Antoine Hey ntiyishimiye umusaruro wa bamwe mu bakinnyi bakina hanze
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinnye imikino ibiri ya gicuti na Maroc muri week-end ishize. Yayitsinze yombi, gusa umutoza mushya Antoine Hey ntiyishimiye umusaruro wa bamwe mu bakinnyi be, cyane abakina hanze y’u Rwanda.
Kuwa gatanu no ku cyumweru tariki 4 Kamena 2017 Lion de l’Atlas za Maroc yatsinzwe ibitego bitanu n’Amavubi y’u Rwanda mu mikino ibiri yo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.
Mu mukino wa mbere wakinwe 100% n’abakinnyi bakina muri shampiyona y’u Rwanda, ibitego byatsinzwe na Bizimana Djihad, Danny Usengimana.
Mu mukino wa kabiri mu bakinnyi 11 bakoreshejwe abakinnyi umunani bakina hanze y’u Rwanda, ibitego byatsinzwe na Nshuti Dominique Savio, Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Iranzi Jean Claude.
Nyuma y’umukino wa kabiri umutoza mushya w’Amavubi Antoine Hey yatangajwe n’urwego abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bariho.
Yagize ati: “Abakinnyi bakina imbere mu gihugu navuga ko nashimishijwe n’uko bahagaze. Ibijyanye no kwihutisha umupira bari ku rwego rwo hejuru kurusha bamwe mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda. Sinza kubivugaho byinshi gusa nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa mbere turafata ibyemezo.”
Abasore bakina muri MFK Topvar Topoľčany yo muri Slovakia; Iranzi Jean Claude, Fitina Ombolenga, na Rachid Kalisa ni bamwe mu bakinnyi batigaragaje cyane muri uyu mukino wa gicuti Amavubi yakinnye akoresheje uburyo bushya bw’imikinire; 3-5-2.
Iyi kipe iri mu myiteguro y’urugendo rujya i Bangui muri Centre Africa gukina umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019 kizabera muri Cameroun. Uyu mukino uzabera kuri Complexe Sportif Barthélemy Boganda tariki 11 Kamena 2017
Roben NGABO
UM– USEKE