Digiqole ad

‘Ubukene bubangamira ubwiyunge’…Ubuyobozi buti ‘n’abahaze bagira amacakubiri’

 ‘Ubukene bubangamira ubwiyunge’…Ubuyobozi buti ‘n’abahaze bagira amacakubiri’

Umuvunyi Mukuru, Aloysie Cyanzayire hamwe n’abandi bayobozi bari muri iki gikorwa mu Ruhango

Ruhando- Mu muhango wo gutangiza Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Ruhango, bamwe mu baturage bavuze ko ikibazo cy’ubukene  kiri mu bituma ubumwe n’ubwiyunge butagerwaho ijana ku ijana, ariko Ubuyobozi bukavuga ko hari n’abifite bagira amacakubiri.

Umuvunyi Mukuru, Aloysie Cyanzayire hamwe n'abandi bayobozi bari muri iki gikorwa mu Ruhango
Umuvunyi Mukuru, Aloysie Cyanzayire hamwe n’abandi bayobozi bari muri iki gikorwa mu Ruhango

Mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri 2015 bwagaragaje ko akarere ka Ruhango kari mu turere dutandatu tuza imbere mu kugaragaramo abaturage bakifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.

Ibiganiro byo gutangiza ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge kuri uyu wa Gatatu muri aka Karere ka Ruhango byibanze ku ngamba zakwifashishwa mu guhangana n’iyi ngengabitekerezo n’ibibazo bikomeje kugaragara muri uru rugamba.

Bamwe mu bahoze ari abayobozi nyuma gato ya Jenoside muri aka karere bavuga ko hari bamwe mu baturage bagifite uburakari bw’ibyakurikiye Jenoside.

Mazimpaka Andrée wayoboraga icyahoze ari Komini Tambwe agira ati «Harimo uburakari bw’abantu bavuga ko amasambu yabo yabohojwe muri gahunda yigeze kubaho yo gutuza abantu hasaranganywa ubutaka bakaba batarahawe ingurane kandi si bake.»

Ku rundi ruhande hari abasanga ikibazo cy’inzara n’imibereho mibi byugarije imwe mu miryango na byo biri mu bizitira kugera ku bumwe n’ubwiyunge ku gipimo gishimishije.

Aba baturage bagaruka no ko  ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’imyumbati, bakavuga ko cyahungabanyije imibereho yabo ku buryo abagifite ingengabitekerezo baboneyeho kuyigaragaza kubera umujinya w’iyi mibereho batishimiye.

Umwe muri bo utifuje gutangazwa ati «Leta idufashije ikatubonera imbuto y’myumbati twarushaho kuririmba amahoro kuko iyo umwana yaburaye igisubizo umubyeyi ashobora guha abana  akenshi kiba urwitwazo rw’amateka igihugu cyanyuzemo.»

Ubuyobozi buvuga ko ubumwe n’ubwiyunge mu baturage bo hasi atari ikibazo gikomeye, gusa ngo kwigwizaho imitungo kuri bamwe mu bayobozi no gushaka kurya ibyo abaturage bagenewe nko muri gahunda ya VUP, Girinka n’Ubudehe ngo na byo bishobora kudindiza ubumwe n’ubwiyunge.

Mbabazi Francois Xavier uyobora akarere ka Ruhango  avuga ko ubukene n’inzara bidakwiye kuba urwitwazo rwo kubangamira ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge kuko abo Leta ifasha batishoboye atari bo bagaragaraho ibi bibazo by’amacakubiri, ahubwo ko ari bamwe mu bifite.

Muri ubu bukangurambaga bwiswe ‘UMURUNGA w’ubumwe’, abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge muri buri Karere bazaba bagizwe n’abahoze ari abayobozi, Komite Nyobozi y’Akarere, komite y’Abunzi, abari inyangamugayo z’inkiko Gacaca, abashinzwe umutekano n’abarinzi b’igihango.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima watangije iri huriro mu Ruhango
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima watangije iri huriro mu Ruhango
Umwe mu baturage bavuze ko ikibazo cy'ubukene n'inzara ari bimwe bidindiza ubumwe n'ubwiyunge.
Umwe mu baturage bavuze ko ikibazo cy’ubukene n’inzara ari bimwe bidindiza ubumwe n’ubwiyunge.
Bamwe mu bayobozi n'abagize ihuriro ry'ubumwe n'ubwiyunge mu Karere ka Ruhango.
Bamwe mu bayobozi n’abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Ruhango.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Ruhango

en_USEnglish