Budget 2017/18: Amatora n’ Imishahara bifite 54%, ibikorwa by’iterambere 44.4%
*Ibikorwa bisanzwe bya Leta n’imishahara y’abakozi ba Leta byagenewe 54%
*Ibikorwa by’iterambere n’ishoramari bigenerwa 44.4% gusa
*Urwego rwo gutwara abantu n’ibintu n’uburezi byombi byihariye 53.3% by’amafaranga agenewe ibikorwa by’iterambere.
Kuri uyu wa 08 Kamena, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yamurikiye Inteko ishinga amategeko na Sena uko ingengo y’imari ya 2017/18 iteye, ndetse n’ibikorwa Guverinoma iteganya gukora.
Min. Amb. Claver Gatete yavuze ko iyi ngengo y’imari izibanda cyane ku koroshya ishoramari no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (made in Rwanda).
Muri rusange iyi Ngengo y’Imari y’umwaka wa 2017/18 ingana na miliyari 2,094.9 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yiyongereyeho agera kuri miliyari 140.7 Frw bingana na 7%, ugereranyije na miliyari 1954.2 yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka ushize.
Azava imbere mu gihugu ni 66% angana na Miliyari 1 375.4 Frw, azava ku misoro n’ibindi binyuranye Leta ikuraho amafaranga.
Soma inkuru: ‘Budget’ ya 2017/18 ni miliyari 2 094 ay’igihugu ni 83%, inkunga ni 17%.
Ibikora bisanzwe bya Leta birimo mishahara, ikiguzi cya Serivise, utunozangendo, uduhimbazamushyi n’ibindi bigenerwa abakozi ba Leta (recurrent expenditure) nibyo byagenewe amafaranga menshi kuko byagenewe amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 1 125, angana na 54% by’ingengo y’imari yose. Aha hiyongereyeho Miliyari 131 kuyagiye muri iki kiciro mu mwaka w’ingengo y’imari ushize 2016/17.
Amb. Claver Gatete yavuze ko aya mafaranga ngo azafasha mu gutegura amatora ya Perezida wa Perezida wa Repubulika ateganyijwe, ngo azafasha kandi mu guteganya amafaranga y’imishahara no kwishyura imirimo na Serivise kubera ibigo bishya byashyizweho n’amavugurura yakozwe mu bigo bitandukanye.
Naho amafaranga ateganyirijwe gukoreshwa mu mishinga y’iterambere n’ishoramari rya Leta mu bikorwa by’ubucuruzi azagera kuri miliyari 931 z’amafaranga y’u Rwanda gusa, aya angana na 44.4% by’ingengo y’imari yose ya 2017/17.
Uko iyi ngengo y’imari azakoreshwa
Mu mafaranga miliyari yagenewe ibikorwa by’iterambere n’ishoramari rya Leta, Minisitiri Amb. Claver Gatete yavuze ko agenewe ibikorwa byo kongera umusaruro w’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga byagenewe miliyari 52.9% Frw, aha hazongerwa umusaruro w’imbuto n’indabo, kongera ubuso buhingwaho icyayi, gukomeza gutegura no kwakira inama mpuzamahanga n’ibindi.
Urwego rw’ubuhinzi rwagenewe amafaranga agera kuri miliyari 110.5 Frw akazakoreshwa mu gukomeza guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku musaruro w’ubuhinzi, kongera ubuso bwuhirwa harimo Ha 1367 ku misozi na Ha 3106 mu bishaka ndetse no gutanga ibikoresho byifashishwa mu kuhira ku buso bwa Ha 5 844. Harimo n’ibikorwa byo kongera umusaruro w’ubworozi, gukomeza u bushakashatsi mu gutubura imbuto no gutanga inyongeramusaruro.
Urwego rw’ingufu rwagenewe miliyari 84 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu kwagura imiyoboro y’amashanyarazi, hibandwa cyane cyane ahari ibikorwa rusange nk’inganda, amashuri n’amavuriro. Kwegeraza abaturage uburyo bushya busimbura amakara no gukomeza kwegereza abaturage umuriro w’amashanyarazi.
Urwego rwo gutwara abantu n’ibintu nirwo rwagenewe menshi, ni miliyari 248.5 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu bikorwa birimo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, kwagura ikibuga cy’indege cya Kigali n’icya Kamembe, no kwagura ingendo za Rwandair hirya no hino ku isi, gusana no kwagura imihanda itandukanye ifasha ubuhahirane mu gihugu ndetse no hanze, no kunoza uburyo rusange bwo gutwara abantu cyane cyane mu mujyi wa Kigali.
Urwego rw’amazi isuku n’isukura rwagenewe miliyari 30.4 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu bikorwa birimo gukomeza imishinga igamije kongera amazi meza mu mujyi wa Kigali n’indi mijyi, gusana ibi9korwaremezo by’amazi, gukomeza gukwirakwiza amazi mu cyaro hibandwa cyane mu turere dufite ikigereranyo cy’abaturage bafite amazi meza kiri munsi ya 70%.
Urwego rw’ubuzima rwagenewe miliyari 193.6 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu bikorwa birimo kubaka amavuriro n’ibitaro hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kwegereza abaturage Serivise z’ubuvuzi, gukomeza kurwanya imirire mibi no kugwingira ku bufatanye na Banki y’isi. No gukomeza kongera umubare w’abakozi bafite ubushobozi mu mavuriro n’ibitaro.
Urwego rw’uburezi rwagenewe miliyari 248.5 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu gusana no kubaka ibyumba by’amashuri n’ubwiherero hirya no hino mu gihugu, gukomeza kwita ku ireme ry’uburezi batanga imfashanyigisho mu mashuri atandukanye no gukomeza kongerera ubumenyi abarimu, gukomeza kongera amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ndetse no gutanga ibikoresho bikenerwa muri ayo mashuri, gukomeza gufasha Kaminuza y’u Rwanda kwiyubaka twibanda mu masomo y’ubushakashatsi muby’ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Ibindi bipimo bizaranga uyu mwaka
Muri uyu mwaka byiteze ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo cya 6.2% muri uyu mwaka wa 2017, na 6.8% mu 2018.
Ibiciro ku masoko byo bizazamuka bigere kuri 7% mu 2017, ngo bitewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka ku biribwa, ariko mu mwaka utaha wa mu 2018 bizagera ku gipimo cya 6%.
Ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rwohereza n’ibyo rutumiza mu mahanga (trade deficit) kizagabanukaho ku gipimo cya 24,2%, ahanini bitewe n’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga bizazamukaho 21,85%.
Ibicuruzwa u Rwanda rutumiza mu mahanga bizagabanuka ku gipimo cya 3% mu 2017, ariko mu 2018 bwo biziyongera ku gipimo cya 10,1%.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
7 Comments
igishimishije ni inkunga ituruka hanze kunganira budget igenda igabanuka. kubijyanye n imihanda izubakwa nabyo ntabyo mbonamo, kereka niba amakuru yose mutayabonye.
Imishahara ni iya bande ko abarimu n’abanganaga, abasirikare batarimo aribo benshi?
1.Ese buriya kwagura ikibuga cy’indege cya Kanombe ugasubira inyuma ukubaka n’icya Bugesera ntihaba harimo gushyira imbaraga aho bidakwiye? Nsanga imbaraga zashyirwa mu kwihutisha imirimo y’icya Bugesera kuko cyo kizaba ari kinini kurusha icya Kanombe.
2. Ku bijyanye n’amatora ndumva igihugu kidakwiye gushyiramo imbaraga nyinshi cyane kuko abanyarwanda bagaragaje aho bahagaze muri referendumu yo muri 2015. Sintekereza ko mu myaka 2 bahinduye imitekerereze.
3. Ireme ry’uburezi ritita ku mibereho myiza no ku gaciro ka mwalimu ntaho rizatugeza.Rwose bayobozi aho gufata abana banyu ngo mubohereze kwiga mu mahanga nimutunganye uburezi bw’u Rwanda maze abana banyu bigane n’abacu. Nawe se muravuga Made in Rwanda kandi abana banyu mukabohereza kwiga iyo mu mahanga ariko mutanga ama devises abarihira. Made in Rwanda nigere no mu burezi. Impamvu mwohereza abo bana banyu mu mahanga kwigayo ni uko iryo reme ry’uburezi bwo mu Rwanda namwe murikemanga.
Nonese amafaranga ari kwakwa abantu mugihugu cyose ngo nayo gutegura amatora azamara iki kandi budget yarateganijwe?
Hahaha arikose njye nari nzi ko buriya amafaranga menshi ahubwo akwiye kujya mu bikorwa by’iteambere nko kubaka ibikorwaremezo, mu buhinzi n’ubworozi, uburezi, ubuvuzi n’ibindi bifitiye akamaro abaturage benshi.
Naho 54% by’ingengo y’igihugu bijya mu bakozi ba Leta batarenze na 3% by’abakozi bose mu gihugu??????????????????????????????????????????????????????
Ni byiza u Rwanda ruri guter’imbere. Nishimiye ibigiye gukorwa murwego rw’ubuzima cyane cyane kiriya kintu cyo kurwanya imirire mibi nicyo gushyira mumyanya abakozi babifitiye ububasha (Professionals)
Ni byiza kwita kuri gahunda yo kwegereza amazi meza abaturarwanda kuko amazi nubuzima ariko kubiha J.sano umaze igihe yizeza abantu amazi ataboneka byo sibyo keretse abayobozi ba wasac bahindutse nkuko reg yahinduriwe umuyobozi.MURAKOZE
Comments are closed.