Digiqole ad

Uganda: SSemwanga wishyinguranywe amafaranga ashobora gutabururwa

 Uganda: SSemwanga wishyinguranywe amafaranga ashobora gutabururwa

Nyakwigendera Ivan Ssemwanga na Zari wabaye umugore we mbere yo gushakwa n’umuhanzi Diamond

Umugabo mu gihugu cya Uganda yajyanye ikirego mu rukiko asaba ko imva y’umunyamafaranga Ivan Ssemwanga, umugabo wa Zari, itabururwa kubera ko yashyinguranywe amafaranga ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Nyakwigendera Ivan Ssemwanga na Zari wabaye umugore we mbere yo gushakwa n’umuhanzi Diamond

Abey Mgugu, yagiye mu rukiko avuga ko amafaranga yajugunywe mu isanduku irimo umurambo wa Ssemwanga yateshejwe agaciro kandi akaba yarapfuye ubusa, ndetse ngo binyuranyije n’amategeko y’ubukungu muri Uganda.

Mgugu kandi yifuza ko sosiyete yagize uruhare mu gushyingura Ssemwanga yahanwa kubera ko itagize icyo ikora ngo yubahishe amafaranga.

Ntabwo haramenyekana umubare w’amafaranga yajugunywe mu isanduku irimo umurambo wa Ssemwanga ariko ubwo yashyingurwaga hari amashilling ya Uganda, amafaranga  akoreshwa muri Africa y’Epfo yitwa ‘Rands’ n’amadolari ya America yajugunywe mu mva.

Ssemwanga, witabye Imana afite imyaka 39 ni umwe mu bantu bazwi muri Uganda mu bijyanye no kugira amafaranga. Yari akuriye itsinda ry’abantu bafite amafaranga muri Uganda “Rich Gang”.

Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko Polisi yahoo irinze cyane imva ya nyakwigendera ibuza ko abantu baza kuyicukura bashaka gutwara ibintu by’agaciro yashyinguranywe na byo kimwe n’ayo mafaranga.

BBC

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nanjye nayicukura da.

Comments are closed.

en_USEnglish