PGGSS7:i Rubavu uko byari byifashe (AMAFOTO)
Mu bahanzi 10 bose barimo guhatanira iri rushanwa nta n’umwe wari ufite ikibazo cy’uburwayi cyangwa se ikindi icyo aricyo cyose ku buryo atari buririmbe.
Umubare w’abantu basaga 25000 nibo bitabiriye iki gitaramo. Buri umwe iyo bahamagaye umuhanzi afana urwamo arutera hejuru.
Mu bitaramo bitatu bimaze gutambuka, hari abahanzi bagiye bagaragaza imbaraga nyinshi ugereranyije n’abandi bahanganye. N’ubu niko byagaragaye i Rubavu.
Ku gitaramo cya mbere cyabereye i Huye mu ntara y’Amajyepfo, itsinda rya Dream Boys, Bulldogg na Christopher nibo bayoboye abandi kugeza n’ubu.
Mu bahanzi bamaze guhamya ko ari abahanga, ni Social Mula. Ni umwe mu bahanzi binjira kuri stage nta mashyi cyangwa urusaku asabye. nti bibuze abantu kwishimira indirimbo ze.
Uko abahanzi bakurikiranye kuri stage
Nyuma y’iki gitaramo cyaberaga i Rubavu, hasigaye igitaramo kimwe ari nacyo kizatangarizwamo umuhanzi wegukanye iri rushanwa kizaba tariki ya 20 Nyakanga 2017 i Kigali.
Photos©Evode Mugunga/UM– USEKE
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Nta mafoto ya public mwatweretse uyu munsi kandi niyo atuma turyoherwa mugerageze niba muyafite muyatereho
Comments are closed.