Digiqole ad

Mu myaka itanu nzaba ndi Umwami wa Muzika muri Africa – The Ben

 Mu myaka itanu nzaba ndi Umwami wa Muzika muri Africa – The Ben

*Yaretse muzika ya Gospel kubera Jenoside
*Ntanywa inzoga n’ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose
*Yashimangiye ko ari ‘Single’

Mu biganiro bitandukanye yagiranye na radio zo muri Africa y’Epfo, Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka ‘The Ben’ yatangaje amakuru kuri we atari azwi na benshi, ndetse anahishura ko yakoranye indirimbo na Ali Kiba wo muri Tanzania kandi ateganya no gukorana indirimbo na Tiwa Savage muri uyu mwaka. Yahishuye kandi ko amateka mabi y’u Rwanda ariyo yatumye ahitamo kureka muzika ya Gospel akiririmbira urukundo.

The Ben muri Studio ya TransAfrica Radio.
The Ben muri Studio ya TransAfrica Radio.

The Ben yari amaze iminsi muri Africa y’Epfo aho yafataga amashusho y’indirimbo yakoranye n’umuhanzi Sheebah Karungi wo muri Uganda. Indirimbo itarajya ahagaragara.

Aha muri Africa y’Epfo, The Ben yasuye ibitangazamakuru binyuranye birimo Televiziyo ikomeye ‘Trace Africa’, ndetse anatanga ibiganiro kuri radio zinyuranye.

Yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto ari kumwe n’umunyamakuru wa Radio ‘Voice of Wits (VOW FM)’ yo muri Africa y’Epfo witwa Johnny Jay Khalo bagiranye ikiganiro.

The Ben kandi yanashyize ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto n’amashusho ari muri studio za Radio yitwa “TransAfrica Radio”, yakoranye ikiganiro kirekire n’iyi radio ikomeye muri Africa dore ko yumvikana ku mugabane wa Africa wose.

Mu kiganiro cyitwa “The Re Up” gikorwa n’abanyamakuru bitwa Ntokozo Botjie na Shéila Ndikumana, The Ben yabwiye TransAfrica Radio byinshi ku buzima bwe n’aho yifuza kugera muri Muzika ye, soma ikiganiro kirambuye bagiranye muri iki cyumweru dushoje….

TransAfrica Radio (TA Radio): Kuki uri muri Africa y’Epfo?

The Ben: Ndi hano kubw’impamvu zinyuranye, wenda nababwira imwe, nari naje gufata amashusho y’indirimbo nakoranye na Seebah, twayisoje mu ijoro ryakeye.

TA Radio: Sheebah arihe ubu?

The Ben: Yasubiye muri Uganda. Nagombaga kujyana nawe ariko nahisemo kuguma hano (Africa y’Epfo) kugira ngo tugirane ibihe byiza nk’ibi. Tuzongera kubonana kuwa gatanu, kuko kuwa gatanu nzajya muri Uganda mbere yo gusubira Chicago (Illinois -USA).

TA Radio: Tubwire ku buzima bwawe, uri Umunyarwanda ariko uba Chicago ari naho wakuriye niba ntibeshye, ubasha guhuza ute ubuzima ubamo muri America n’iwanyu mu Rwanda?

The Ben: Navukiye muri Uganda ni naho nakuriye, Uganda n’u Rwanda bifite igice kinini cy’ubuzima bwanjye mbere y’uko njya muri USA, nagiye USA mu 2010, nagiyeyo ku mpamvu za Muzika, nashakaga kwagura imipaka ya Muzika yanjye kugira ngo ube mpuzamahanga, no kwiga.

Mbayeyo imyaka irindwi ariko ngenda ngaruka kenshi ngasura abantu banjye, ngakora ibitaramo ngasubirayo. Ndacyari uwa hano, ntabwo nakwiyita umuntu wakuriye yo.

TA Radio: None wumva ufitanye isano nini n’u Rwanda cyangwa na Uganda?

The Ben: Ndi Umunyarwanda, ababyeyi banjye ni Abanyarwanda, ariko navukiye kandi nkurira Uganda, urebye mfitanye isano n’ibihugu byombi ariko ndi Umunyarwanda.

TA Radio: Ufite Green Card?

The Ben: Mfite Citizenship (ibyangombwa by’uko uri umuturage w’igihugu).

The Ben aganira n'abanyamakuru ba TransAfrica Radio.
The Ben aganira n’abanyamakuru ba TransAfrica Radio.

TA Radio: Watangiye kuririmba ryari?

The Ben: Natangiye kuririmba nkiri umwana, mfite nk’imyaka itanu, nahoze ndirimba mu rusengero, mvuka mu muryango w’Abakristu, Mama ni Pasitoro.

Nahoze nkora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, impamvu mu by’ukuri yatumye ntekereza ko ngomba gutangira kuririmba indirimbo zisanzwe (secular) byari ukugira ngo mvure imitima y’Abanyarwanda bari bavuye mu mateka akomeye cyane, murazi ibyabaye mu 1994 (Jenoside yakorewe Abatutsi).

Numvaga nshaka gufasha abantu kongera guseka, niyo mpamvu natekereje gutangira kuririmba indirimbo z’urukundo, indirimbo zikiza, indirimbo zishobora gutuma abantu banezerwa, indirimbo zatuma Abanyarwanda bumva ko bafite agaciro ku Isi, niyo mpamvu navuye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nkajya mu kururimba indirimbo zisanzwe.

Indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana nazo zirabikora, zishobora gukiza no gutuma abantu banezerwa ariko bitari muri rusange, indirimbo z’urukundo nizo zikora akazi gakomeye mu guhindura imyumvire y’abantu bakongera bakishima, bakongera kumva bariho nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo.

Njye akenshi mu ndirimbo zanjye ndirimba urukundo mu buryo bwiza bwubaka, gusa ntabwo nigisha abantu gukunda ahubwo mbibutsa gukunda, kwitanaho, kwubahana kandi ntekereza ko bifasha benshi.

TA Radio: Mama wawe yakira ate Muzika yawe, umubano na mama wawe umeze ute?

The Ben: Hahaha nshobora kuba ari njye mwana akunda cyane, ngerageza kuba mwiza kuri Maman, ariko mva mu kuririmbira Imana nkajya mu kuririmba indirimbo zisanzwe ntabwo byamunejeje,…icyatumye aza kumva ibyo nkora ni uko ntigeze mpinduka ngo njye mu biyobyabwenge, sinigeze njya mu bintu by’ubusazi bidasanzwe byatuma atekereza ko ntari gukora iyo ntajya muri Muzika isanzwe.

Ibyo byaramunejeje, ubu aranshyigikira ndetse akunda n’indirimbo zanjye.

TA Radio: None niba utari umuhanzi unywa inzoga n’ibiyobyabwenge ubayeho ute?

The Ben: Simbirimo rwose, erega byanze bikunze uyu mwuga, muri iyi Si, harimo byinshi, abantu tubana, bari hafi yawe ni abantu batandukanye bafite imyumvire itandukanye, abantu bashobora gukora ibyo bashaka ariko njye sinshobora gukora ikintu ngo ni uko nabo bagikoze, kandi simba nshaka kubikora.

Sinywa itabi, sinywa inzoga kandi ndavugisha ukuri, kandi uwo ninjye, sinabuza abandi kubikora, njye ntekereza ko impamvu ntabikora ari uko nkijijwe kandi nakuriye mu muryango ukijijwe, narezwe mu buryo bwihariye kandi mba numva ntashaka gukoza isoni Mama n’umuryango wanjye.

TA Radio: The Ben muri iyi minsi uri gukorana indirimbo n’abandi bahanzi,…uba muri Chicago kandi turi kubona abahanzi ba Africa bakorana indirimbo n’abahanzi bo muri America, wowe bite, uribona he nko mu myaka itanu iri imbere?

The Ben: Nubwo maze igihe kinini nkora Muzika nk’Umunyarwanda, bisa n’aho nakoreraga Muzika Abanyarwanda gusa, maze igihe nkorera Muzika isoko ry’u Rwanda gusa, ariko kuva nko mu myaka ibiri ishize numva hari icyahindutse.

Ndi mushya ku isoko rya Africa, ndashaka kubikoresha nk’amahirwe yo gutera imbere no kubaka izina, no gukora byinshi.

Mu Rwanda, The Ben ni The Ben, ibyo bishobora kumbeshya nkibeshya ko The Ben wo mu Rwanda ari nawe wo muri Africa y’Epfo, ariko sinshaka kureka bimbeshya, ndashaka kwiyumva nk’umuhanzi mushya ku isoko rya Africa ufite impano ikomeye.

Ntabwo ubu natekereza ku gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye muri America, ba Jay-Z n’abandi, ubu ndashaka kwita ku Banyafurika, kwita ku bafana banjye muri Africa, mbone abafana benshi hano, hanyuma mbone kuba kuba natekereza kuri abo bandi nyuma.

Hanyuma ku kibazo cy’aho nzaba ngeze mu myaka itanu iri imbere, ndumva nzaba ndi Umwami (wa Muzika muri Africa).

Muri studio yisanzuraga cyane ku Munyamakuru ukomoka mu Burundi witwa Shéila Ndikumana.
Muri studio yisanzuraga cyane ku Munyamakuru ukomoka mu Burundi witwa Shéila Ndikumana.

TA Radio: Mubo uteganya gukorana indirimbo nabo ni bande bari kuri list yawe kuko abahanzi bafite impano muri Africa ni benshi?

The Ben: Wizkid ubu niwe uyoboye Muzika ya Africa, ndashaka kugera nk’aho ageze, ariko mu buryo bw’imikoranire numva nshaka gukorana na P-square. Navuga njye na Tiwa Savage ku mushinga ushobora kujya hanze muri uyu mwaka, n’abahanzi bo muri Africa y’Iburasirazuba Ali Kiba, Sauti Sol. Nababwira ko Ali Kiba we n’indirimbo mu majwi yarangiye igisigaye ni ugufata amashusho yayo.

Ariko Umuhanzi ndeba nkavuga nti ndashaka kugera nk’aho ageze ni Wizkid, ndashaka kugera nk’aho ageze cyangwa nkaharenga kandi ntekereza ko mbifitiye ubushobozi.

TA Radio: Ninde muhanzi wundi ureberaho cyangwa wigiraho?

The Ben: Ngitangira uyu Muzika nareberaga cyane kuri R Kelly, kuko R Kelly ni umuhanzi wanjye w’ibihe byose, ni umuririmbyi ushobora buri kimwe mu njyana yose. Ariko maze gukura muri Muzika nsa n’uwamushyize ku ruhande, ubu ndi kwigira cyane kuri Banky W, hari n’abantu babwiye ko dufite ibyo duhuriyeho nk’ijwi, imyitwarire n’imico, ntibagiwe Umurundi Kidumu, abo ni bamwe mu bahanzi nigiraho byinshi.

TA Radio: Hari amakuru avuga ko nta mukunzi ufite, kugeza n’ubu ntawe ufite?

The Ben: Yego nta mukunzi ubu mfite ariko ndatuje, nari mfite umukunzi twari tumaranye imyaka itanu, ubu ndi kugerageza kutagira undi mukobwa ntereta kugera nibagiwe uwo twatandukanye,…ubu ndi kwita kuri Muzika yanjye, urukundo ntirugira umupak urukundo nzarubona,…turaniga, nakoze amakosa ari nayo mpamvu yagiye, ibyo nakoze ntibizongera, niba anyumva ashobora kugaruka nditeguye.

The Ben yagiriye ibihe byiza muri studio za TransAfrica Radio.
The Ben yagiriye ibihe byiza muri studio za TransAfrica Radio.
The Ben yanagiranye n'umunyamakuru wa Radio 'Voice of Wits (VOW FM)' witwa Johnny Jay Khalo.
The Ben yanagiranye n’umunyamakuru wa Radio ‘Voice of Wits (VOW FM)’ witwa Johnny Jay Khalo.
The Ben yanasuye Televiziyo ikomeye mu myidagaduro muri Africa ‘Trace TV Africa’.
The Ben yanasuye Televiziyo ikomeye mu myidagaduro muri Africa ‘Trace TV Africa’.

 

 

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • The Ben uri umuhanga kdi uriyubaha,icyampa nabandi bakakwigiraho,be blessed!

  • Ni byiza kora cyane kuko nabandi bari gukora ngo bazaze abami muri africa nkuko nawe ubitekereza

  • Umwami wa muzika muri afrika? Uzabanze urangize ya mashuli yawe nibyo byoroshye.

  • uzabanze ube umwami wa muzika mu Rda.naho muri Africa ntabyo mbona.Uri kwikirigita ugaseka.

  • Yayayayaya mbega kwiyuriza ijuru weeee! umwami wa muzika muri Africa se binyuze mu zihe nzira banza ube we nibura mu karere na Kamwe kuko no mu Rwanda hari abana b’abahanga kandi bibereye mu Rwanda ntiwishuke ko kuba uba hanze aricyo cyakugira umwami wa muzika. Burya rero Imana niguha ujye ushima ntiwumve ko usumbye abandi cyangwa ko bo batibukwa nayo.

  • Ariko ko ndeba hari abatabyishimiye? Ashobora kugera kure hashoboka jye ndabibona. Yirinde inkumi wa mugani we akore cyane.

  • Ntakidashoboka ,courage Muhungu wacu iyo ntumbero yawe uyiharanire uzayigeraho. kandi burya no kwiyaturiraho ibyiza ni byiza cyane , Abaguca intege ubime amatwi.

  • jye nikundira Meddy kukurusha

  • Kugira indoto zo kugera kure ni byiza cyane ariko nanone gutangira kubyigamba nta n’aho uragera burya bishobora kubisubiza inyuma. Umuntu yanakwibaza ati ese mu myaka irenga cumi n’indi amaze mu muziki yabujijwe n’iki kumenyekana muri Africa. Ese ni iki azakora kidasanzwe? Ese uwo Shebbah yisunze ngo amufashe kumenyekana we azwi bingana iki?
    Uyu musore rwose simupinze kandi ndamwifuriza kugera kure ariko nabanze akore ibindi bizaba biza.

  • Wait and see nizina ryimbwa yumugabo duturanye.Kuvuga byo nta nummwe byigeze binanira mubuzima,gushir’ibyavuzwe muri action nicyo kibazo. Impano yumuziki ntiyahaw’ umunt’umwe so byiza byaba gukora ukavuga werekana ibikorwa wibaza ko bizakukugir’ umwami wamuzica yafrica kuruta. Keep quite my friend ntibiri simple nkuko ubyibza.

  • The Ben uri umuhanga jyewe ndakwemera cyane kdi uri umuhanga p! Uretse no kuba indirimbo zawe zinkora ku mutima, uburyo utinze muri muzika kdi ukagaragara nk’ukura cyane aho kuzima bikwemerera kugera ku rwego wifuza.

    Jyewe nkunda abantu batekereza neza kdi bagakora byiza.

    Imana ihe umugisha intambwe zawe.
    Imana ikugururire inzira kugira ngo muzika yawe yamamare ku isi hose kuko urabishoboye.

    All the best my nigger.

Comments are closed.

en_USEnglish