda aba afite uburenganzira nk’ubw’abandi Banyarwanda nk’uko biteganywa n’itegeko.
Yavuze ko guhabwa ubwenegihugu ari ibintu bikomeye ku buryo abantu babusaba babanza gukorweshwa ibizamini bijyanye n’ubumenyi bafite ku gihugu.
Ati “Tubaha ikizamini kugira ngo bamenye ubumenyi umuntu agamba kuba afite kugira ngo abe umunyarwanda, nta muntu uhabwa ubwenegihugu afite amanota ari munsi ya 60% muri icyo kizamini.”
Kuva 2009 kugeza uyu munsi, ngo abanyamahanga bashakanye n’Abanyarwanda basaga 515 bahawe ubwenegihugu, barimo 108 batuye mu karere ka Kicukiro.
Josiane Uwanyirigira
UM– USEKE.RW
14 Comments
ABANYAMAHANGA BARARWANIRA KUBA ABANYARWANDA UBUNYARWANDA NI ISHEMA RIKOMEYE TUBONEREHO TWIHESHE AGACIRO TWE TWABIBONYE TUTABIGUZE KANDI TURUSHEHO KUBIHARANIRA
Ko mbona bose amazuru yabo asa?
Mukambwe we niba amazuru asa bigende bite? Harubwo se basabye ubwene mazuru? Ikigoryi gusa.
Nanjye ngiye ku rutonde rw’abamugaye! Ngo amazuru arasa! Kandi turacyafite ibibazo pe!
Mbega umuntu! Uwaguhaye igipimo cyo gupima amazuru uzakimusubize si non ubwenge bwawe butazaresha nayo plz. Si byiza gupimira amantu ku mazuru
Nonese amazuru y’abantu bose ntasa? Si ayo guhumeka no kwinukiriza? Cyangwa wabazaga ko atakwirwamo intoki eshanu? Ntuzi ko iryo shyaka ryavuyeho?
ariko sha imitekerereze nkiyo izabashiramo ryari?amazuru ahuriye ahuriye n’ubwenegihugu basabye?ufite ikibazo mu mutwe.
Nyamara abayobozi b’iki gihugu cyacu bari bakwiye kwitonda kandi bakanashishoza, ejo batazashiduka inzego zimwe zaracengewe zitabizi.
Ubwo se wowe uvuga kwitonda ushaka kubarusha ubwenge kubyo bakoze, uzimyaka bamaze babana nabanyarwanda , kwisi hose uhabwa ubwenegihugu bitewe nuwo mwashakanye, ahubwo wagatewe ishema nuko igihugu cyacu basigaye bifuza kuba abanyarwanda, ni shema twagezeho kubera nyakubahwa Paul Kagame, nimureke dusigasire ibyo twageze ho ahubwo dushyigikira nuwabitugejejeho
Uri Bamenya kabisa nkuko wiyise
@Sheja we, nyamara muzaba mubibona, dore aho nibereye. Na CIA muzayibaze izababwira. Murumve nkome.
Mukambwe ukeneye ingando kuko ndumva ugifite ingengabitekerezo kuki utavuze ko basa amatwi, amaso se imimwa cyangwa ib indi ukavuga amazuru uzi aho byagejeje igihugu cyacu cunga sana.
Mukambwe muvandimwe ku MANA nzima ihane utazarimbuka ukabura ubuzima bw’iteka kubera gushukwa na sekibi‼‼‼
Mukambwe arimo sekibi pe! urabura kwibaza k’umusanzu batanga mu kubaka igihugu ahubwo ugapima amazuru,ayo mazuru se urumva ari uwuhe mu sanzu yaha u Rwanda?ibyo bitekerezo bipfuye bizagenda bigusubiza inyumaaa kugeza ubwo uzasigara uribisigazwa ujye muri pubelle
Comments are closed.