Digiqole ad

Colombia: Inyeshyamba za FARC zatanze 30% by’intwaro zari zifite

 Colombia: Inyeshyamba za FARC zatanze 30% by’intwaro zari zifite

Inyeshyamba zamaze igihe zirwanya ubutegetsi bwa Colombia, (The Revolutionary Armed Forces of Colombia, FARC) zatangaje ko zamaze gutanga intwaro zingana na 30% by’izo bari bafite ku ndorerezi z’Umuryango wa UN, nyuma y’umwaka biyemeje guhagarika intambara.

FARC yamaze imyaka 50 irwanya ubutegetsi muri Colombia

Ku wa gatatu w’icyumweru gitaha FRAC izongera gutanga 1/3 cy’intwaro yari itunze naho izindi zisigaye bagomba kuba bazitanze mu byumweru bibiri.

Izi ntwaro biteganyijwe ko zizabikwa ahantu 26 hatandukanye mu gihugu cya Colombia.

Nyuma y’imyaka isaga 50 y’urugamba n’iminsi y’imishyikirano ataragiraga icyo igeraho, inyeshyamba za FARC na Leta ya Colombia bumvikanye ku kurangiza intambara mu mwaka ushize.

Nibura hari intwari 7 000 zirimo inini n’into zigomba gutangwa n’izi nyeshyamba za FARC mbere yo kwemererwa ko umutwe wabo uhinduka ishyaka ryemewe mu gihugu.

Rodrigo Londoño Echeverri, wahimbwe akazina ka Timochenko, ni we muyobozi wa FARC, yatangaje ku wa gatatu ko batanze izi ntwaro.

Inzego za Leta n’indorerezi za UN zemeje kubaho kw’icyo gikorwa cyo gutanga intwaro.

FARC yahawe kugeza tariki ya 20 Kamena 2017 kuba yamaze gutanga intwaro zose ifite, ni nyuma y’uko igihe ntarengwa cyari cyarangiye tariki ya 30 Gicurasi nyuma kikongenrwa.

BBC

en_USEnglish