Digiqole ad

6 bahawe impozamarira batsindiye mu rubanza rwa Berinkindi waburaniye muri Suede

 6 bahawe impozamarira batsindiye mu rubanza rwa Berinkindi waburaniye muri Suede

Abantu batandatu bacitse ku icumu rya Jenosideyakorewe Abatutsi baregeye indishyi mu rubanza rwaregwagamo Berinkindi Claver wamaze guhamwa n’ibyaha agakatirwa gufungwa burundu, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 07 Kamena bashyikirijwe aya mafaranga y’indishyi z’akababaro.

Bahawe ababahasha arimo sheki y'aya mafaranga bahawe
Bahawe ababahasha arimo sheki y’aya mafaranga bahawe

Nkeramugaba Alexis, Mukarutabana Pelagie, Mukamana Leoncie, Agnes Nyirarugwiro, Rusagara Anaclet n’undi umwe utifuje gutangazwa mu itangazamakuru nibo bashyikirijwe izi ndishyi z’akababaro.

Umunyamategeko Goran Hjalmarsson wunganiraga aba bantu batandatu avuga ko abregeraga indishyi muri uru rubanza rwaregwagamo Berinkindi Claver bari 16 ariko ko we yunganiraga aba batandatu.

Avuga ko uru rubanza rwabaye mu byiciro bibiri birimo icyabereye mu rukiko rwisumbuye aho yamaze ibyumweru bibiri akorana n’aba bantu yunganiraga bakanabazwa icyo bifuza.

Ashimira aba bakiliya be ku mutima ukomeye bagaragaje muri ibi bibazo baciyemo, akanashimira ubushinjacyaha na Police by’u Rwanda byamufashije kugira ngo atsinde uru rubanza.

Uyu munyamategeko wirinze kuvuga umubare w’amafaranga yahawe aba bakiliya be, avuga ko aya mafaranga yagenewe abakiliya be yakuwe mu nzu yabagamo Berinkindi wari waramaze kubona ubwenegihugu bwa Suwede.

Rusagara Anaclet umwe muri aba bashyikirijwe iyi mpozamarira avuga ko ibyakozwe muri Jenoside bitagira ingurane ariko ko ibihano byahawe uwabahemukiye ari ikimenyetso cy’agaciro kambuwe abe n’ibye yabuze.

Avuga ko ibi byakozwe na Suwede bikwiye kubera urugero ibindi bihugu bikomeje kwinangira mu kuburanisha cyangwa kohereza abakoze Jenoside babihungiyemo.

Ati « Batugiriye neza nk’uko Suwede yabigenje nabo bakurikirana abo bantu kuko baraduhemukiye kuko baraduhemukiye, batumye abantu baba imfubyi, babura ababo n’ibyo bari batunze, abandi baratatana. »

Avuga ko guhana aba bantu bigira icyo bisigira abahemukiwe. Ati « Ntabwo ari ngombwa ngo tubone ibyo badutwaye ariko nibura bahanwe kugira ngo ibyo bakoze bitazanasubira. »

Umuyobozi wungirije wa Ibuka, Egide Nkuranga avuga ko izi mpozamarira zije nyuma yo guhamya ibyaha uwaregwaga zidafite agaciro kanini kuruta icyakozwe cyo gutanga ubutabera.

Ati «  Ngira ngo mujya mwumva abantu iyo urubanza rubaye, umuntu akavuga ngo ‘reparation (impozamarira) nkeneye ni ukugira ngo urubanza rucibwe, reparation economique (impozamarira y’amafaranga) muzampe ifaranga rimwe’, biriya bivuze ko ifaranga rimwe ari symbol (ikimenyetso) igaragaza ko we reparation yari akeneye ari bwa butabera. »

Egide Nkuranga avuga ko ubu bushake bwo kuburanisha abakoze Jenoside bwagaragajwe na Swede bukwiye kubera isomo ibindi bihugu by’iburayi bikomeje gukingira ikibaba ababihungiyemo, bikabohereza cyangwa bikababuranisha

Goran avuga ko aba bantu yunganirara bagaragaje ubutwari kandi baranyuze mu icuraburindi
Visi Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga avuga ko impozamarira ya mbere ari ubutabera
Visi Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga avuga ko impozamarira ya mbere ari ubutabera
Babanje gusinya kuri sheki y'amafaranga bahawe
Babanje gusinya kuri sheki y’amafaranga bahawe
Yahise amushyikiriza impozamarira ye
Yahise amushyikiriza impozamarira ye
Nkeramugaba Alexis ashyikirizwa impozamarira yagenewe
Nkeramugaba Alexis ashyikirizwa impozamarira yagenewe
Na we bamuhaye iye
Na we bamuhaye iye
Ngo amafaranga si yo ngombwa icya mbere ni ubutabera bwatanzwe
Ngo amafaranga si yo y’ibanze icya mbere ni ubutabera bwatanzwe
Bamaze kuba inshuti magara kuko bamaze igihe kinini bakorana
Bamaze kuba inshuti magara kuko bamaze igihe kinini bakorana

Photos ©M. Niyonkuru/umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • nibindi bihugu nk’ubufaransa birebereho bihane abajenosideri bariyo kandi banabace impozamarira zifatika nubwo wamugani nta mafaranga yazura uwishwe

  • yooo nibyiza nukuri.gusa Impozamarira nyayo ni Ubutabera

Comments are closed.

en_USEnglish