William Ndog uri mu igeragezwa muri Rayon yakiniye Canon de Yaoundé
Biravugwa ko Rayon sports yatwaye igikombe cya shampiyona mu Rwanda ishobora gutakaza abakinnyi benshi muri iyi mpeshyi. Nayo yatangiye gushaka abo ibasimbuza. Abanya-Cameroun bane batangiye igeragezwa barimo William Ndog wakiniye amakipe akomeye nka Canon de Yaoundé.
Rayon sports yari ifite abanyamahanga batanu muri shampiyona y’uyu mwaka; Kwizera Pierrot (Burundi), Nahimana Shasir (Burundi), Fabrice Mugheni (DR Congo), Moussa Camara (Mali), Tidiane Kone (Mali). Gusa amakuru ahari ni uko batatu muri bo bashobora kuva muri iyi kipe muri iyi mpeshyi.
Iyi kipe isanzwe izwiho gukoresha abanyamahanga batanga umusaruro, yatangiye gukoresha igeragezwa abakinnyi bane baturutse muri Cameroun, barimo myugariro w’ibumoso William Ndog wigeze guhamagarwa muri ‘Les Lions indomptables’ y’abatarengeje imyaka 20 ubwo yakinaga muri Canon de Yaoundé 2011.
Umuseke wabajije Masudi Djuma uko yabonye umusaruro w’aba basore asubiza ati: “Ni abakinnyi batari babi ariko bamaze igihe kinini badakina. Bafite ‘touche’ y’umupira, ni abakinnyi mbwira bakumva, ariko umubiri uracyabagora kuko bamaze iminsi badakora imyitozo cyangwa ngo bakine imikino.”
Rayon sports yakoresheje aba bakinnyi mu mukino wa gicuti yatsinzemo Etoile FC 4-1 kuri stade Umumena. Ibitego byatsinzwe na Muhire Kevin, Irambona Eric, na Lomami Frank.
Roben NGABO
UM– USEKE