19 barimo 8 bakina hanze nibo Amavubi azajyana muri Central Africa Republic
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yatangaje abakinnyi 19 bazajyana muri Central Africa Republic gukina umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika. Kalisa Rachid niwe ukina hanze y’u Rwanda wasigaye kuko abandi umunani bazajyana nayo.
Iyi kipe y’igihugu irakomeza imyitozo kuri uyu wa kabiri ikora inshuro ebyiri ku munsi, itarimo abakinnyi batandatu bamaze gusezererwa, barimo; Rucogoza Aimable (Bugesera Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali), Mugisha Gilbert (Pepiniere Fc), Mico Justin (AS Kigali), Niyonzima Ally (Mukura VS) na Kalisa Rashid (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia).
Iyi myitozo irakomeza kugera kuwa kane ubwo hazasezererwa undi mukinnyi umwe bizatuma hasigara urutonde rw’abakinnyi 18 bazajya muri Centre Africa.
Uyu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun muri 2019 uzabera kuri stade Barthelemy Boganda iri mu mujyi wa Bangui, tariki 19 Kamena 2017 saa 15h zo mu Rwanda.
U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Centr Africa, Cote d’Ivoire na Guinea nazo zizahura mu mpera z’iki cyumweru.
Abakinnyi 19 batoranyijwe
Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sport), Kwizera Olivier (Bugesera Fc) na Nzarora Marcel (Police Fc)
Ba myugariro: Rusheshangoga Michel (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel (APR Fc), Manzi Thierry (Rayon Sport), Bayisenge Emery (KAC Kénitra), Nsabimana Aimable (APR Fc) na Nirisarike Salomon (AFC Tubize, Belgium)
Abo hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (Gor Mahia, Kenya), Niyonzima Haruna (Young Africans, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sport), Iranzi Jean Claude (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia), Omborenga Fitina (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia), Djihad Bizimana (APR Fc) na Niyonzima Olivier (Rayon Sport)
Ba rutahizamu: Usengimana Dany (Police Fc), Sugira Ernest (AS Vita, DR Congo), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya)
Roben NGABO
UM– USEKE
2 Comments
Antoine Hey ndabona ari serieux nta sentiments, ashobora kuzatugeza heza natavangirwa kuko kuva yatangira selection physiques nta mikino. Tumwifurije amahirwe yazatuma agarura ishema ry’u Rwanda muri Football tugasubira mu myanya myiza. Urutonde rwa FIFA ruzasohoka dushobora kuzaza munsi y’ijana.
Nizere ko abayobozi ba APR FC biboneye neza ko Mulisa Jimmy atari ku rwego rw’ikipe yabo mu kuyitoza kuko mu mavubi hasigaye hazamo 3 gusa kandi nabo baraguzwe kwa mukeba( Djihad na Manishimwe baturutse kwa rayon, Aimable wa marines) bivuze ko politique APR igenderaho itagitanga umusaruro kuko babivanze bazana umutoza utarikurwego rwo gutoza equipe championne saison passee ufite licence C tutazi aho yayikoreye bakamuha ikipe ngo ayitoze bakaba biboneye igisubizo kuri list ya nyuma umutoza azajyana central africa kandi baratubwiye ko politique APR igendera ho arugukinisha abana ba banyarwanda bazagirira akamaro ikipe y’igihugu none hasigaye hazamo batatu gusa ese abandi bya genze ute?? Bashatse bayihindura hakaza abanyamahanga 5 gusa bashoboye bagafatanya n’abanyarwanda bashoboye, umutoza mpuzamahanga ushoboye hanyuma bagakora ikipe ya APR FC ifite intego yo kugera mu matsinda nyafrika naho nibikomeza gutya muri APR fc izasigarira kw’izina gusa nka wa mugani uvuga ngo kera habaye ho …. cg burya si buno …….. cg n’iyahoze ari gitinyiroooo????? Rwose abakunzi ba APR FC turababaye peeee ba afande bakore amavugurura mu nzego zose z’ikipe( SG, Staff technique, players, medical staff). Amavubi tuyifurije amahirwe masa
Comments are closed.