Digiqole ad

N’i Kigali byari ibirori ku bakunzi ba Real Madrid yatwaye Champions League

 N’i Kigali byari ibirori ku bakunzi ba Real Madrid yatwaye Champions League

N’i Kigali byari ibirori by’akataraboneka, igikombe gisa na UEFA Champions League cyari cyateguwe

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Kamena mu mujyi wa Cardiff muri Pays de Galles habereye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League. Intsinzi ya Real Madrid yanyuze miliyoni z’abafana bayo ku isi hose. Ab’i Kigali bahuriye i Gikondo bishima banasangira Heineken.

N'i Kigali byari ibirori by'akataraboneka, igikombe gisa na UEFA Champions League cyari cyateguwe
N’i Kigali byari ibirori by’akataraboneka, igikombe gisa na UEFA Champions League cyari cyateguwe

Amateka yongeye kwandikwa mu bitabo kuko Real Madrid yatsinze Juventus de Turin 4-1 itwara igikombe cya 12 cya Champions League, irusha bitanu AC Milan iyikurikiye mu ibikombe byinshi. Iyi kipe yo muri Espagne kandi ibaye iya mbere itwaye iki gikombe inshuro ebyiri yikurikiranya.

Uyu mukino wabereye mu kirwa cy’abongereza ‘Pays de Galles’ watangiye Juventus isatira ariko itungurwa n’igitego cya mbere cya Real Madrid cya Cristiano Ronaldo wafunguye amazamu ku munota wa 20.

Ibyishimo by’aba- Madridistas ntibyatsinze kuko nyuma y’iminota irindwi gusa Mario Mandzukic yishyuye igitego ku mupira yateye yagaramye (Garrincha goal).

Byabaye nko gukoza agati mu ntozi kuko Real Madrid ya Zinédine Zidane yagarutse mu gitego itsinda ibitego byinshi. Carlos Henrique Jose Francisco Venancio uzwi ku izina rya Casimiro yatsinze icya kabiri ku munota wa 61, nyuma y’iminota ine gusa Cristiano Ronaldo yatsinze ikindi, cyaje mbere y’icyasoje ibirori cyatsinzwe na Marco Asensio Willemsen.

Ibyishimo byasaze abakunzi ba Real Madrid ku isi hose harimo n’ab’i Kigali bari bahuriye muri Expo Ground, bareba umukino banishimira ibinyobwa bya Bralirwa birimo Heineken umuterankunga mukuru wa UEFA Champions League.

Bamwe bafata amafoto y'urwibutso rw'ibi birori
Bamwe bafata amafoto y’urwibutso rw’ibi birori
Amabendera ya Juventus na Real Madrid yari atatse muri iyo salle
Amabendera ya Juventus na Real Madrid yari atatse muri iyo salle
Salle ya EXPO Ground yari yuzuye
Salle ya EXPO Ground yari yuzuye
Abanywa ibidasembuye nabo bazirikwanywe
Abanywa ibidasembuye nabo bazirikwanywe
Heineken ikonje yari yateguwe ngo inyota yicwe
Heineken ikonje yari yateguwe ngo inyota yicwe
Uko igitego cyajyagamo byajyanaga no gushaka kwica akanyota
Uko igitego cyajyagamo byajyaga no gushaka icyo kunywa

Photo: Ishimwe Innocent

Roben NGABO

UM– USEKE

10 Comments

  • ubu ni ubukoroni kandi twitwa ngo twihesheje agaciro
    ni gute turara amajoro tureba amakipe yo mu burayi kandi tutajya kureba za kiyovu FC na mukura.
    ugasanga abantu baranywa bararwana kubera real madrid na arsenal kandi bariya bakinnyi batazi n’aho u rwanda ruherereye

    • Murenzi muvandimwe,akaruta akandi karakamira ririya ni irushanwa rikomeye kqndi regs umupira wacu uracyatera imbere impamvu batajyayo nuko abakuriye umupira ndavuga FERWAFA batawuha umurongo nyawo ugenderaho…kandi bakabikora nkana!

    • @ Murenzi. nkawe ibintu uba uvuga urabona bifite logique, ubu urebye usanga abanyarwanda bose ari injiji kogeza imipira yo hanze? ndetse harimo nabayobozi bakuru bafana amakipe yo hanze kimwe nayo mu Rwanda? wowe niba udakunda sport cg ufana iziwanyu gusa byigumanire ureke kunenga ibyo utazi, abarwana bo sibyiza kabone niyo baba barwana bapfa ama kipe yo mu Rwanda, dufite polisi yo kubitaho, reka abantu bishime niba bikubabaje wicecekere uryame nigga

  • Football nta nationality igira. Waba ujya kureba umupira uyoborwa na De gaule ushaka iki

  • degaule mwa mwanga mwagira ute nangwa nawe yabavurije abakinnyi, hotel, sponsor kera hose ko bitakorwaga, yagurije rayon igiye kumanurwa na FIFA muri second division petit yananiwe kwishura Raul Shungu???? umutwa yarariye amaze guhaga atwika ikigega ngo ……. nawe wasanga waraye amajoro ureba aho ruhago yi buraya ikinwa na trump maze yaraye ijoro awureba kandi ayobora igihugu gitegeka ibindi kanswe twe??

  • @murenzi nanjye rata mbona ari ubukoloni, noneho za bettings zaje ni hatari ukumva umuntu utakwigurira na telefone ngo:”ejobundi twaguze christiano tugiye kugura na messi, abantu bagashwana bakenda kwicana, aba nabo ngo batwaye igikombe… nta munezero mbonye hano ahubwo ni byabindi byo kwigira bamenya ku baturage batareba television tukabereka ko turi smart dusobanukiwe????????????????

    • wowe wasigajwe inyuma na mateka, iyo Rayon iguze umukinnyi, umufana nta nyungu ya mafaranga akuramo usibye ibyishimo, same no ku makipe yo hanze. ushaka kumbwira ko wumva music yo mu Rwanda gusa, ese wumvise iyo hanze ntiwishima, am sorry for you guys uraziritse mu mutwe niba utekereza gutyo, wowe na Murenzi wawe, N Umusaza twemera twese afana Arsenal, none wowe unknown guy urapinga football, turi free hose mu mutwe mu mutima turatekanye tugomba kwishimira ibyo dushaka, byaba hanze cg mu Rwanda

  • Mana we Abanyafurika duteye agahinda pe? This a new colonialism?!!!

  • @ Murenzi.
    Umupira w’amaguru ni business cyane cyane iyo bigeze mu makipe yo mu Burayi. Wabonye ko abashinwa basigaye batanga akayabo ngo batware abakinnyi bazwi ku mugabane w’uburayi. Iyo bibaye business habaho kugurisha amashusho ya TV, kwambara imipira ikora publicity ya za compagnies zikomeye (ex Chevrolet, Yokahama etc…),kugurisha imipira,trainings, gukora za clubs mu bindi bihugu , gukora beting ni byinshi. Rwanda rero ntiyaba exception, ni kw’isi yose, ugiye no mu Bushinwa, cyangwa mu Burusiya usangayo abafana b’amakipe akomeye. Ntumbwire ko China na Russie bakolonijwe n’uburayi!!!

  • WOWE UVUGA NGO DEGAULE YAGURIJE RAYON,N’UMUSHAHARA WE YATANZE?,KO NAWE UTAMUHAGIJE?

Comments are closed.

en_USEnglish