Miss Jolly Mutesi yasubukuye ibiganiro byihariye ku rubyiruko
Mutesi Jolly nyampinga w’u Rwanda 2016 yasubukuye ibiganiro bihuza urubyiruko n’abakuru {Inter-Generation Dialogue} bizabera mu ntara n’umujyi wa Kigali.
Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kanama 2017 nibwo hatangijwe ibyo biganiro byahurije hamwe urubyiruko rusaga 2000 rwo mu karere ka Rubavu.
Muri ibyo biganiro umushyitsi mukuru akaba yari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Hon. Francis Kaboneka wanatanze impanuro kuri urwo rubyiruko.
Insanganyamatsiko y’iki n’igikorwa igira iti “ Sigasira ibyo twagezeho nk’uwikorera”.
N’igikorwa ngaruka mwaka yatangije mu mwaka wa 2016 cyari muri imwe mu mihigo ye.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye Miss Jolly yagejeje kuri urwo rubyiruko, yarusabye gukomeza gusigasira ibyo igihugu kimaze kugezwaho n’abayobozi ku bufatanye n’abanyarwanda bose.
Ati “ Ibyahezweho ntabandi bazabisigasira usibye twe rubyiruko kandi ikizabidufasha nta kindi usibye gufatanya n’ababitugejejeho ibyo dukora byose tukabikora nk’abikorera. Umusaruro uvuyemo tukawusigasirana ubushishozi twirinda icyadusubiza inyuma.”
Miss Jolly yibanze cyane mu kwerekana ko gutanga bijyana no kwakira. Ko aho u Rwanda rwavuye n’aho rugana abambere bafite inshingano zo gusigasira ibyagezweho nta bandi atari urubyiruko .
Ibyo kandi byashimangiwe na Minisitiri Francis Kaboneka wagaragaje ko gupfa no gukira k’u Rwanda biri mu maboko y’urubyiruko. Ariko nta kabuza ikizere urubyiruko rwerekana ari kiza ku gihugu.
Abitabiriye uyu munsi bose bashimye cyane igitekerezo ndetse n’imitekerereze ya Miss Jolly.
Nti bahwemye kugaragaza ko iki gitekerezo yagize cyaje bikenewe kandi gikenewe na benshi nkuko byemejwe na Minisitiri Kaboneka.
Col Kayumba Alexis uhagarariye ingabo muri iyo ntara yerekanye ko u Rwanda rwabohowe n’abari urubyiruko icyo gihe ariko kandi urugamba rutararangira. Yavuze ko harangiye urw’amasasu ariko kwibohora bikomeje.
Icyo kiganiro kitabiriwe na Guverineri w’intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse, Mayor wa Rubavu, abahagarariye ingabo na police, inzego z’urubyiruko mu mirenge itandukanye.
By’umwihariko kandi nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly akaba yari kumwe na nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa umaze kugaragaza ubufatanye bukomeye afitanye na Miss Jolly mu mishinga itandukanye.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW