Jimmy Mulisa yemera ko muri APR FC harimo abakoresha UBUROZI
APR FC ishobora gusoreza ku mwanya wa gatatu. Nubwo umusaruro atari mwiza Jimmy Mulisa uyitoza yemeza ko ntacyo adakora ngo ikipe ye igumemo umwuka mwiza, ariko akomeza kuvangirwa n’abizera Uburozi muri APR FC, n’abifuza kumusimbura bajya mu matwi abakinnyi bamwe ntibitware neza.
Harabura umunsi umwe ngo shampiyona y’u Rwanda ‘ AZAM Rwanda Premier League’ 2016-17 isozwe. APR FC ishobora gurangiza ari iya gatatu kuko irushwa na mukeba Rayon sports amanota umunani ikanarushwa na Police FC ya kabiri inota rimwe kandi zinganya imikino.
Umwaka utari mwiza kuri iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda ushobora gutuma Jimmy Mulisa atongererwa amasezerano kuko ayo afite ubu azarangira mu Ukwakira 2017.
Uyu mutoza yagize icyo avuga ku makuru avugwa ku mpamvu zituma APR FC ititwara neza, zirimo kuba ishobora kuba yararozwe (Uburozi), kandi akaba avangirwa na bamwe bifuza kumusimbura ku kazi.
Jimmy Mulisa yashimangiye ko muri APR FC harimo abizera n’abakoresha uburozi agira ati: “Ibi si ibintu bishya. Nkikina n’umupira barabivugaga ariko sinigeze mbijyamo. Mu by’ukuri navuga ko nsanzwe mbyumva kuko byamaze kugera mu bakinnyi. Iyo bivuzwe bikandikwa mu binyamakuru, birangira n’abakinnyi babyizera.
Muri APR FC naho sinahakana ko bitarimo. N’abakinnyi bacu nabo byabagezemo. Hari n’abantu bajya bampamagara bambwira ko bashaka kumfasha kugira ngo ntsinde (bakoresheje uburozi), ariko njye sinjya mbyizera. Sintekereza ko bishobora kugira icyo bihindura ku musaruro uva mu mukino.”
Jimmy Mulisa yakomeje yemeza ko avangirwa n’abandi bantu bifuza kumusimbura ku kazi k’umutoza mukuru wa APR FC
Mulisa yagize ati: “Ni ibintu byinshi byatumye tutitwara neza uyu mwaka. Nkigera muri APR FC namaranye ibyumweru bibiri n’abakinnyi mu mwiherero kuko nabonaga badafite umwuka mwiza n’ishayaka. Ibivugwa hari ubwo nanjye mbyibazaho kuko mu mukino ubona umwe akora cyane, undi nta mbaraga yashyizemo. Gusa n’abakinnyi baba bihemukira kuko iyo uziko ari akazi kawe, ukagakora nabi kuko hari uwakugiye mu matwi nawe uba wiyica.”
Nubwo APR FC ivugwamo amakuru menshi atari meza ashobora gutuma abakinnyi batitanga 100%, umutoza wayo aracyafite ikizere cyo gutwara igikombe cy’Amahoro kigeze muri ¼ aho bazahura na Bugese FC.
Photo: Ishimwe Innocent/UM– USEKE
Roben NGABO
UM– USEKE
6 Comments
Yoooo,nkunda ukuntu ufite igikundiro na discipline,kubw’amahirwe make ,football ni business y’umusaruro kandi usabwa kuboneka niyo condition zihari zaba zituzuye,ntuze gukeka ko na ba Masud bo muri rayon barimo gutembera biboroheye nkabatembera muri park.ahubwo ubwo experience iri kwiyongera,ku yindi occasion bizakunda.Wishing you all the best
Yooo! Uyu mugabo bdamwikundira ari sympathique sana. Niyihangane nta kundi niko bigenda mu mupira, uyu munsi byanze ariko ejo bizakunda, kuyobora ikipe ikomeye ninko kuyobora umugi, uba ujorwa na benshi kdi hari benshi baba bifuza uwo mwanya. Niba hari abakuvangira pole sana, ikindi niba ufite abakinnyi bajya mu bapfumu ihangane bari mu bakuvangira, kandi bavangira umupira muri rusange, wa mugani wawe ntaho twagera tugifite abizera ibirozi ngo bazatsinda
YOO, UYU MUSORE ARAMBABAJE DISI N’UKUNTU MWIKUNDIRA;ARIKO NAKOMERE AKORE FOOT BALL NI IBYO BYOSE ;
wa mufana w igikona wirirwaga ashinja rayons se yabonye Burozi fc iyariyo azongere avuge ubusa.
Ibyavuzwe kur’iyi nkuru ni byinshi cyane ! Ariko noneho amafoto ya Ishimwe Innocent yo abaye mazimpaka ! Ishimwe Innocent agaragaje umuhanga buhanitse, by capturing the expression of glances that the characters exchange whithout talking.
Photo yambere, igaragaza Mulisa amaboko mu mifuka ya training ye, asa nk’ubabaye cyane ; Abamwungirije, bishize ku ruhande rwabo, nk’abamwitaje ; abakini basa nk’aho bategereje ko abamwungirije bagira icyo bababwira (Ese nibo Head Coaches ?) !
Photo ya kabiri yo ; Mulisa arasa nk’uvugisha abakinyi, ariko amaso ndetse n’ibitekerezo biri kure. Iyo ureba abamwungirije ; umwe ararya iminwa, uriya ufite ubwana we, amaso ye aragaragaza ubugome bukabije, niba atari uburakare (bwaba bwatewe n’iki se ?).
Photo ya gatatu, iragaragaza Mulisa avugana n’abanyamakuru, ubona ko afite umucyo, yagaruye akanyamuneza mu maso, iyo ari kure y’abo bagambanyi ! Nta bwumvikane bwashoboka hagati y’abo Bagabo ; it’s so clear !
Birasaba ko Apr Fc ifata icyemezo cya kigabo ! Apr Fc igumanye umwe mul’abo batoza, hari abakinyi bumviraga uwasezerewe, bakumva ko, nta mwanya baba bakibonye muli Team itozwa n’uwo batumviraga ! Solution n’imwe ; n’ukubasezera bose !
Coach MULISA uradushebeje pe. Niyo bwaba buhari, les linges sales ….
Urabitangaza ngo bimare iki?
Ariko bahusezereye ikipe ikagumana Yves
Comments are closed.