Platini wo mu itsinda rya Dream Boys ni ubu buryo yari yambayemo. Bimwe mu byashimishije abakurikiranye ibyino z’uyu muhanzi
Mu kagari ka Cyasemakamba, Umurenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba niho harimo kubera igitaramo cya gatatu cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star7.
Nubwo abantu babanje gukangwa n’ikirere kubera imvura yari ihitse ishaka kugwa, mu mihanda ujya ku kibuga cy’umupira ahabereye iki gitaramo abantu ni urujya n’uruza.
Mu bitaramo by’iri rushanwa usanga umubare munini ubyitabira ugereranyije ari hagati y’imyaka 15 na 30. Gusa hari n’abageze mu za bukuru babyitabira.
Iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ritegurwa na East African Promotors {EAP} ku nkunga y’uruganda rutunganya kandi rugacuruza ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa BRALIRWA.
Ni irushanwa rihuza abahanzi 10 bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda, aho riba rigomba kwegukanwa n’uwahize abandi mu miririmbire no kwerekana ko akunzwe kurusha abandi.
Kuri ubu rifatwa nka rimwe mu marushwa abera mu Rwanda afite uruhare runini mu iterambere ry’abahanzi nyarwanda.
Mu bahanzi 10 barimo kurihatanira ni Social Mula, Bulldogg, Oda Paccy, Danny Nanone, Dream Boys, Mico The Best, Queen Cha, Davis D, Christopher na Active.
Dore uko abahanzi barimo gukurikirana ku rubyiniro {Stage}
Kugeza ubu hasigaye ibitaramo bibiri muri bitanu byari bigize iri rushanwa. Mbere y’igitaramo cya nyuma kizabera i Kigali hasigaye igitaramo kizabera i Gisenyi ku itariki ya 10 Kamena 2017.
Mu isabato se ni umudive??? Wapi yabiyomoye ho cyera ni umurokore muri Women Faundation!!! Isabato? mwamuyobeje burya ubu yarahumutse sana
nn says:
06/04/2017 at 09:36
Knowless ko atarimo?
Dieudonne says:
06/04/2017 at 12:23
umunyamakuru wanditse turamushima ariko akosore igitaramo cyabereye mukarere Ka Ngoma;Umurenge was Kibungo akagari cyasemakamba ahowe yatubwiye ko cyabere ye Murama
5 Comments
Tonzi kwatagiye mwisabato!?
unva di, mwisabato kandi ari muri Primus. Isabato nawe. Ifaranga weeeee
Mu isabato se ni umudive??? Wapi yabiyomoye ho cyera ni umurokore muri Women Faundation!!! Isabato? mwamuyobeje burya ubu yarahumutse sana
Knowless ko atarimo?
umunyamakuru wanditse turamushima ariko akosore igitaramo cyabereye mukarere Ka Ngoma;Umurenge was Kibungo akagari cyasemakamba ahowe yatubwiye ko cyabere ye Murama
Comments are closed.