Digiqole ad

Myanmar: Indege ya Gisirikari yari itwaye abantu 104 yaburiwe irengero

 Myanmar: Indege ya Gisirikari yari itwaye abantu 104 yaburiwe irengero

Kuri uyu wa gatatu, indege ya Gisirikare yari itwaye abantu 104 yabuririwe irengero hagati yy’umujyi wa Myeik na Yangon yo mu Majyepfo ya Myanmar.

 

Birakekwa ko aba bantu baburiye muri iyi ndege ari abo mu miryango y’abasirikare bakorera mu Majyepfo ya Myanmar. Ibikorwa byo gushaka iyi ndege bikaba byahise bitangira nk’uko igisirikare cy’icyo gihugu kibitangaza.

Umuvugizi w’ingabo za Myanmar Gen. Myat Min Oo yavuze ko indege yabuze ari iyo mu bwoko bwa Y-8 yakorewe mu Bushinwa, ngo yari itwaye abagenzi 90, n’abakozi b’imbere mu ndege 14.

Ngo itumanaho ry’abari batwaye iyi ndege n’abari ku butaka ryacitse bitunguranye ahagana saa saba na mirongo itatu n’itanu (1:35 pm), zikaba saa tatu n’iminota itanu (09h05) ku isaha yo mu Rwanda ubwo yari iri kuri ‘miles’ 20 mu Burengerazuba bw’umujyi wa Dawei

Inzego z’umutekano zikaba zahise zishyira amato n’indege mu gikorwa cyo gushakisha iyi ndege cyatangiye bakimenya ko yabuze iri kugurukira hejuru y’inyanja Andaman.

Hari umuntu ngo wabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’ ko bakeka ko ibura ry’iyi ndege ryatewe n’ibibazo bya Tekinike kuko ikirere cyari kimeze neza.

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish