Digiqole ad

Ubuhanga muri Rally bwa Gahongayire w’imyaka 17 bwatunguranye

 Ubuhanga muri Rally bwa Gahongayire w’imyaka 17 bwatunguranye

Ngo yamenye ubwenge yigishwa gutwara imodoka

Umukobwa w’umunyarwandakazi Nadaa Gahongayire yitabiriye isiganwwa ry’amamodoka ryitiriwe kwibuka ryabereye kuri stade Amahoro kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Kamena 2017. Ubuhanga yagaragaje bwatangaje benshi kuko yahanganye anarusha abagabo.

Gahongayire Nadaa w'imyaka 17 yatunguranye yitabira isiganwa rya Rally
Gahongayire Nadaa w’imyaka 17 yatunguranye yitabira isiganwa rya Rally

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa hakoreshejwe ibinyabiziga bifite moteri (Rwanda Automobile Club) ryateguye irushanwa ryo gusiganwa mu modoka rigamije kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Iri siganwa ryakozwe buri mukinnyi asiganwa n’igihe (Individual time trial/ Course contre la montre), ryitabiriwe n’abakinnyi icyenda (9) barimo umwe w’umukobwa, n’umunani b’abagabo.

Uyu munyarwandakazi w’imyaka 17 Gahongayire Nadaa yatunguranye yitabira isiganwa ry’amamodoka ku nshuro ya mbere. Yabwiye Umuseke ko yatangiye kwigishwa gutwara imodoka na se akimenya ubwenge. Byatumye amenyera kuyitwara ku muvuduko ashaka.

“Papa niwe usanzwe atwara imodoka mu masiganwa. Niwe wansabye kuza ngo nanjye ngerageze kuko nsanzwe ntwara nihuta nubwo bakunda kumbuza kuko bitemewe. Nishimiye uko iri siganwa ryagenze kuko byatumye ntekereza no gukomeza gukina uyu mukino.”

Nubwo ari ubwa mbere yitabiriye isiganwa yasoreje ku mwanya wa gatanu inyuma y’umubyeyi we wabaye uwa kane.

Furaha Sekamana niwe wegukanye iri siganwa akoresheje 1min 24sec. Yakurikiwe na Jimmy Ndabateze wakoresheje 1min 31sec. Naho Safari Christopher yabaye uwa gatau akoresheje 1min 36 sec.

Gutangiza no gusoza iri siganwa byasusurukijwe n'abasore bazwiho udushya 'Step Udukoryo'
Gutangiza no gusoza iri siganwa byasusurukijwe n’abasore bazwiho udushya ‘Step Udukoryo’
Berekanye ubuhanga mu kugendera ku nkweto z'amapine
Berekanye ubuhanga mu kugendera ku nkweto z’amapine
Kugira imodoka nto ikata byoroshye byoroherezaga abasiganwa
Kugira imodoka nto ikata byoroshye byoroherezaga abakinnyi
Kuzenguruka imihanda yari yateganyijwe inshuro eshatu ukoresheje igihe gito nicyo abasiganwa basabwaga
Kuzenguruka imihanda yari yateganyijwe inshuro eshatu ukoresheje igihe gito nicyo abasiganwa basabwaga
Iri rushanwa ryabereye mu mihanda iri inyuma ya stade ryarebwe na benshi
Iri rushanwa ryabereye mu mihanda iri inyuma ya stade ryarebwe na benshi
Niwe munyarwanda kazi wa mbere wigaragaje kuri uru rwego
Niwe munyarwanda kazi wa mbere wigaragaje kuri uru rwego
Ngo yamenye ubwenge yigishwa gutwara imodoka
Gahongayire akata mu mihanda yabereyemo isiganwa
Abana nabo bati, Yeeebaba weeee, mbega umukobwaaaa!!!
Abana nabo bati, Yeeebaba weeee, mbega umukobwaaaa!!!
Uyu mwari yari yabonye abafana benshi
Uyu mwari yari yabonye abafana benshi
Abayobozi ba Rwanda Automobile Club, Ange Francois Cyatangabo na Gakwaya Christian batunguwe n'uko uyu mwari yakataga imodoka
Abayobozi ba Rwanda Automobile Club, Ange Francois Cyatangabo na Gakwaya Christian batunguwe n’uko uyu mwari yakataga imodoka
Yishimiye uko isiganwa ry'uyu munsi ryagenze
Yishimiye uko isiganwa ry’uyu munsi ryagenze
Byari ibyishimo byinshi kuri nyina wari waje kumushyigikira
Byari ibyishimo byinshi kuri nyina wari waje kumushyigikira
Umuryango we wose wari uhari
Umuryango we wose wari uhari
Abakunzi ba Rally b'i Kigali baje kwihera ijisho
Abakunzi ba Rally b’i Kigali baje kwihera ijisho
Ibikombe n'imudari byari biteganyirijwe abatsinze
Ibikombe n’imudari byari biteganyirijwe abatsinze
Gahongayire yatahanye igihembo cy'umukinnyi watunguranye
Gahongayire yatahanye igihembo cy’umukinnyi watunguranye
Furaha Sekamana yongeye kwisubiza iri rushanwa ryo kwibuka, ni nawe waritwaye 2016
Furaha Sekamana yongeye kwisubiza iri rushanwa ryo kwibuka, ni nawe waritwaye 2016
Ati, nazanye na papa nje kugerageza ariko ndabona nkwiye gutinyuka nkajya nsiganwa kuko nabishobora
Ati, nazanye na papa nje kugerageza ariko ndabona nkwiye gutinyuka nkajya nsiganwa kuko nabishobora

Photo: R.Ngabo/UM– USEKE

Roben NGABO

UM– USEKE

5 Comments

  • Congs mukobwa kuruyumukino ushoborwa nabake

  • Byiza cyane mukobwa. komereza aho utere imbere.

  • Fatiraho mukobwa wacu bizaguteza imbere

  • Umukobwa w’imyaka 17??? Ubwo se birashoboka kandi tuzi ko kuri iyo myaka bitemewe gutwara imodoka cg kugira uruhushya rwo gutwara imodoka? Cyangwa byarahindutse?

    • Birashoboka cyane, mu rwanda ntago yabona permis, ariko ntibivuga ko umuntu yaba atazi gutwara, we aba hanze. Nawe va mu mandazi ukandagire icyuma rero.
      Bravo kuri RAC na Ministeri ya Sport

Comments are closed.

en_USEnglish