Digiqole ad

Nzarora na Fabrice Twagizimana muri 5 Police FC yongereye amasezerano

 Nzarora na Fabrice Twagizimana muri 5 Police FC yongereye amasezerano

Nzarora Marcel na Fabrice Twagizimana bari mu bakinnyi batanu Police FC yongereye amasezerano

Harabura ukwezi ngo umwaka w’imikino urangire. Gusa Police FC yatangiye kongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi igikeneye. Yatangiriye kuri batanu barimo ba kapiteni bayo Fabrice Twagizimana Ndikukazi n’umwungirije Nzarora Marcel.

Nzarora Marcel na Fabrice Twagizimana bari mu bakinnyi batanu Police FC yongereye amasezerano
Nzarora Marcel na Fabrice Twagizimana bari mu bakinnyi batanu Police FC yongereye amasezerano

Tariki 4 Nyakanga nibwo umwaka w’imikino urangira mu Rwanda kuko aribwo hakinwa umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro. Benshi mu bakinnyi bo mu Rwanda amasezerano yabo arangira nyuma y’iyo tariki.

Nyuma yo kwishimira umusaruro Police FC yatanze uyu mwaka, ubuyobozi bwayo bwamaze kongerera amasezerano y’imyaka ibiri abakinnyi bayo batanu, banabasaba gutwara igikombe cya shampiyona umwaka utaha w’imikino.

Ba kapiteni b’iyi kipe Fabrice Twagizimana bita Ndikukazi na Nzarora Marcel umwungirije nibo bahereweho bivugwa ko umwe yahawe miliyoni esheshatu. Banasinyisha Muvandimwe Jean Marie Vianney, Mushimiyimana Mouhamed bita Meddy, na Umwungeri Patrick bahawe miliyoni eshanu za ‘Recrutement’.

Umutoza wa Police FC Seninga Innocent yabwiye Umuseke ko yishimiye kuba abayobozi bararangije iyi gahunda, agira ati:

“Ikipe iyo igumye hamwe abakinnyi baramenyerana. Si byiza guhora twubaka buri mwaka. Abakinnyi batanu bamaze kongererwa amasezerano kandi impano, ubushobozi, n’umusaruro batanga ntawe ubishidikanyaho. Mu barangije amasezerano harimo abandi babiri nabo bari hafi gusinya kuko ibiganiro byagenze neza. Ibijyanye n’abakinnyi nibirangira nibwo natwe abatoza tuzatangira kuganira n’ubuyobozi kuko amasezerano yacu nayo agiye kurangira.”

Abandi bakinnyi basoje amasezerano yabo muri Police FC bashobora kwishakira andi makipe ni; Ndatimana Robert, Mpozembizi Mouhamed, Bwanakweri Emmanuel, Songa Isaie, Ngomirakiza Hegman, Japhet Hakizimana Irambona, Niyonzima Jean Paul, Neza Anderson na Hakim Tuyisenge.

Muvandimwe JMV12 ni umwe muri ba myugariro bigaragaje cyane uyu mwaka
Muvandimwe JMV12 ni umwe muri ba myugariro bigaragaje cyane uyu mwaka
Nzarora Marcel yagiye mu ikipe y'igihugu amaze kongera amasezerano
Nzarora Marcel yagiye mu ikipe y’igihugu amaze kongera amasezerano

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish