NEPAD iravuga ko Abanyarwanda Miliyoni 3,9 batarya ngo bahage
Igishushanyo mbonera cy’imiririre muri Africa “Africa Nutrition Map” cyashyizwe ahagaragara n’Ubufatanye nyafurika mu Iterambere rya Africa ‘New Partnership for Africa’s Development (NEPAD)’ kuri uyu 01 Kamena, kiragaragaza ko ibihugu byose bya Africa bifite umubare w’abaturage barya ntibahage nubwo bifite imibare itandukanye.
Iki gishushanyo mbonera “Africa Nutrition Map” kigaragaza ko mu Rwanda hari abaturage bagera kuri Miliyoni 3,9 barya ntibahage (people under nourished), nubwo 46,6% by’ubutaka bw’u Rwanda ari ubutaka bwiza bwera. Ndetse 18,3% by’ibicuruzwa u Rwanda rutumiza mu mahanga bikaba ari ibiribwa.
NEPAD ivuga ko imibare yayo iyivana mu mibare ya 2016 ya Global Nutrition Report, muri FAO, muri Banki y’isi no muri OMS/WHO.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) mu Rwanda Geraldine Mukeshimana, mu butumwa bugufi, yabwiye Umuseke ko iyo mibare batazi aho NEPAD yayikuye.
Ati “Izo data (amakuru) ntazo twabahaye, nta nubwo twakoranye.”
Umuvugizi wa MINAGRI Ange S. Tambineza yabwiye Umuseke ko ikibazo nk’icyo cyo kuba hari Abanyarwanda batarya ngo bahage kitareba Minisiteri y’ubuhinzi gusa, kuko ngo ikiyireba ari uko umusaruro w’ubuhinzi uboneka kandi uhagije kandi ngo kugeza ubu ukaba uhari.
Ati “Ikintu kitureba ni umusaruro kuba uhari,….imibereho y’abaturage mu gihugu, ubukungu bwabo n’ubukene bwabo, uko batunze n’uko bafite ubushobozi bwo guhaha (pouvoir d’achat) ibyo ni ibindi bitari ibyacu, twe dushobora gutanga umusaruro uhagije mu buhinzi bwacu aho tugomba guhinga tukahahinga, kandi umusaruro ukaba uri hejuru ariko ugasanga wenda ubushobozi bwo guhaha (pouvoir d’achat) budahari, ibijumba n’ibirayi n’ibishyimbo bikaba byuzuye biri mu isoko bitabuze ariko n’ubundi njye witwa Ange kuko ntafite amafaranga simbihahe ngo ndye mpage.”
Yongeraho ati “Tubazwa umusaruro,umusaruro mu gihugu muri rusange urahari, ariko kuba hari abantu badahaga, niba n’igihugu….Leta ubwayo yemera imibare igaragaza ko hari abantu 39% bari munsi y’umurongo w’ubukene, 16% bari mu bukene bukabije ni ukuvuga ko abakene mu gihugu bahari abo rero ubushobozi bwo guhaha bwabo buri hasi, niba buri hasi bashobora kutabona ibyo gufungura bihagije.”
Tambineza avuga ko bashobora gukora mu bigega by’igihugu bagafasha abafite ikibazo cy’ibiribwa iyo habaye ikintu kidasanzwe nk’iyo hateye ikiza.
Mu bihugu 43 byatanze imibare, u Rwanda ruri mu bihugu 15 bifite abaturage bari hejuru ya miliyoni eshatu z’abaturage batarya ngo bahage birimo na Tanzania, Uganda, na Kenya byo mu karere.
Iki cyegeranyo,NEPAD ivuga ko kiba kigamije kwerekana igipimo ku muhate w’ibihugu mu kurwanya imirire mibi muri Africa. Ivuga ko amakuru bavana mu bihugu binyuranye ku mugabane atanga ishusho y’uko iby’imirire byifashe ndetse n’ikibazo cy’imirire mibi muri Africa uko kimeze.
Iyi raporo nshya ya NEPAD ivuga kandi ko byibura 37,9% by’Abanyarwanda bafite ikibazo cyo kugwingira, mu gihe mu banyarwanda bakuze 4% bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije.
NEPAD kandi igaragaza ko ikibazo cy’indwara ya Diyabete (Diabetes) mu Rwanda nacyo kirimo kuzamuka, kuko ngo mu Banyarwanda bakuze byibura 6,1 bafite Diyabete.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
19 Comments
Miliyoni 3,9 kuri miliyoni 11 hafi 12.Mwese murumva igisobanura cya Nzaramba.
Translation ya “people under nourished” ntabwo ari “abarya ntibahage”.
Ahubwo bahindure title kuko iradusebya.
Njye ndumva ari bake!kuva niga muri secondaire muri 2000 ntitwahagaga kdi icyo gihe ibintu byareraga ubwose ubu?
Nuvugako 1/4 yabaturage bugarijwe ninzara.Haryango ibipimo bimeze neza ra? Ba badepite birirwa babeshya basomye iyi raporo?
Wavuze 1/3 ra!
Ngo ba Depite birirwa babeshya! Have udatera ibiyu ku Karere!
Abo ni ba bandi numvise Abadepite bavuga ngo “nta nzara ihari. Ahubwo abanyaRwanda NTIBIJUTA””. Iyi raporo ihuye n’iya ba Nyakubahwa kabisa. Minagri rero ntabihakane….
Akenshi iyo tugiye mu masengesho saa sita hariya mu mjyi hagati, kubera kubura ayo kugura ifunguro rya saa sita mbona hari na bamwe mu bashyizwe mu byiciro by’ ubudehe by’ abifite usanga duhurirayo. Abenshi bakubwira ko kugura ifunguro rya saa sita, byatuma atabasha kurangiza ukwezi kuko ibyo kurya bihenze. Imibare ntigaragaza abarya bose ntibahage, nibaza ko ahubwo yagaragaje ikiciro cyazahajwe n’ imirire mibi cg abatabibona. Abarya ntibahage bo barenze kure iyo mibare.
maze imbuto za miliyoni 300 zikaborera mu bubiko, sha ubonye n iyo bazifata bakazigurisha bakongera kuri yayandi dukodesha rwandair, byari kuruta.
abanyarwanda twishimira (nako ni bamwe bashinzwe kwamamaza ahari) njya mbona twishimira ngo convention center, rwandair, ngo car free zone, ngo abazunguzayi twabakuye mu muhanda batezaga akavuyo, ngo inka twazikuye mu gasozi…. ibintu nk ibyo???????????? niba igifu kibisya, turashaka ibyo igifu gisya ko nabyo byiyongera, mperutse kumva report twivugiye ko abana 1/5 bagwingiye…. ka njye kureba ibyasya igifu ndagaruka mu kanya….
Ariko izi raporo zikorwa sur base de quoi? Ubu uwajya mu baturage cg mu nzego z’ubuyobozi hari uwakubwira ko hari itsinda ryaje mu bushakashatsi? Cg baricara bagatura ibintu aho! Think twice kabisa abasoma mujye musesengura naho ubundi izi raporo zishobora kuba hari izindi realities zihishe!
@Ishibo, ibyuvuga nibyo, gusa nibaza niba unanenga izi rapport iyo ziza zivugako izamuka ry’ubukungu mu Rwanda ari 8% ko u Rwanda mu by’ubukungu ruhagaze neza noneho.Cyangwa unenga ibivuga u Rwanda nabi ugashimagiza ibiruvuga neza gusa kimwe nabayobozi bacu.
Dont think like that my dear! Mu Rwanda hari NGO’s nyinshi ziba mu baturage kurusha ministre cg député utazi ko umugabo yarwaye bwaki. Izo nizo zitanga reports muri WHO, UN,FAO,….
So wivuga ngo nta shingiro
Nubwo bitoroshye ngo ibintu byose bice mukuri cyane cyane amatora yumukuru wigihugu.ntekerezako uwakwiyamamaza kuyobora igihugu abwira abanyarwanda ko azabahaza mu byinjira mu gifu bamutola.agashyiraho gahunda yaburi karere yo kugaburira abatabonye ifunguro rya kumanwa. Bamutora.
Uzi ko nyuma yiyi myaka, umukandida wese waza mu bwisanzure adashyizwemo ibihato na leta ashobora gutsinda ariya matora? Murebe ukuntu Macron yaje agakubura abantu bose afite imyaka 39 gusa.
kandi iyo batuvuzeho ibidushimagiza ntabwo nabwo ubaza aho bazikuye???????????? erega u Rwanda dufite aho twavuye n aho tugeze kdi turabyishimira, ariko tujye twemera ko dukennye, erega gukena si igisebo nawe byakubaho n abo byabayeho ntakitangaje kirimo ntitukarakarw kuko bavuze ibiri byo, ubuse ko Kenya bavuze ko ifite mikiyoni icyenda, urabona aritwe twenyine bavuze? urumva batuzira se? ahubwo twe tuzi kwamagana raporo zivuga uko turi, rimwe wanabona bavuze ngo dufite ubuso bwa 26,338KM^2 tugahita tubyamagana tutabanje kureba kubera ko twamenyereye tuti:”reka reka reka” gusa ikibazo gihari ni iki: hari ibyo twe twitera natwe ubwacu, ikindi kibazo cya kabiri: dushaka kugaragara nk abagezeyo, tukiyibagiza ko dufite abakene tugomba kwitaho, rimwe na rimwe tukabahutaza tubasangisha iterambere ku ngufu bidashoboka, nigeze kumva umuyobozi umwe avuga ngo abanyarwanda bari mu kiciro cya nyuma cy ubudehe baharanire kukivamo ngo kibatere isoni bakikuremo nk aho ibyo byiciro ari abaturage babigennye, ejobundi abana dutumye batiga ngo Kaminuza zihawe amezi angahe ngo zibe zazanye ireme? kuzana ireme se ni ibintu bikorwa mu mezi macye? ireme se bararihinga mu murima…. bararicura se? bro, nibavuga uko turi ntukarire ubwo kuko urya ugahaga urumva n abandi bose bahaga nkawe?? kdi ubu iyo baba bavuze ngo dusagurira amasoko tukanaza mu myanya itanu ya mbere ku isi ubu wari kuvuga uti:”iyi rapport ni iya vraie”
Mwumvise ya ndilimbo ya kapolari wo kwa habyarimana waririmbye intungamubiri mubahate iyo ndilimbo nziza ikubiyemo ayo masomo bizatanga umusaruro mwiza.
Mu Rwanda ntanzara ihari turarya tugahaga imyaka ireze ibishyimbo ibigori ikawa inyanya. Rwanda oyeeeee
nyakubahwa umwe ati ni uko barya NTIBIJUTE? abandi bati si inzara ni amapfa! hari ikintu udashobora guhishira!
Comments are closed.