Episode 123: Rosy aburiye Daddy ko naramuka akunze Sacha azabigwamo
Njyewe-“Ngo uje kumburira? Umburira iki se Rosy?”
Rosy-“Daddy! Naraye ntatuje, umutima wanjye wabyiganiragamo icyo nakora gusa nsanze ngomba kubikubwira”
Njyewe-“Uuuuh! Ngaho mbwira ndakumva!”
Rosy-“Daddy! Ukunda ubuzima bwawe?”
Njyewe-“Umva sha! Cyane ndetse!”
Rosy-“Niba koko ukunda ubuzima bwawe ukaba uzi agaciro ko kubaho, rekana Sacha!”
Njyewe-“Uuuuh! Rosy! Ibyo uvuga uri kubihera hehe?”
Rosy-“Daddy! Ntabwo ndi umukobwa ujagaraye, ntabwo ndi birihanze ndetse nta nubwo ngenzwa no guteranya, ahubwo ndakuburira nk’umuntu namenye kandi ntazareka ngo agwe mu mage ayita ibyishimo.”
Njyewe-“Yampaye inka data!”
Rosy-“Daddy! Uriya mukobwa ntabwo umuzi ariko njye muzi kuva cyera, ibye byose ndabizi kuko ntacyo ajya ampisha, ndagira ngo nkubwire ko imirabyo y’urukundo iri kwisesura buri kanya!”
Njyewe-“Uuuh! Rosy! Koko ibyo uvuga nibyo?”
Rosy-“Daddy! Ibyo nkubwira ni byo! Sacha aragukunda kandi umuntu yakunze aba ari mu byago!”
Njyewe-“Ngo umuntu yakunze aba ari mu byago? Gute se Rosy?”
Rosy-“Daddy! Nakubwira byinshi ariko bikubiye muri kimwe, niba ushaka kubaho uzakundire Sacha mu mutima wawe gusa kuko nubigaragaza isi izakurangiriraho”
Njyewe-“Rosy! Sacha ni umukobwa nabonye ngatinya, ibitu ntazi aho byavuye, ujya munsi duhurira kwa Dovine akicara kuri Bob, yanteye gutekereza kure biba ibindi ejo bundi ambaza ibya telephone ye yari yabuze yageraho akayibona, mu kuza kunyiseguraho rero niho yansabye kumugaragira nkamubera Brother we ikintu nishimiye cyane none ngo mureke?”
Rosy-“Daddy! Ibyo nkubwira ndabizi neza, Sacha ari kugukunda cyane, ari kumpamagara cyane agashaka ko tukuvugaho, ndetse n’ifoto yawe yayigize profile yembega ibintu byashyushye”
Njyewe-“Inka yanjye! Reka ndebe!”
Nahize mfata telephone yanjye vuba vuba nirukira online koko mpona ifoto yanjye kuri profile ye ndumirwa kuko numvaga ari ibidashoboka.
Njyewe-“Eeeeeh! Uziko koko aribyo!”
Rosy-“Nonese wagiragango nakubeshyaga Daddy? Nibyo rero!”
Njyewe-“Nonese Rosy! Ni iyihe mpamvu unsaba kwibagirwa Sacha ngo niba nshaka amahoro?”
Rosy-“Daddy! Wari uzi ko Sacha buriya nta muhungu yigeze akundana nawe kuva yavuka?”
Njyewe-“Rosy! Ibyo yarabimbwiye”
Rosy-“Yigeze akubwira impamvu se?”
Njyewe-“Ntabwo yambwiye byinshi ariko muri bicye yambwiye ko ari uko abahungu benshi bamutinya”
Rosy-“Niyo mpamvu se wahise utinyuka ukegera umwana wa Afande? Daddy! Nyamara wanyumva!”
Njyewe-“Humura ndakumva Rosy! Ngaho mbwira”
Rosy-“Daddy! Sacha buriya yagiye akundana n’abahungu ariko ntihashiraga iminsi itanu badakuyemo akabo karenge!”
Njyewe-“Uuuuuh! Kubera iki se?”
Rosy-“Erega Papa we ni Afande! Kandi iyo aramutse amenye ko hari umuhungu wamwegereye amushakira kubura hasi no hejuru mpaka amufashe”
Njyewe-“Inka yanjye! Ibyo se biracyabaho?”
Rosy-“Umva yewe! Sha wabibaza Clement cyangwa Patrick, aho bari ubu baranoze! Niba nawe ushaka kwiyongeraho rero ubwo amahitamo ni ayawe”
Njyewe-“Rosy! Wari ukoze kumburira gusa Sacha ntabwo namureka gutyo gusa nka Brother we ndabizi azambwira byose kuko nawe atakwemera ko muzira”
Rosy-“Ariko Daddy! Ko uri gukina n’ubuzima? Nyamara watuza ukemera ibyo ndi kukubwira”
Njyewe-“Humura nakumvise Rosy kandi wakoze cyane kubwo kumpangayikira kwawe! Ubwo ibindi byose nzagerageza kwitwararika kandi nizeyeko nta ngaruka zizava kuri njyewe!”
Rosy-“Daddy! Nanjye nicyo nkwifuriza, burya urukundo ni inyanja ngari, wakwishira kogamo ariko ukoga uhunga imivumba kugirango utarohama ukamira nkeri!”
Njyewe-“Ndabyumva Rosy! Kandi nzagerageza noge magazi umunsi iyo nyanja y’urukundo nayiguyemo!”
Rosy-“Nushaka umenye ko wayiguyemo cyera, Sacha yarangije kuguhitamo, ibyo byemere nk’ukuri njye ndabizi neza, Daddy nawe uri tayali kumukunda ugashyira ubuzima bwawe mu kaga cyangwa?”
Njyewe-“Rosy! Urukundo ruramutse ruje aho rwanyohereza hose nagenda kuko nziko iteka rutsinda kandi rugakora ibyananiye abandi, umutima wanjye uzabasha kwakira imvune zarwo kuko uzaba wararubonye urubabaye”
Rosy-“Ahaaa! Uzi ko koko nawe ubabaye urukundo!”
Njyewe-“Hhhhhh! Ntawe bitabera erega! Ahubwo ntegereje igihe bizazira!”
Rosy-“Ooooh! Byiza sha, Nonese hano niho mu rugo Daddy?”
Njyewe-“Yego! Nizere ko ubutaha utazayoba!”
Rosy-“Hhhhhh! Ushaka ko nzajya nza kugusura se?”
Njyewe-“Rosy! Nkunda abashyitsi cyane buriya, uzi ibyishimo nagira hano hagiye hahora abashyitsi”
Tukiri aho Mama yahise yinjira muri salon maze ahita atangara,
Mama-“Ariko Mana yanjye koko? Daddy ubwo nta soni ufite?”
Njyewe-Isoni z’iki se Mama?”
Mama-“Ubwo iyo ubona wicaye imbere y’umushyitsi ntacyo wamwakirije ntacyo wibwira?”
Njyewe-“Eeeeh! Uzi ko nasebye koko!”
Rosy-“Hhhhhh! Mama! Humura ikizima si amazimano ahubwo ni umutima mwiza!”
Mama-“Yego shenge ndabyumva ariko ikitabuze mu rugo n’amazimano, Daddy ngaho akira undi mwana, wabona ari nawe uzavamo umukazana wanjye!”
Njyewe-“I am sorry Rosy! Nari nibagiwe rwose! Nkuzanire iki se?”
Rosy-“Oya wikigora, ahubwo reka ngende!”
Mama-“Uuuh! Nonese uhise ugenda? Oya reka abanze akwakire, cyangwa uhise umubenga?”
Rosy-“Hhhhhhhh! Oya Mama,ngiye mu kazi nuko nari nyuze hano ngo mparebe, nzagaruka kubasura nanabafashe imirimo!”
Mama-“Ntiwumva se ahubwo! Nuko shenge uri uri umukobwa w’umutima nturi nka babandi banga gukora, ni kalibu rwose”
Rosy yahise ahaguruka nanjye ndahaguruka, asezera Mama wari wamwishimiye cyane maze turasohoka tugeze hanze aba atangiye kunserereza ngo dasebye dukomeza kugenda muri izo blague turakingura turasohoka ako kanya moto iba iraje,
Rosy-“Sha wakoze cyane rero kandi uzirikane byose nakubwiye”
Njyewe-“Nta kibazo Rosy! Ndabizirikana kandi nawe wakoze kuza kunsura”
Rosy-“Yego sha! Bye!”
Rosy yahise ampobera ampa kiss ku itama maze yurira moto arampepera moto irahaguruka nanjye mpina umugongo nsubira mu rugo.
Nagezeyo nsanga Mama ari kwisetsa yivugisha utugambo nyoberwa ibyo ari byo, maze mba ndamubajije,
Njyewe-“Mama! Bite ko wisetsa?”
Mama-“Mwana wa! Urabona nabuzwa niki kumwenyura? Naba nakiriye umukazana hano nkarenga ngakunja isura koko?”
Njyewe-“Uti umukazana?”
Mama-“Yiiiiii! Uriya mukazana wanjye rwose namwishimiye, uzi ukuntu ari umukobwa w’umutima? Disi ntabwo ari nkabubu bafata umweyo bambaye amashashi, uziko ngo azaza no kumfasha uturimo?”
Njyewe-“Singaho umukazana abaye umukazana!”
Mama-“Yiiiii! Rwose uriya ni umukazana kandi ndamushimye, ubutaha najya aza nzajya mwiyakirira!”
Njyewe-“Ariko Mama uzi ko nta n’urukundo ruca amarenga hagati yacu? Uriya mukobwa buriya tuganira gutyo gusa!”
Mama-“Oya se kandi! Urabura iki?”
Njyewe-“Mama! Ntabwo nari nagira amahitamo…”
Mama-“Oya rwose amahitamo ni uriya, niba utaranabimubwira naguruka hano nzamukubwirira”
Njyewe-“Inka yanjye! Ariko se ni iki aguhaye mwo kabyara mwe?”
Mama-“Reka njye buriya nkunda umuntu ntacyo ampaye! Ahubwo atinze kuzagaruka!”
Njyewe-“Ahaaa! Ndumva bya bintu bitoroshye, reka mbe nigiriye mu cyumba!”
Nasize Mama aho akisekera njya mu cyumba, nkihagera nsanga telephone nari nasize yahogoye, nkiyifata nsanga ni Danny, nkanda yes nshyira ku gutwi,
Njyewe-“Hello!”
Danny-“Yes Bro! Bite se?”
Njyewe-“Ndaho ndakomeye nta mutima mubi kabisa! Wowe se bite ko tunaburanyeho?”
Danny-“Wapi byaranze! Iminsi n’imitindi buriya ikona n’ingwe!”
Njyewe-“Uuuuh! Byagenze gute se Bro?”
Danny-“Yewe! Ni story ndende saana! Ubu nyine bansohoye mu nzu ahubwo niba hari aho wihengetse waba unshumbikiye nk’umudjama wanjye!”
Njyewe-“Eeeh! Ngo bagusohoye hahandi wabaga? Kubera iki se?”
Donny-“Wahora n’iki se ko ngo ya nzu bagiye kuyivugurura akaba ariyo mpamvu badusohoye nabi? Ariko twari tumurimo n’udufaranga rero niyo yayo, amezi atatu yonyine?”
Njyewe-“Yampaye inka! Ubu se nako ndaza kukubwira mukanya”
Danny-“Ugerageze Bro! Ewana ndabizi ntacyakunanira kuko uri umuvandimwe wanjye kuva cyera! Ntubizi ko twasangiye kuva cyera kweli?”
Njyewe-“Sawa ndaza kukubwira Danny!”
Danny-“Asanti wangu!”
Call end.
Nakuye telephone ku gutwi ntangira gutekereza ibya Danny, hashize akanya njya muri salon mbwira Mama uko bimeze nawe ntiyazuyaza kwemera mpita mpita mbwira Danny ubundi nisubirira mu cyumba.
Nkigerayo nakomeje kwibaza byinshi kubyo Rosy yari amaze kumbwira, nibajije ukuntu umubyeyi yareka umwana ngo abeho nta rukundo ari nko kuguhumuriza ibiryo ariko bakagupfuka umurwa.
Nongeye kwibaza niba Sacha koko yaba ari kunkunda nkuko Rosy yari amaze kubimbwira ariko igisubizo nkibonera hafi, nahise nibuka ko hari umwanya yampagaritsemo ariwo wo kumubera musaza we!
Nkibuka byose nahise mfungura telephone nihutira kujya online, nta kindi cyari kinjyanye atari ukubahiriza inshingano zuwo nemeye kuba we imbere ya Sacha!
Nkihagera koko nasanze ahari nongera kwitegereza ifoto yanjye yari yashyize kuri profile ye nibuka agaciro mbiha, burya iyo utunze ifoto y’umuntu ukajya uhora uyitegereza bikarenga ukayishyira aho ugushaka wese ahita abona ni agaciro gakomeye kandi kavuze byinshi kuri njye.
Nakomeje kwibaza kuri ibyo byose nongera kwitegereza ngo ndebe niba kuri status yo munsi y’ifoto yanjye haba hatanditseho ngo “Aho mukibona hose nimugifate” ariko mbona hibereyeho agatima maze nongera kubyibazaho cyane, burya ni nabyo bituma benshi bikundira ino game, buri kantu kose kaba gafite igisobanuro kandi gishobora kuvuga byinshi bikemeza umutima wawe ko ubikwiye cyangwa utabikwiye.
Ako kanya nahise mwandikira vuba ngo,
“Hello ma Sister yambiiii!” maze gushyiraho twa tumenyetso tuvuga kiss nkanda Send ndategereza, Sacha mwiza cyane ntiyatinze ako kanya yahise asubiza vuba,
Sacha-“Ariko weee! Sawa ntacyo! Ngaho yambi!”
Nahise nandika vuba vuba ngo,
“Mbega yambi yawe! Uziko uyinjugunyiye neza neza! Basi ndayisamye ngaho nyambira neza!”
Send
Sacha-“Si wowe se wabiteye se! Ariko Daddy! Koko uzi igihe maze mfunguye chat yawe ntegereje byibura Hi yawe?”
Nahise nandika vuba ngo,
“Yooooh! Basi mbabarira nari ngitegereza uwo muntu uri kuri profile yawe, mbega ukuntu yagusebeje! Ndi wowe nahita mukuraho hatagira abanseka”
Send.
Sacha-“Uuuuh! Uyu niyo bamuseka bose ntibyanshira t shirt, ubwo rero uri kunjijisha ngo nibagirwe ko wari wanyanze, ndanze di!”
Nashyuhije intoki vuba vuba maze nandika ngo,
Njyewe-“Basi banza umbabarire ubundi nkubwire akantu kari kunkirigita ku mutima”
Send.
Ako kanya Sacha yahise asubiza ngo,
“Yiiiiiiiiii! Ngaho kambwire sha! Ndakubabariye ni ukuri”
Maze gusoma aka message keza kanyuze mu maso nkifuza kongera kugasoma nanjye nahise musubiza ngo,
“Ngaho niba umbabarire impa yambi utanjugunyiye”
Send.
Sacha-“Yoooooooh! Yambiiiiiiiiii! Bzou”
Njyewe-“Woooow! Ntureba! Ngaho tega ugutwi nkongorere nkubwire ko…”
Send
Sacha yahise asubiza vuba vuba cyane ngo,
“Umbwire iki Daddy? Sha komeza! Please”
Nagiye gushaka ijambo nkomerezaho numva ubwoba buranyishe aho niho naboneye ko burya umutima utoranya, ari nabyo bajya bavuga ngo ijambo ryiza aba ari irivuye ku mutima.
Nahise mfunga roho maze ndandika ngo,
“Sacha! Nashakaga kukubwira ko ndi kuguha umwanya munini mu ntekerezo zanjye, niba nifuza kumenya iki? Ntabwo mbizi, gusa ndifuza ko umbumbura amaso nkabona ibyishimo ntigeze mbona ngitegereje!”
Send.
Hashize akanya gato mbona message ya Sacha iraje yagiraga iti,
“Yooooh! Urakoze cyane Daddy! Nayo magambo nifuzaga kubwirwa kuva cyera, humura kuva waratinyutse ukantegera ikiganza uzabona byinshi kandi byiganjemo umunezero kuko ntari umukobwa utanga yitangiriye itama, ngira ngo nawe amaso araguha”
Nkimara gusoma ako ka message nasubiyemo ndongera nsubiramo numvaga ahari inyobeyeho ariko mbibwirwa neza n’izina Daddy ryari ririmo mu gihe ngishaka icyo musubiza, nahise mbona amafoto ngo baaa! Nyafungura vuba nsanga ni Sacha wiharaje ubwiza nyabwo numva birandenze ngiye guhitamo mbura amahitamo ndahumiriza nanjye mfata imwe nyirambura kuri profile akibibona mbona Message ye yaje ivuga ngo,
“Woooow! Urakoze cyane Daddy! Nishimiye guhagarara aho hantu!”
Nkirambura intoki ngo nandike Danny yahise ampamagara maze mwitaba vuba ngo mbone uko nsubira online vuba nivugishirize Sacha wari umaze kundemera umunsi mu kanya gato keza twaganiriye,
Njyewe-“Yes Danny!”
Danny-“Salama Bro! Ndi ku muryango wangu!”
Njyewe-“Reka nze ndaje gato ngufungurire umusaza!”
Call end.
Ngikura telephone ku gutwi nahise nandikira Sacha vuba vuba ngo,
“Sacha! Hari umushyitsi ngize reka nze njye kumwakira ndaza kugaruka mukanya”
Send.
Nawe yahise ansubiza vuba ngo,
“Ooooohlala! Uwo muntu ko amvangiye se ubu singiye guhita nsinzira koko? Ariko reka ndeke kwikunda ntacyo ubanguke, sibyo!”
Njyewe-“Humura ndabanguka Sacha mwiza nkunda”
Send.
Ngirango mpaguruke nahise mbona indi message ya Sacha ngo dwi!
Sacha-“What? Daddy! uravuze ngo?”
Nkimara gusoma iyo message nanjye narikanze nsubira inyuma ngo nsome neza ibyo nanditse bitumye Sacha yikanga akansubirishamo, ngisoma mbona call ya Danny mpira nambara udukweto ndasohoka nkomeza jya ku muryango w’igipangu, ngifungura mbona ni Danny wari wikoreye igikapu afite na matela,
Danny-“Bro! Ewana ibintu bimeze nabi, abapangayi buriya twagorwa twagorwa!”
Njyewe-“Pole sana Danny! Nta kure wagera ufite inshuti nziza, zana ngutwaze ako ka matela ahubwo”
Nafashe Matela ya Danny njya imbere tugeze ku rugi rwo muri salon Mama ahita akingura,
Njyewe-“Mama! Dore wa musore nakubwiraga araje!”
Mama-“Eeeeh! Uraho di!”
Danny-“Yewe ntabwo dore turi kwirukankana matela ku manywa y’ihangu, ahubwo rwose mugize neza kunyakira”
Mama-“Uuuuuh! Ariko ntahantu nkuzi ra?”
Danny-“Oya oya! Ndumva ntaho nako ntaho rwose!”
Mama-“Harya Daddy! Igihe tuva kuri police batwirukanye, ntitwahungiye kuri uyu musore umbwira ngo ni inshuti yawe?”
Njyewe-“Yego Mama! Uzi ko koko umuzi? Nari naranabyibagiwe!”
Mama-“Uuuh! Ndareba njye nkibuka rero! Niko se musore, nawe wajya witabaza abandi se?”
Danny-“Mama! Rwose mwihangane cya gihe buriya nari mfite gahunda yihutirwa mbega nari ngiye ku kibuga kindege kureba indege nako kuzana mperekeza mubyara wacu wo kwa Mama wacu ubyara Mama!”
Njyewe-“Inka yanjye! Yee? Ese ko numva udagadwa Danny? Humura rwose ibyo byararangiye, ikiza nuko tutagufashije kubera nawe wadufashije ahubwo abo ubumuntu bwubatsemo izi ni inshingano zabo ari nazo zizahindura isi ikaba nshya, Danny! Burya muri byose ikizima n’umugisha uva mu gufashanya kandi iyo waje uza uhetse undi, Mama! Korera umugisha wirengagize byose, kandi humura ntabwo uzabura amavuta mu keso cyangwa ngo ubure agafu mu cyibo”
Mama-“Yego mwana wanjye urakoze! Ngaho jyana uwo musore umwereke icyumba cy’abashyitsi, umwereke na Douche yoge ubundi aruhuke!”
Njyewe-“Yego Mama! Danny ngwino nkwereke icyumba cyawe uzajya uraramo!”
Danny-“Ewana! Murakoze bya hatari, nari nsebye neza neza”
Twarahagurutse njya imbere Danny arankurikira njya kumwereke icyumba cy’abashyitsi azajya araramo ndetse mumenyereza byose nk’umusore mugenzi wanjye, guhera uwo munsi Danny atangira kuba mu rugo…………………………………….
22 Comments
Ikigaragara ni uko Rosy akunda Daddy akaba ashaka kumuteranya na Sacha.Kamere ya se wa Sacha birashoboka ko atari nziza byo ariko urukundo ni urugamba! Ikindi birashoboka uyu mu afande atari na mubi ahubwo akaba ari ugufuhira umukobwa we ngo atazararuka nk’ uko Divine yabivuze. Daddy rero nabyitwaramo neza azamwegukana.
Mbega Inkuru Ndende! Ko Umenga Gatanguye Bushasha. Ubwo Bizagenda Gte? Ko Sacha Imiravyo Y’urukundo Yamusaranye. Afande We Azovyihanganira?
nabatanze gusoma karyoshe nkakaharaye Daddy yishuye ineza inabi gusa araba Umugabo murukundo Sacha aramukunda ariko yamugiriye Impuhwe kuko azi amanyanga ya afande!
njye ndabona rosy akunda daddy cyane kd na sacha akamukunda, none azahitamo nde? ndabona yahitamo rosy kuko ni umukobwa mwiza kd witonda, twabibonye kuva inkuru yatangira mu kabari ka dovine. naho danny agiye kuba kwa daddy nkurikije uko mwumva ashobora kuzaba nka gasongo.
jyedabona danny agiyekuba nkagasogope gusage dashimira umwaditsi wiyinkuru kuko numuhagape
kararyoshye wee! njye mfite amatsiko, nonese ko mama daddy yishimiye rosy kandi nkaba mbona sacha nawe akunda daddy bidasanzwe buriya bizagenda gute? mbega inkuru iryoshye,iyo maze kuyisoma akazi ngatangira nishimye, thx umuseke n’umwanditsi
Twe Baradufungiy Ntitukiyisoma Ariko Kurikij Comantaire Zanyu Ndabona Daddy Atareka Sacha Ngo Akunde Rosy Mwibuke Jojo Asuzugura Nelson Ariko Brenda Akamutorana Ikinyabufura Yaremeye Se Ko Amufungisha Ariko Yasohots Yemye Ubu Wenda Sinzi Ibyabo Ariko Sacha Mumuhe Daddy Kuko Aramukunda Afande Ntazahitiramo Sacha Kwari Kumurinda Ubuhehesi Ubu Abonye Umukunzi Nyakuri
gerageza kwiyandikisha birakunda cyane rwose, urebe nimba email uri kuyandika neza kandi ushyiremo password yoroshye utazajya wibagirwa. birambabaje kuba udakurikirana amakuru nukuntu bigeze kure cyane
Danny rwose ibye ndabona bitazaba byiza wamugani azazana ibibazo muri uru rugo naho mfite ikibazo ko Daddy aza hura nibibazo na kunda Sacha naho Rossy we byo nichari birimo Thanks Umuseke
mwaramutse ndabona dady uriya musore yikururiye azamubera nka Gasongo ibyo yakoreye Nelison
Urukundo rw sacha na Daddy ndumva ntakigenda ahubwo Rosy nagaruke kubansura vuba ndebe uko bigenda
thanks @umuseke.
Sacha umukobwa utanga atizigamye??? Nta kigenda cye pe Gusa Rosy nawe nareke gucuruza amagambo urukundo rujya ago rushaka Daddy naruzira azitwa intwari yarwo. Courage umuseke & thank uuu so much turabakurikiye 100%
Yewe ibya Danny ni nk’ibya Gasongo aho buzakera. Ariko iyaba iyi nkuru yagiraga icyo isiga mu mitima yacu twe tuyisoma, tukagira n’ubutwari bwo guhindura societe tubamo. irigisha kweli. Uwashobora kuba nka Nelson cg Daddy ni bake pe. Naho iby’aba bakobwa (Rosy na Sacha) ndabona ntabikurura neza reka ntegereza game.
Kugeza ubu jye kwiyandikisha byaranze. nzabigenza nte ko amatsiko anyishe? umuseke ngiye kuwureka burundu basi.
Daddy azareke Sacha anjye kumusura mama we amubone nawe, burya amaso yumubyeyi hariknu abona umwana atashoboye kubona,azahita amubwira umukwiye,ukombona njye numva Sacha atariwo kubaka, aruwo gusohokana gusa.urakoze umwanditsi ubwo nahejo
Daddy nabwo areba kure nabwo Danny yingeze aba inshuti nyayo,yariyo mukabari gusa,Kuko niyababwiye ibibazo yarafe igihe yanga kubacumbikira,niyigeze ashaka Daddy nanyuma ngo amwisegureho, none ahuye nibibazo niho amwibutse,njye sinamwizera kabisa
njye ndumva afande yareka umukobwa we akisanzura kuko nawe yankunze kugirango amubone ,Daddy courage!! kunda ugukunda reka abakobwa nka Rosy babaho .Ariko Danny anteye ubwoba pe sinzi? ndumva ibikoba binkuka aho si Gasongo cg Ganza ?
Kararyoshye pe!!Gusa njye mbabwire rosy numukobwa wumutima kandi akunda Dady !rwose nubwo sacha yigira kuriya namwe mwarabibonye ko ari umwana mubi kandi uhubuka mwibuke ibyo yakoreye Dady ..So nugushishoza nta bikomere dushaka
Hey
Nanjye ndimugahinda kwiyandikisha byarananiye
ko Haribo ama partie ntaronka? nka 122 ntayo naronse
Ariko ko bahora bambwira ngo email address is invalid kandi nkoresha [email protected] koko nkore iki?
Icyifuzo : Muduhe number for assistance naho ubundi nidutangira kwishyura ndi ready, ariko sinakwishyura ntari registered.
Buri gihe ngo invalid email address kdi nanayikoresheje mbandikira kuri [email protected]
Mperuka Episode 112, nimutekereze agahinda ndimo ku muntu witeguye kwishyura, Ubuntu nibuhagarara.
Munsubize kuri whatsapp (0788443499)