Digiqole ad

Moustapha na Nova Bayama ba Rayon bamaze kumvikana na Police FC

 Moustapha na Nova Bayama ba Rayon bamaze kumvikana na Police FC

Nsengiyumva Moustapha na Nova Bayama nibo bagiye kuyobora impande za Police FC

Abakinnyi ba Rayon sports ifite igikombe cya shampiyona n’icy’amahoro biheruka bakomeje kwifuzwa n’andi makipe mu Rwanda. Nsengiyumva Moustapha na Nova Bayama bashobora gusinyira Police FC kuri uyu wa gatatu.

Nsengiyumva Moustapha na Nova Bayama nibo bagiye kuyobora impande za Police FC
Nsengiyumva Moustapha na Nova Bayama nibo bagiye kuyobora impande za Police FC

Umwaka w’imikino mu Rwanda urabura ukwezi kumwe gusa ngo usozwe kuko urangira tariki 4 Nyakanga 2017. Abakinnyi barangije amasezerano batangiye ibiganiro n’amakipe abashaka.

Rayon sports ni imwe mu zifite abakinnyi bifuzwa cyane kuko batwaye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ 2016-17.

Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko kuri uyu wa gatatu tariki 7 Kamena 2017 hateganyijwe ibiganiro bya nyuma hagati y’ubuyobozi bwa Police FC n’abakinnyi babiri barangije amasezerano muri Rayon sports, abakinnyi bo ku mpande basatira Nsengiyumva Moustapha na Nova Bayama.

Aba basore Police FC ngo yemeye kubaha miliyoni esheshatu za ‘recrutement’ n’umushahara w’ibihumbi 350. Rayon sports yari ibafite yo ivuga ko itabarengereza miliyoni eshatu kuri buri umwe.

Bivugwa ko aba basore bifuzaga kuguma muri Rayon sports kuko izanakina imikino ya CAF Champions League umwaka utaha, ariko amahirwe yo kuyisinyira ni make kuko yanze kongera amafaranga.

Aba basore nibasinyira Police FC baraba biyongereye ku bandi bavuye muri Rayon bajya muri Police FC nka; Robert Ndatimana, na Nzarora Marcel.

Izi kipe zombi zifitanye umukino ubanza wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro, uzabera kuri stade ya Kicukiro tariki 18 Kamena 2017.

Nova Bayama yahisemo Police FC kuko ibiganiro na AFC Leopards na Rayon sports zamwifuzaga byanze
Nova Bayama yahisemo Police FC kuko ibiganiro na AFC Leopards na Rayon sports zamwifuzaga byanze
Moustapha ufite ibitego umunani niwe mukinnyi w'ukwezi kwa Mata
Moustapha ufite ibitego umunani niwe mukinnyi w’ukwezi kwa Mata

Roben NGABO

UM– USEKE

7 Comments

  • Umva mwa bahungu mwe kuva muri gikundiro utagiye gukina hanze nta bihe byiza ushobora kugira,muzi neza ko aryiyo ibubakiye izina .ubwo rero ndabona mutekereje hafi nibyo izo note ni nyinsi ariko kwihangana byari kuzatuma mubona izirenzeho.musubize amaso inyuma ,mwibuke MWISENEZA DJAMALI,NDATIMANA ROBERT,BIZIMANA DJIHAD,…..baheruka ibihe byiza bakiba muri gikundiro.Mubanze mutekereze neza

  • urugendo rwiza.basore

  • Eheeeee ayo mafaranga rayon itanga ntabwo akibaho niba atari abanyamakuru bakabya!!! Gusa nibwirire aba bakinnyi: Mustafa ibuka ko utangiye kugaragara muri retour iyo wihangana ugasinya byibura umwaka 1 wari kuzasiga wigaragaje neza. Nova uribuka uko wavuye muri apr na mukura? None dore umwaka 1 ukuntu wigaragaje neza! Iyo wongeraho byibura undi 1 uretse na police hafi hari i burayi!!! Ntimukiyicire carrier sha.

  • Ariko abarayon murikunda ngo abavuye iwanyubabiki? gusebanya sibyiza Djihadi !!!!!!!!!!!!!!?

  • ko mwibagiwe faustin,kanombe,jdamal,kawunga

  • nta gisa na rayon sport

  • Kumvikana hanyuma bikarangira gute? Nova yoingeye amasezeranokugeza 2019. Ibinyamakuru bikunda kuzamura ibiciro ngo mugere kuki koko???

Comments are closed.

en_USEnglish