Digiqole ad

Iyo ubukene buje ntabwo bubaza niba uri Umuhutu cyangwa Umututsi- P. Kagame

 Iyo ubukene buje ntabwo bubaza niba uri Umuhutu cyangwa Umututsi- P. Kagame

Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda bagomba gushyira hamwe

*Ku bipimo by’ibyiza by’u Rwanda. Ati “N’abatadukunda barabyemera”,
*Ku Banyafurika bagwa mu nyanja. Ati “Bashirira mu mazi bakurikiye ibyabo.”
*Abitaga Nduhungirehe, ngo ubu bakwiye kujya bita ‘Nduhungiriki’

Mu kiganiro yagejeje ku banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye ibirori byitiriwe ‘Umunsi w’u Rwanda’ (Rwanda Day) byabereye i Ghent mu Bubiligi kuri uyu wa Gatandatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasabye Abanyarwanda gukorera hamwe kuko iyo igihu cyugarijwe n’amage abagituye bose bibagiraho ingaruka. Ati “Iyo ubukene buje mu Rwanda ntibuza bubaza niba uyu ari umuhutu cyangwa ari umututsi.”

Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda bagomba gushyira hamwe
Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda bagomba gushyira hamwe

Perezida Kagame yatangiye ashimira Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baje kwifatanya muri uyu munsi wo kungurana ibitekerezo bigamije kubaka igihugu.

Umukuru w’igihugu watangaga impanuro ku cyazamura igihugu, yavuze ko intwaro ya mbere ari ugushyira hamwe kuko iterambere rireba buri wese utuye igihugu .

Avuga ko iyo igihugu giteye imbere n’abagituye bose bagira ubuzima bwiza ariko ko iyo cyugarijwe n’amage, ingaruka zigera kuri buri wese zititaye ku bwoko bwe cyangwa ikimuranga.

Ati “Ubukene, indwara,.. iyo byateye mu gihugu ntibubaza identity (ikiranga umuntu), ntabwo iyo ubukene bwaje mu Rwanda bubaza niba uyu ari Umuhutu cyangwa ari Umututsi.”

Kagame wasabaga abagifite ingengabitekerezo y’amacakubiri kuyiyambura, yavuze ko abantu nk’aba ari bo bagerwaho n’ibibazo nk’ibi.

Ati “Abibona batyo, ubukene buba bubategereje bukaza bukabakusanya…, cyangwa iyo indwara zaje ziratabatwara bose.”

Umukuru w’igihugu wibanze ku mpanuro zazamura abatuye Isi byumwihariko abo ku migabane ya Afurika n’Uburayi, yasabye Abanyarwanda gushyira imbere ikibahuje ubundi bakacyubakiraho bashaka icyabateza imbere. Ati “Identity isigaye ikaba kuba Umunyarwanda.”

 

Abitaga Nduhungirehe…Kagame ati “ Ahubwo navuga nti Nduhungiriki”

Perezida Kagame wari uhawe ikaze na Amb. Nduhungirehe Olivier uharagarariye u Rwanda mu Bubiligi, yagarutse ku izina rye (Nduhungirehe) avuga ko iri zina ryiswe mu gihe cyo hambere ariko ubu ritagakwiye kugira uwo ryitwa.

Ati “Nduhungirehe… reka mvuge ko ari u Rwanda ariko noneho njye navuga nti Nduhungiriki.”

Umukuru w’igihugu wagarutse ku bipimo byiza by’ibimaze kugerwaho mu Rwanda, yavuze ko u Rwanda rwa none rutandukanye n’urwo mu bihe byatambutse, ashimira Abanyarwanda baba mu mahanga ko babigiramo uruhare bafatanyije n’abari mu gihugu imbere n’inshuti z’u Rwanda.

Ati “Ni mwe abari hano n’abari mu gihugu n’ahandi hose mumaze kurugira (u Rwanda) igihugu gifite agaciro, bitari mu karere gusa ahubwo ku Isi yose.”

Kuri ibi bipimo, yongeye kwibutsa abitabiriye Rwanda Day ko u Rwanda ari u rwa mbere ku Isi mu kugira umubare munini w’abagore mu nteko Ishinga Amategeko.

Avuga ko hari ibipimo byinshi byo guteza imbere abanyagihuru u Rwanda ruza mu myanya 10 ya mbere nko mu miyoborere, mu kurwanya ruswa, mu mutekano no mu korohereza ishoramari.

Ati “Ni birebire navuga byinshi sinabirangiza, u Rwanda ruza mu bambere 10. Ntabwo ari jye ubyandika…ndetse n’abataduha amahirwe, abatadukunda na bo barabyemera, ubwo bivuze ko ari ukuri.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku mateka mabi Abanyarwanda banyuzemo yatumye umubare munini w’abo mu bwoko bw’Abatutsi bicwa, abandi bagahunga, yavuze ko aya mateka atazusubira ukundi.

Ati “ Turandika amateka mashya, ashingira ku bumwe, ku gukora, ku gukoresha ukuri…”

Yashimiye buri munyarwanda wagiye guhaha mu mahanga ariko ntiyibagirwe igihugu cyamubyaye. Ati “Iyo bibaye byiza akora ahaha ajyana iwabo, ababa hanze y’u Rwanda ntimukibwire ko hari ugira icyo abanenga, keretse hari uba hanze akora nabi.”

Kuri uku kwigira kw’Abanyarwanda,  Umukuru w’igihugu yatanze urugero rw’abikorera baherutse kwishakamo amafaranga yo kuzakoresha mu bikorwa by’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama. Ati “Bicaye ijoro rimwe barenza umubare w’ayari akenewe.”

Avuga ko uku kwimenya kw’Abanyarwanda gukomeje gukuraho icunaguzwa ryagiye ribakorerwa mu gihe babagaho bahora bategeye amaboko amahanga.

Ngo ibihugu byacunaguzaga Abanyarwanda ubu ahubwo bisigaye biza kubigiraho. Ati “Ababiducunagurizaga, baravuga bati ariko natwe ibyacu ntabwo ari byiza, bakaza bati ibyanyu bimeze bite, mubikora mute?”

Abanyarwanda n'inshuti zabo bakurikiye impanuro z'umukuru w'igihugu
Abanyarwanda n’inshuti zabo bakurikiye impanuro z’umukuru w’igihugu

 

Abanyafurika bagwa mu nyanja bajya iburayi baba bakurikiye ibyabo byanyazwe

Umukuru w’igihugu watanze ikiganiro mu nama ya ‘European Development Days Conference’ yabaye muri iki cyumweru, yavuze ko iterambere ry’Uburayi ridakwiye gusiganwa n’iterambere ry’umugabane wa Afurika.

Avuga ko ibyateje imbere Uburayi byaturutse muri Afurika. Ati “None se wowe wamererwa neza  utera imbere  ariko bituruka mu gukenesha abandi?”

Yanagarutse ku bimukira b’Abanyafurika bakomeje kugwa mu Nyanja bajya gushaka imibereho i Burayi. Ati “Mu buryo butavugitse neza, navuga ko bariya bantu bashirira mu mazi bakurikiye ibyabo aho byagiye.”

Kagame watangaga inama zatuma iyi migabane yombi itera imbere, yavuze ko Abanyaburayi bamaze gukira bashora imari muri Afurika ikungahaye ku bukungu bw’umutungo kamere.

Ngo ntabwo Uburayi bwamererwa neza mu gihe Afurika itameze neza. Ati “Igihe Afurika izaba imeze neza n’uburayi buzarushaho kumera neza, ntabwo kimwe kigomba gukanga ikindi, Afurika ikize izakorana n’uburayi bukize burusheho gukira.”

Perezida Kagame wibanze ku gukorera hamwe, yavuze ko ntawe ugomba kumva ko agomba gukora ku giti ke ngo ashyire imbere inyungu ze yirengagije iza mugenzi we.

UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Icyampa Theresa MAY akabyumva.
    (Mperutse kumwumva avuga ngo “the US and the UK have the responsibility to bring leadership to the world”)

    • Mureke burya ntawe utanga icyo adafite. Buriya nawe niyo ideology yakuriyemo, yumva ko ku isi ntawe ugira ubwenge uretse umwongereza! Stupid white arrogance! Icyo nkundira Muzehe yibutsa abantu bose ko turi bamwe kandi dufite agaciro. Ku mugani se warata ubuhutu cyangwa ubututsi udakora ukabukuramo iki? Wananirwa gushyira hamwe n’abandi ukagera he? Ubwoko bwawe bwagufasha iki uri mu mage?

  • oyee

  • ibi bintu birashimishije cyane hababaje padiri thomasi nahimana wabuze acyo afata nicyo areka hagati yubupadiri nurwango numujinya hamwe na twagiramungu wenda guhenukira iburayi ngo bamubujije gutaha kandi ari amafuti ye amubuza gutaha nabonye bakamejeje ngo bari kwigaragambya ngo bari kuregera abanyaburayi batekezeza ko abo bazungu ari ibicucu . abo babirigi bazi ukuntu biciwe abasirikare babo bari barinze agatha uwiringiyimana bakicwa urubozo bazi nukuntu basize urwanda ari nko muri gihenomu babona umwaka ku mwaka uburyo urwanda ruhinduka bazi uko uwo mugabo mubaregera yakoresheje imbaraga ze zose kugira ngo iki gihugu agihindure uyu munsi kikaba ari icyitegererezo kwisi yose . yewe sinako bose bamukunda ariko nuwashaka kumurwanya abura aho ahera kuko nta mpanvu afite muzabaze abafaransa ntako batagize . iyo bababona rero muvuza induru bababona nkinjajwa cyangwa nka banga mwabo abo alpha blondy yise ngo les enemies de l’afrique ce sont les africains kandi numuzungu yaravuze ngo dans chaque hystoire il y a tous jours deux versions tres differentes nukuvuga ngo buri gihe mateka agira inkuru ebyiri zitandukanye cyane kandi byanze bikunze inkuru imwe iba ari ukuri indi ari ikinyoma numunyarwanda aravuga ngo ababurana ari babiri umwe abab yigiza nkana . abo rero bazi ko bafite impanvu mbi nshimye cyane aba bana babanyarwanda nabonye batabunvuse ahubwo bakajya muri rwanda day bagahura numukuru wigihugu . rwanda oyeeeeeeeeeee

    • zeru ku ijana.

  • Nibyo ushobora gukeneshwe nubutegetsi budasaranganya buzibisha bamwe.Budaha amahirwe angana abanyarwanda bose.Bamwe bagacirwa ishyanga abandi muri gereza.Gusa igihe kiragera uwakennye ejo agakira.Uwakize ejo agakena niyo muzunga u Rwanda rubamo kuva rwabaho.

  • Kosora aho wanditse ngo abanyagihuru (Abanyagihugu)

  • Ubukene ntibubaza niba umuntu ari umuhutu cyangwa umututsi, ariko ukora n’ushyira mu bikorwa gahunda zo kurwanya ubukene, ashobora guhitamo abo zigenerwa uko abishaka.

  • Dear, Thereza mureke nawe ntamerewe neza.
    When I always listen to the speeches of our President, I feel very confident and proud to be Rwandan.
    May God be with you Mr President Kagame

  • Abanyarwanda, abanyakameruni, abarundi, abaganda, abanyagana, ababirigi, abongereza, abahorandi nabandi ntarondoye bari bahakoraniye, mbese ntiyari Rwanda day yari international day kuko bose baba bakozweho n’ubukirigitwa kugirango bitabire gahunda y’intore nkuru. Gusa iyo ibi birori birangiye nsigara nibaza utu tubazo: kuki Rwanda day itabera iwacu tukajya ibwotamasimbi? Si ukugaya kiriya gikorwa ariko se amafaranga akigendaho yakabuze ikindi amarira abari kwicwa na nzaramba mu gihugu n’abana b’abashomeri birirwa biyicira isazi mu jisho? Birazwi ko kigendaho amafaranga atagira ingano kandi mu gihugu imbere birimo bicika, ba bazungu bakora akazi ka Public relation baba babonye ikiraka nibo babyungukiramo ndetse na bamwe bifitiye private jets zihita zibona ikiraka. Next time intore nkuru izige uburyo Rwanda day yajya ibera mu ntara zinyuranye z’uRwanda maze abanyarwanda babishoboye bakayitabira, iriya ikazitwa diaspora day.Kwerekana isura nziza y’igihugu cyangwa umuntu hanze ni byiza ariko tujye twibuka guhuza iyo sura twerekana nibyo tubona kuri field, it may be better.

    • Inshinga “lobbying” nizere ko uzi icyo ivuga. Kandi ntahandi ikorerwa usibye mu minsi nk,iriya. Ntabwo mvuga menschi.

  • Mzee wacu ni umuhanga, philosophe, avugisha ukuri , areba kure, si n,uwacu twenyine, arebera bose, so, isi yose iramukeneye! Imana imuturindire!

  • Huum! Niba ubukungu, amahirwe n’uburezi bw’ireme biza bikarobanura, n’ubukene nibuza buzarobanura. Turi bakuru turabona kandi bizakosoka byanze bikunze! Reka mpinire aha.

    • @bucyabwitwejo. Simvuze ngo irabeshye ariko mba holland njya mbona abana baza kwiga babonye bourse bakomoka irwamagana kwa ba kambambili. Nase atarigeze aba chef de zone

      • @James, uhabona bangahe bakomoka mumajaruguru se?

    • Prezida wacu ibyo avuga ni byo rwose. N’iyo agiye gutanga amahirwe y’abakora muri Prezidansi cyangwa ayo kujya mu basirikare bashinzwe umutekano we, ibyo by’abahutu n’abatutsi ntabyo areba, yibanda ku bushobozi gusa.

      • ariko abahutu nabatutsi muri kubakura hehe.mwavuze ubushobozi nubunyarwanda.not ubututsi nububhutu.we are all rwandese

    • Nudahina urakora iki se wangu? Tanga ibitekerezo byubaka uvane amatiku n’iterabwoba hano!

      • Wowe se ubwo utanze ikihe gitekerezo wogacwa we? Ijambo rirarema.

  • ariko ubuhutu nubututsi muri kubukurea hehe.mwavuze ubushobozi nubunyarwanda.plz we are all rwandese

  • NDUHUNGIREHE ntabwo ari Rwanda ni URUPFU. Bigaragare ko Ikinyarwanda ari inshoberamahanga. Kuki abantu bavuga ko nta muhutu, nta mutwa, nta mututsi mu Rwanda bakanga bakabigarukaho? aho si kubera ko bibeshya?
    Buriya bwato bugwa mu nyanja jyewe nemeza ko atari accident, sous-marins se zaba zishinzwe iki? abarokoka ni nka 5% nabwo bakabikoreraho publicité nyinshi.

Comments are closed.

en_USEnglish